Mbabazwa nuko ntacyo ndageza ku Mavubi, gusa noneho igihe ni iki –Haruna
Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda barimo Haruna Niyonzima bageze mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi banatangiye imyitozo. Uyu kapiteni w’iAmavubi abona igihe kigeze ngo we na bagenzi be bahe abanyarwanda ibyishimo kuko nabo babazwa no kuba ntacyo bakwibukirwaho mu Mavubi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 31 Gicurasi 2017 kuri stade Amahoro habereye imyitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi yitegura umukino na Central Africa Republic mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2019 kizabera muri Cameroun.
Umutoza mushya w’Amavubi, Umudage Antoine Hey yahamagaye abakinnyi 25 barimo icyenda bakina hanze y’u Rwanda. Kuba hari umubare munini w’abakinnyi b’abanyarwanda bazaturuka hanze bitandukanye n’imyaka yashize, Haruna Niyonzima abibona nk’intwaro igiye kugeza Amavubi ku bihe byiza.
Niyonzima yagize ati: “Umwuka ni mwiza kandi twiteguye guhagararira igihugu. Kuba dufite abakinnyi benshi basohotse mu Rwanda ni byiza cyane kuko byanze bikunze igihugu wakinamo cyose kitari iwanyu hari urwego rurazamuka. Kuba dufite abakinnyi icyenda (9) bizadufasha. Njye ndabona igihe ari iki ngo dutange umusaruro.
Yakomeje agira ati: “Nanjye birambabaza cyane kuba maze imyaka ingana gutya (imyaka itanu) ndi kapiteni w’ikipe y’igihugu ariko nta kintu ndayigezaho. Njye na bagenzi banjye turifuza kugira icyo dukora natwe tuzibukirwaho.”
Iyi kipe ikomeje gukora imyitozo inshuro ebyiri ku munsi, kuri uyu wa gatanu tariki 2 Kamena 2017 izakina na Maroc yageze mu Rwanda umukino wa gicuti ugamije kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mbere yo kujya i Bangui muri Central Africa Republic ahazabera umukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika tariki 11 Kamena 2017.
Photos ©R.Ngabo/Umuseke
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
8 Comments
Wow nejejwe no kubona Mambo Mambrese agaragara nanone mumavubi
Ariko Migi, babanze bamugaburire kuko ndabona yarahuye nikibazo cy’Ibiryo. Nishimiye kugaruka mu Mavubi kwa Rucogoza Aimable (Mambo) , Ni umukinnyi mwiza kandi ibye abikora atuje.
Mambo nkunda yagarutse!! nishimiye imikinireye
Utabona ikibazo cy’ IBIGANGO byi kipe y’ amavubi yaba yirengagije.
Football yubu ni ngufu IBIGANGO + KWIHUTA + TECHNIQUE
igihe cyose bataza gaburirwa neza cyane ngo bakore ni myitozo ibakomeza umubiri nta musaruro mwiza bazatanga.
Nicyo za Nigeria, Cameroun ,…. Baturusha !!!!
ark c mukekako wagaburira umuntu wa 30 ans akazabyibuha ntag byakunda peee ahubwo babongerere technic naho bazashobora
ibyo captaine haruna avuga sinemeranya nawe kbsaa, équipé nationale ntamupaka igira umukinnyi uwariwewese yayijyamo igihe yerekanyeko ashoboye, haruna nareke amatiku!! ibyo yatangaje bwa mbere.
ubu se mambo ntago bamusubiza ubukapitain ahubwo bytheway dukeneye umuntu nka karekezi muri staff yamavubi niw wenyine wabona icyo abwira amavubi
Abatoza nibo bigaragara ko barya. Naho abakinnyi biragaragara ko bashonje cyane
Comments are closed.