Digiqole ad

Rayon ngo idahawe igikombe ku mukino wa APR ntacyo izafata kuwa Kiyovu

 Rayon ngo idahawe igikombe ku mukino wa APR ntacyo izafata kuwa Kiyovu

Abayobozi ba Rayon Sports FC n’ab’Umuryango wa Rayon Sports ubwo ikipe yabo yari Imaze gutsinda Mukura VS bakegukana igikombe.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) burimenyesha ko nidahabwa igikombe cya Shampiyona yegukanye ku mukino wa APR FC izaba yakiriye, ngo nayo ntacyo izafata ku mukino wa Kiyovu Sports.

Abayobozi ba Rayon sports bafashe ifoto y'urwibutso
Abayobozi ba Rayon Sports FC n’ab’Umuryango wa Rayon Sports ubwo ikipe yabo yari Imaze gutsinda Mukura VS bakegukana igikombe.

Mu ibaruwa umuyobozi wa Rayon Sports FC yandikiye FERWAFA kuri uyu wa kane, Gacinya Chance Denys yagize ati “Tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubamenyeshe ko tutiteguye kucyakira ku mukino wa 30 tugomba kuzajya gusura ikipe ya Kiyovu Sports, kubera ko bitashoboka gutegura ibijyanye n’uwo munsi kuko azaba ari umukino tuzaba twasuye.

Tukaba tubasaba kuzashakira hamwe undi mukino wa gicuti wazategurwa nyuma ya Shampiyona, uzaba ugamije gusa kuzadushyikiriza icyo gikombe.”

Iyi baruwa ubuyobozi bwa Rayon Sports bwayanditse buhereye ku itangazo FERWAFA yashyize ku rubuga rwayo rigaragaza imyanzuro y’Inama Komite yayo yagize kuwa gatatu, bamenyesha ko Rayon Sports itazahabwa igikombe cya Shampiyona ya 2016/17 batwaye ku mukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyona bazahuramo na APR FC.

UM– USEKE.RW

39 Comments

  • Ariko FERWAFA niyo yagombye kubaza igihe ikipe yifuza kuzahabwaho igikombe. Umunsi yifuza akaba ariwo igihererwaho. Nta burenganzira FERWAFA igifite kuri iki gikombe. Bitabaye ibyo byaba bigaragaye ko FERWAFA itishimiye ko RAYON SPORTyegukanye igikombe. Kaba ari agasuzuguro. Ibi bkandi bikomeza guhesha FERWAFA amanota mabi imbere y’abakunzi ba ruhago.

    • Ubundi se byarayishimishije? Njye muransetsa

  • Ngayo nguko ubundi mwakibatwerereye ko badashaka kukiduha!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Igikombe cya Rayons cyarushije ingufu FERWAFA!! Mbega federation imeze nk’umubyeyi mubi!! Abanyarwanda n,isi bababone!

    • Ferwafa, mwibuke yanga ko umukino wa APR na Rayon utaba ngo Police ntiyabasha gucunga umutekano w’abafana ba Rayon,mwibuke ibibazo byaba kinnyi byashyamiranyije Rayon na APR kubera Ferwafa,mwibuke ibya kera bya ba Mwalala nibindi nibindi twese abakunzi bumupira twibuka… Noneho reka nibarize Ferwafa: Muhaye rayon igikombe kumukino wa APR hazavuka ikihe kibazo cyabangamira abanyarwanda? Ko byumvikana ko Rayon itazajya kwidagadura murugo rwa Kiyovu?
      Mwibuke neza ko Sport mushyizemo Politic iba itakiri sport!!
      Reka nibwirire APR muje mugakina umupira wanyu warangira mukigendera maze abarayo bakajya mubyabo byabatwara iki?? Aha munyumve neza ntanumwe nshyiraho agahato!
      Ibyo tubireke ese Ferwafa buri gihe iyo Rayon igiye kwakira APR Stade amahoro ihita itangira kuvugururwa?? Ko ibyo bintu buri mwaka biba??
      Sha nzajya nibera imbere ya DSTV na Canal maze ayo matiku yanyu nzarebe aho azabageza!!

      • @degaule, uvuze ukuri kwakundi kwambaye ubusa.

  • ngo batadukomera amashyi ahubwo se ayo mahirwe bayakura he. Abanyarwanda bose barayakomye none niyo mahirwe bari babonye bareke bayiteshe

  • Ariko aba Rayon mwabaye mute, uzi ko mwabaye nkumwana murizi, ariko se mwumva ibyifuzo byanyu byose FERWAFA yajya ibishyira mubikorwa ntabusesenguzi ikoze no kubifataho umwanzuro, bibaye bityo ubwo Rayon sport na FERWAFA ninde waba uyobora undi !!! nawe se muti twasabye guhabwa igikombe mbere yumukino wanyuma, ibaruwa yanyu irimo nigisa numwanzuro wibyo mwasabye kuko mwamaze no gutegura umuhango wo kwakira igikombe naho muziyakirira, none se mwari muzi igisubizo FERWAFA izabaha ku ibaruwa mwayandikiye!!!!!!!!!!!!

    Dore inama ntanga ku ishyirahamwe ryumupira wamagaru FERWAFA nikomeze amategeko ayigenga hamwe nama ekipe ayigize nibiba ngombwa bahamagaze abashinzwe amategeko muri buri kipe banononsore amategeko agenga shampiyona yacu, naho kuyobora abantu hagendewe kubwumvikane ,rimwe ngo ikipe imwe yatwaye umukinnyi windi kipe, ngo zizaze kuri FERWAFA zumvikane uko byakemuka!!!!!!!!

    • Wowe wiyita “annet”, ndagirango nkubwire ko njye nta ekipe mfana yo mu Rwanda usibye AMAVUBI GUSA,ariko nta na hamwe muri shampiyona z’ibihugu aho ikipe yatwaye igikombe igihererwa ahandi (yasuye, ntaho nzi biraba rwose none rero FERWAFA yacu yerekuza ifata ibyemezo huti huti ngo maze nisanga yaguye mu makosa y’ibyemezo yafasha bidafatika ngo byitirirwa ikipe: RAYON iri mukuri rwose!!!!!

      • Ariko abafana ba Rayon mwabaye mute? Ngo ntimwagabwa igikombe ku mukino mwasuye? Ese uwo muzaba mwasuye muzaba muri kuri stade yanyu ngo mube mwanze kucyakirira kuy’abandi zose si izo mutira kimwe n ‘ andi ma equipes y’i wacu yose atariyubaka? Ese ko mu tukagabanya ferwafa m wakwemeza itegeko yishe? Ese iyo bigera ku mukino wa nyuma muzaba mwasuye mutaregukana igikombe akaba ariho mucyegukana mwari kuvuga ngo bakibabikire? Icyo ngaya ferwafa ni ukutagira amategeko ahamye ikwiye gushyira ibi byose mu mategeko naho mwebwe mbagaya kuvuga menshi.

  • FERWAFA yarapfuye burundu.Ikibazo nikuki ntacyo leta ibikoraho.Degaule koko yabaye ikinani?

  • Twe iki gikombe Turacyanze bazagihe APR maze bishime. naho kuyoborwa buhumyi No no cg bazagihe FERWAFA ndabona ariyo igishaka

  • Bayobozi ba Rayon sport mwibuke ko iyi Kipe ari y’abafana nimuramuka mwemeye mumenye ko iyo kipe izaba ari iyanyu itazaba ikiri iy’abafana ubwo ibizakurikira muzabyirengere? ubwo muzaba muyitwamuye tuzatangira kwifanira Kiyovu. none se ko APR yagiye idusereburiraho tukemera? natwe turashaka kuyisereburiraho tukihanagura amarira yaturijije igihe cyose

    • Makenga ubivuze neza ndemeranywa nawe 100%.

  • FERWAFA YA NZAMWITA YARAPFUYE HASIGAYE KUYISHYINGURA GUSA

    • Rayon yigize aka wa mwana Murizi ngo udakurwa urutozi

      • RAYONS se ni yo ihindutse MUTETERI…..! hhhhhhh,…! Wiyishinyagurira! Rayons ni wa mwana wangwa, ariko bitabuza ko akura, agatwara ibikombe. Ariko MUZEYI wacu rwose kuki atamenya amakuru abera muri Foot yacu?! Abamugeraho mwazamubwiye ibi bintu! Ibintu byo gutetesha MUTETERI biri mubituma championnat yacu idakomera rwose; maze ntitubashe kugera kure mu mikino mpuzamahanga. Na Muteteri yitwa ko ifite ibikombe byinshi mpuzamahanga, ni ibyo muri CECAFA, kandi nabyo wakemanga, cyane ko nta n’icy’umuti irakura hanze. Please, iyi ndwara ivurwe, bihereye mukurekeraho gutetesha cyane MUTETERI. Abafana nka 1/10 cy aba Rayons, imaze kubagezaho, nibayireke izashaka abandi binyuze mu ntsinzi zakorewe

  • Ariko ngewe icyo nibaza ferwafa niyumupira wamaguru murwanda?cyangwa niyu muntu kugitike?biratangaje nukuri!!!!knd nubwambere byaba bibaye kwisi muma shampiona yose.Ariko ibi byose mbona biterwa no kuyoborwa nabayoboz batize sports!!!!!gusa nikibazo gikomeye cyane kuko rayon sport ibirenganiyemo kuburyo bugaragara bishoboka yarenga nurwa igahabwa igikombe cyayo kuko yaragikoraye.nuko mbyumva kandi murakoze.

  • Ariko nzamwita ubu noneho ntugaciye koko? Ibyo uvuga urumva hari aho byabaye? rayon niba yaragitsindiye nimukiyihe mwigena iminsi ipfuye mwishakira. Mbega!!!!

  • Ariko ubundi muri ferwafa haba abajyanama ra? Kuburyo doguri yica ibintu uko yishakiye? Nibadashaka gutanga igikombe bazakinyuze mw’iposita pe kizatugeraho.

  • Ese ubundi baragorwa n’iki? Niba badashaka guha Rayon igikombe yatsindiye bacyihoreye cyangwa bakagiha APR bikarangira? Rayon mwayibeshyeho ni ikipe y’abanyarwanda, turayikunda ntimuteze kuzabidukuramo inzira byanyuramo iyariyo yose. Igikombe nimutakizana ku mukino w’APR muzakihorere hiiiiiiii ko twamaze kugitwara se, Dogole we aragorwa n’ubusa niba hari n’abamukanze azababwireko nabo bagorwa n’agatsi. Ferwafa nyituye ka karirimbo k’abafana ba gikundiro kavugango “wa gikona we…”. Bakunzi ba Gikundiro ntimubabazwe naya manyanga kuko si ubwa mbere ferwafa icengana natwe yarangiza igasanga niyo yicenze. kurwanya Rayon ino iwacu ni nko kubwira umubu ngo nurongore urutare, ntibishooooboka.

  • ubundi si hari uyobewe ko bagitwaye aruko bitwaje burozi.fc muracyabona hari instinzi bakibona usibye kunganya. Noneho akabo kashobotse kuko hari abarymiye amajanja kuzabereka umurozi wabo watumaga batsinda nibibeshya bakamuzana sunday bazamucakira bamugaragaze kuko camera zizamwerekana haba muri vestiaire cg muri stade. Niba badashaka kugitwara ku munsi wa nyuma bakina na kiyovu ubwo nukuzayihana imyaka 5 idakina nkuko amategeko n’amabwiriza bikurizwa haba muri ferwafa, caf, fifa na y’igihugu agenderaho( kwivumbura, kwigomeka ku nzego, kwanga gukina, guhombya umutera nkunga wabo skol wabahaye amafaranga ngo bamwamamaze)

    • None se wowe nturi umurozi wa APR nta kipe nimwe itagira abarozi abatukano bose baba ari abarozi kuko baba bambaye nabi

  • hanyuma se wowe wiyita eto hari ubarusha kuroga nuwari mutoza wanyu rubon urabyibuka umwaka ushyize abyiyemerera.mushyire ballon hasi mwemere ko muciriritse wana.

  • Ariko Rayon sport itegeka FERWAFA cg FERWAFA itegeka Rayon sport ko numva mushaka gutegeka muzi ngo akavuyo kanyu niko kazajya gakemura ibibazo ko nta tegeko rihari ryo guhabwa igikombe ku mukino runaka Federation mukore icyo amategeko ateganya mureke abo banyakavuyo

    • FERWAFA ibaho kubera ama clubs nka rayon kandi ikagomba kubahiriza amategeko ya FIFA, ubwo rero nta Club na FERWAFA yabaho urabumva neze ishyirahamwe ribaho nyuma y’abanyamurango. ntiwongere kuvuga ubusa rero

  • Ese ko babigize amagambo bafite aho bakibika? Wasanga bakijyanye kukibika muri restaurant, bar, mu rugo ry’umwe ntavuze, muri KBS ???? Ahubwo nibareke ferwafa ikibabikire kuko ntaho bafite bagishyira( nta bureau) keretse niba kijyana muri Musee i nyanza hahahah

    • NI cya mbere babonye Se ? bazakibika aho ibinndi bibitse! none ce murashaka kukibima kuko badafite aho bakibika? niba ari icyabo bashatse bakibika aho bashaka emwe niyo bacyibika mu isoko? ibyo ntibiba bireba utari nyiracyo! ese ko ikipe ari iy’abafana ushatse kuvuga ko abafana nta mazu bagira? stop talking nonsense.

  • Hahhhhhhh gasenyiiiii abarayoooon muzapfa muri abarayoooon nyine ntanuwabibavanamo rwose turabizi hahhhh igikombe mwaragitwaye kandi mufite ababagenga ,guhabwa igikombe c mwakinnye nikipe mutazigera munganya ibigwi nibwo kizitwa igikombe mureke ingengasi yamatiku musanganywe ,hari amategeko bazaba bishe ngo muzashoze urubanza ngo muzareka kujya ku bibuga muzabireke turebe ko umupira uzabura abawureba mwigize nkababandi ba kera ngo gutegeka ni rubanda nyamwinshi mbega ubuhumyi,mwishyiramo amatiku mu mupira wacu.

    • Wowe uzi igihe Rayon yashingiwe nabayishinze? Ugereranye nibyo bibondo byomuri shampioyana rero.

  • Hahhhhhhh gasenyiiiii abarayoooon muzapfaz muri abarayoooon nyine ntanuwabibavanamo rwose turabizi hahhhh igikombe mwaragitwaye kandi mufite ababagenga ,guhabwa igikombe c mwakinnye nikipe mutazigera munganya ibigwi nibwo kizitwa igikombe mureke ingengasi yamatiku musanganywe ,hari amategeko bazaba bishe ngo muzashoze urubanza ngo muzareka kujya ku bibuga muzabireke turebe ko umupira uzabura abawureba mwigize nkababandi ba kera ngo gutegeka ni rubanda nyamwinshi mbega ubuhumyi,mwishyiramo amatiku mu mupira wacu.

  • Kandi uriya uvuze ngo abanyarwanda bose bakomye amashyi akwiye kumenya ko Gasenyi idafanwa n’imbaga y’abanyrwanda,na twe dufite izindi dufana di kandi kubivuga ngo 100% sibyo bituma tuva muzo twemera uyu munsi ni uwanyu ejo ni uw’abandi

  • Aba rayons tuvuka turibo tugasaza turibo. Wikwibeshya ko udututse rero ahubwo Imana izarinde aba Rayons gupfa ba.jye basaza gusa; abandi bavuken’abandi babe abasore. Niba utegereje ko aba rayons bazapfa uzakanura uruhe.

  • Mwakijijwe nuwashinze AS KIGALI agamije gukuraho KIYOVU

  • Aliko mwo kabyara mwe! ubu ikigoye ni ki ko baha Rayon igikombe ku mukino na APR bitwaye iki! twagiye tumenya guharira abandi no gushimisha abandi! ngibyo ibyo abirabura tubura! turikomeza cyane, tugatsimbarara, no guharirana bikatugora. Niyo mpamvu intambara ku mugabane zitarangira!!

    Please tworoherane! duhe Rayon ibyo yasabye surtout ko babifitiye uburenganzira! Kandi aha ni naho ubonera ukuntun customer care igoye iwacu!!
    Yewe niyo utwaye imodoka ugasaba inzira ntawuyiguha! we need to be gentle people!!

    Imana iduhe gusabana no guharirana!!

  • Degaule ngo yatimiye abanyamuryango ba ferwafa bamwe bamushyigikiye,abanyamakuru,havugwamo kwirukanwa kwa Mme uwamahoro latifah,kumenya abanyamakuru babo maze umuyobozi wari uhari miri APR aboneraho kwihanangiriza ko bakoma amashyi igikombe kitagomba gutangwa,ikibazo:byagenda bite hagati ya ferwafa na azam mu gihe umunsi wa 30 urangiye champion tudadashyikirijwe igikombe?

  • Rayon weee!!! Ariko murashaka igikombe cg murashaka APR?? FERWAFA niyo ibayobora ntago muyiyobora izakora I bikwiye ikurikije amategeko apana amatiku yanyu, bazabaha igikombe Cyanyu rwose mwaragikoreye ariko APR munjye muyiha Amahoro!!

    • Turabishaka byombi emwe n’amafaranga ngo twerekane ko muri ruhago turi abambere tukanikurikira niba batadutinya kubera iki bataza ngo babyerekane maze badutsinde twatwaye n’igikombe?

  • Itegeko rya FIFA riteganya ko iyo ikipe yatwaye igikombe, igihambwa ku mukino yakiriye iyo bitabangamioye amategeko ya Federation y’icyo gihugu.
    Mu rwanda, FERWAFA ibinyujije ku muvugizi wayo, yatangaje ko nta tegeko bagira, bivuga ko byanga bikunda ntag ushakira midi à 14heure, Rayon yagomba guhabwa igikombe ku mukino YARI YAKIRIYE APR.
    Ku bavuga ko RAYON yari kusaba igimbe ku munsi yakiriyeho MUKURU, uwo munsi ntabwo yari yagatwaye Champoinat.

    IKindi mvuga kuri FERWAFA, NIBAZA IMPAMVU APR buri gihe iyo iri kwakira RAYON iyakirira kuri STADE AMAHORO, ariko Rayon mu kuyakira, Amahoro ngo aba afite ibibazo. Iki kibazo kandi kimaze igihe.
    nk’abafana rero, iyo tubona ibyo byose, bituma twibaza byinshi, tukibaza niba koko FERWAFA ibaho cg niba ari Ferwafa ya APR nkuko bivugwa kenshi.

    IKINdi: gukomera amashyi equipe yatsinze, n’ubwo nta tegeko ryanditse rihari,ubundi ni obligatory kugira ngo hubahwe itegeko rya fair Play, bitari uko, umukino ntabwo waba ari ukwishima byaba ari intambara. APR yakomewe amashyi kenshi n’amakipe ariko iyo bigeze kuri WA MWANA WANGWA N’IWABO hatangira kuazanywa….

    Bayobozi ba Ruhago yacu, Plse be professionals. niba atari ibyo, abana baziga amateka mabi ya ruhago yacu nkayo tubwirwa ya za PANTHERE NOIR.
    iGIHUGU KIRI GUTERA IMBERE MURI DOMAINES NYINSHI, KUKO UMUPIRA W’AMAGURU UTERA USUBIRA INYUMA!!!

Comments are closed.

en_USEnglish