Nyaruguru: I Nkakwa barifuza ikibuga cy’umupira
Muri Centre ya Nkakwa yo mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyaruguru hari urubyiruko ruvuga ko mu masaaha y’umugoroba batabona uko bidagadura kuko batagira ikibuga cy’umupira, bakavuga ko kiramutse kibonetse cyabafasha kunonora imitsi bakarushaho kugira ubuzima bwiza kandi ko byabafasha guca ukubiri n’ingeso mbi.
Aba baturage usanga muri aka gasantere ka Nkakwa mu kagari ka Nkakwa biganjemo uruyiruko ruba ruhugiye mu biganiro abandi binywera ka manyinya.
Hakizimana Janvier yabwiye Umuseke ko muri aka kagali babyiruye abasore benshi b’ibigango ku buryo baramutse babonye ikibuga bajya baconga ruhago bakanaserukira umurenge wabo mu marushanwa.
Ngo bituma bamwe muri bo bishora mu ngeso mbi. Ati “ Iyo abonye nacyo ari gukora ahita yinjira mu kabari, ugasanga yanyweye itabi, yabaye indaya, ugasanga yagiye mu bintu byinshi bitandukanye.”
Karangwa Vincent avuga ko abana babo bajya baterera imisozi bakamanuka iyindi bajya gushaka ahari ibibuga kugira ngo bidagadure bigatuma bataha ijoro.
Uyu mubyeyi avuga ko iyi habaye amarushanwa, abana babo batitwara neza kubera kutabona aho bakorera imyitozo.
Ati “ Iyi bagiye gukina mu tundi tugari baradutsinda kandi bakagombye gutsinda, nicyo kibazo bagira, turizera ko babonye ikibuga ndetse mu karere ka Nyaruguru bajya bagira umwanya wa mbere.”
Umunyamabangashingwabikorwa w’akagali ka Nkakwa, Mukashema Claudine avuga uru ruyiruko rwagaragaje izi mpungenge kuva kera ariko ko kigomba gukemurwa ku bufatanye bw’inzego z’ubuyobozi n’abaturage.
Ati “ Twari twagize igitekerezo turavuga tuti kubera ko muri aka kagari hagiye arimo n’ubutaka bwa leta duha abaturage, maze tubasaba ko baramutse babonye uwaba ufite ikibuga kiza cyavamo ikibuga cy’umupira batubwira noneho ya terrain tugasaba ubuyobozi ko bafata bwa butaka bwa leta bakaguranira umuturage maze bakabona ikibuga cyo gukiniramo umupira.”
Akarere ka nyarugura ni kamwe mu turere tutagira ikipe y’imikino igaserukira, bamwe mu baturage bo muri aka karere bavuga ko intandaro y’ibi bita gusigazwa inyuma ari ukutagira ibibuga byo gukiniramo.
Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko bitazubakwa binyuze mu ngengo y’imari, ahubwo ko bizaturuka mu mitsi y’baturage izunganirwa n’abaterankunga barimo n’akarere.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Musabe inkunga police y’urwanda ibafashe nabonye iri no gufasha abaturage bagasabo namwe muzabiyambaze ndahamya ko ari ababyeyi kandi icyo kifuzo nikiza .
ahubwo bakure amaboko mumifuka bakiyubakire ibintubyo nugusa mwabyikoreye se ko bidasaba amashuri
Comments are closed.