Digiqole ad

Beauty for Ashes igiye kumurika album bise “Renaissance” iriho injyana ya Rock n’Inyafurika

 Beauty for Ashes igiye kumurika album bise “Renaissance” iriho injyana ya Rock n’Inyafurika

Bafite igitaramo cyo kumurika album yabo nshya bise “Renaissance”.

Itsinda ‘Beauty for Ashes’ ririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yakunzwe cyane mu Rwanda mu ndirimbo zirimo ‘Surprise’, Turashima, Yesu niwe Super Star n’izindi zo mu njyana ya ‘Rock’, bagiye kumurika album bise “Renaissance” ivanzemo ‘Rock’ n’injyana Nyafurika.

Bafite igitaramo cyo kumurika album yabo nshya bise “Renaissance".
Bafite igitaramo cyo kumurika album yabo nshya bise “Renaissance”.

Beauty For Ashes igizwe n’abacuranzi ndetse n’abaririmbye batandatu aribo Maxime Niyomwungeri, Bizimana Alain Christian, Kavutse Olivier (uyiyobora), Habiyaremye Olivier, Desire Ukwiye na Amanda Fung (umugore wa Kavutse).

Iyi ni album yabo ya kane bagiye gushyira ku isoko, iriho indirimbo 10, ndetse ngo ishobora no kuzahita ikurikirwa n’indi izaba iriho indirimbo zigera kuri 15, dore ko ubu ngo Beauty For Ashes imaze kugira indirimbo zigera kuri 50 nk’uko Olivier Kavutse umuyobozi wayo abivuga.

Nk’uko bigaragara ku iforo iri hejuru, igitaramo cyo kumurika album ‘Renaissance’ ya Beauty For Ashes kiza tariki ya 09 Nyakanga 2017, kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5 000 Frw) ahasanzwe ndetse n’ibuhumbi icumi (10 000 Frw) mu myanya y’icyubahiro.

Iki gitaramo kitezweho kuzagarura ububyutse mu Bakristu bazakitabira, ububyutse ni kimwe mu bibazo byinshi byugarije amatorero muri iyi minsi.

Olivier Kavutse umwe mu baririmbyi bakuru ba Beauty for Ashes.
Olivier Kavutse umwe mu baririmbyi bakuru ba Beauty for Ashes.

Olivier Kavutse umuyobozi w’iritsinda mu kiganiro yagiranye na Umuseke avuga ko muri iyi minsi mu matorero hari ibibazo byinshi, aho usanga abakozi b’Imana batakiri mu muhamagaro wabo uko bikwiye.

Ati “Iki nicyo gitekerezo cya ‘Renaissance’ kugira ngo indirimbo zacu zongere guhembura abantu bongere kubyuka bahagarare bashikame mu bintu by’Imana.”

Kavutse Olivier avuga ko ibibazo biri mu matorero ari byinshi, gusa ngo ahanini byose bishingiye ku ku kuba abantu barabaye ba nyamwigendaho, bituma abakozi b’Imana benshi basigaye bikunda cyane.

Ati “Harimo gushira mbere inyungu zabo kurusha gushyira imbere inyungu z’abandi, ndumva ari icyo gihe habaho ‘Renaissance’ mu bantu, abantu bakabyuka aho baguye, abatagisenga bakongera bagasenga, abasebya abandi bakihana, niwo muganda wacu nk’abantu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.”

Kavutse Olivier avuga ko bazaririmba indirimbo zikangurira abantu kongera gukorera Imana, bakibuka abo aribo n’impamvu Imana yabahaye uwo muhamagaro, bityo agakangurira abantu kuzakitabira ari benshi.

Amanda, umugore wa Kavutse Olivier nawe ubarizwa muri iritsinda.
Amanda, umugore wa Kavutse Olivier nawe ubarizwa muri iritsinda.
Beauty for Ashes ni rimwe mu matsinda aririmba Gospel mu Rwanda akora ibitaramo byiza.
Beauty for Ashes ni rimwe mu matsinda aririmba Gospel mu Rwanda akora ibitaramo byiza.
Olivier Kavutse mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo ya Beauty for Ashes bise 'Yesu ni Sawa'
Olivier Kavutse mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Beauty for Ashes bise ‘Yesu ni Sawa’
Beauty For Ashes muri stage.
Beauty For Ashes muri stage.

Indirimbo Beauty For Ashes iherutse gushyira hanze yitwa “The Cross” ni imwe mu ndirimbo zabo ziri gufasha abantu muri iyi minsi.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish