MINALOC irashinja abakozi b’uturere kudakoresha ingengo y’imari ku gihe
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iranenga bamwe mu bayobozi n’abakozi b’uturere badakorera ku gihe ibyo baba barashyize mu ngengo y’imari. Iyi Minisiteri ivuga ko aba bayobozi batinda gutanga amasoko ku buryo hari n’amafaranga adakoreshwa ibyo yagenewe kubera ubu burangare agasubizwayo.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushizwe iterambere ry’abaturage Vincent Munyeshyaka avuga ko hari ibikorwa biba byarateganyijwe gukorwa mu gihembwe cya mbere cy’ingengo y’imari ariko bigakorwa mu cya nyuma.
Avuga ko ibi bituma ba rwiyemezamirimo bakora ibi bikorwa babisondetse kubera igitutu baba botswa n’abayobozi na bo baba bashaka gusiganwa n’igihe.
Ngo ni na yo mpamvu hari ibikorwa remezo nk’imihanda bikunze kwangirika bitamaze igihe. Uyu muyobozi muri MINALIC agasaba ko amasoko yose yajya atangwa mu mezi atandatu ya mbere y’ingengo y’imari.
Ati “ Biterwa ahanini n’ikintu cyo gutanga amasoko, kuyatanga bisaba umwanya ugenwa n’amategeko, hari igihe rero batinda igihe kikarinda iyo kibafata ukanasanga amafaranga asubiyeyo.”
Hari abaturage na bo banenga imikorere y’abayobozi nk’aba badashyira imbaraga mu byo baba bagomba gukora.
Gatera Jackson ati “ Iyo baje bavuga bati ingengo y’imari irarangiye bagakora ibintu huti huti bya bindi bakoze niba ari umuhanda ntabwo uzakorwa neza ngo urambe bityo ugasanga amafaranga apfuye ubusa.”
Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’uturere n’abakozi bashinzwe imirimo rusange mu turere bo bavuga ko ikibazo kiri mu nzego zo hejuru zishinzwe kurekura amafaranga yo mu ngeno y’imari.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW