Israel mu kugabanya amabanga y’ubutasi iha USA kuko Trump ayamena
Abategetsi b’i Tel Aviv barakajwe n’uko Perezida Donald Trump aherutse, mu buryo bw’uburangare, kubwira Abarusiya amwe mu mabanga y’ubutasi US yahawe na Israel yerekeye uburyo Islamic State itegura kuzakoresha za mudasobwa mu bitero by’iterabwoba.
Amakuru bivugwa ko Trump yahaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya Sergey Lavrov hamwe ana Ambasaderi w’u Burusiya i Washington Sergey Kislyak mu ntangiriro z’uko kwezi ubwo bari bamusuye muri Maison Blanche.
Ikinyamakuru gitanga amakuru k’ubutasi kitwa IntelNews kivuga ko icyo gihe Trump yabwiye bariya Barusiya ko Islamic State iteganya kuzajya ihisha ibintu biturika muri za mudasobwa zigendanwa bityo abiyahuzi bakaba babiturikiriza mu ndege.
Nubwo ubutegetsi bw’i Washington buhakana ko bweruye bukabwira Abarusiya aho ariya makuru yavuye, ngo Abarusiya bahise bamenya neza ko ayo makuru US yayahawe na Israel.
Kimwe mu byarakaje ubutegetsi bw’i Tel Aviv ni uko butigeze buha US uburenganzira bwo kugira ikindi gihugu imenera iryo banga rituma umwanzi yitegura ukundi.
Hari ibinyamakuru byo muri US byemeza ko Trump yabwiye Sergei Lavlov aho bakuye amakuru ndetse n’uburyo ibyo bitero bya Islamic State bitegurwa kuzashyirwa mu bikorwa.
Ibintu ubusanzwe inzego z’ubutasi zitajya zivuga uko byagenda kose cyane cyane iyo ziri ‘kuganira n’ibihugu bifatwa nk’abanzi’.
Abakuru ba Mossad barakajwe n’ibyo Perezida Trump yabwiye Abarusiya, bavuga ko ariya makuru azashyira ba maneko babo mu kaga.
Minisitiri w’ingabo wa Israel Avigdor Liberman yavuze ko kubera ibyabaye, igihugu cye kigiye guhindura uburyo cyasaranganyaga amakuru na USA gusa yirinze kubwira Radio y’ingabo za Israel impinduka zabaye izo arizo.
Mu ntangiriro z’iki Cyumweru Perezida Trump yari mu Burasirazuba bwo hagati aho yasuye Israel na Arabie Saoudite.
Ubwo yasuraga Arabie Saoudite yasize asinye n’ubutegetsi bw’i Riyadh ubufatanye mu bya gisirikare bugera kuri miliyoni 100 $, ibi byarakaje Israel ivuga ko kuba USA itarabanje ngo ibabwire bizatuma Arabie Saoudite ikomeza kuba ikibazo kuri Israel kuko n’ubundi basanzwe badacana uwaka.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKERW