Digiqole ad

Nyabihu: 3 bararegwa kwica muramukazi wabo ngo bamuzungure

 Nyabihu: 3 bararegwa kwica muramukazi wabo ngo bamuzungure

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu mu kagari ka Kalimbogo mu murenge wa Rurembo mu karere ka Nyabihu basanze umurambo wa Immaculée Bihoyiki ahitaruye mu mabuye y’ibitare. Abashinjwa kumwica ni baramu be batatu bari basangiye inzoga ejo. Birakekwaho ko bamwishe ngo bazasigarane imitungo y’iwabo kuko ari we gusa muzungura uhari nk’uko bivugwa n’ubuyobozi.

Abaturage b’aha babwiye Umuseke ko Immaculée umukobwa w’imyaka 54 wari ukibanira na nyina hamwe n’aba baramu be ejo ku mugoroba bariho basangira inzoga.

Ibi kandi byemezwa n’umuyobozi w’Akagari wa Rurembo uvuga ko amakuru bafite ari uko yari yasangiye n’aba baramu be ubu bakekwaho urupfu rwe.

Bernard Bariyanga Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Kalimbogo yabwiye Umuseke ko amakuru bafite ari uko abishe Immaculée bagira ngo bazazungure imitungo y’iwabo.

Immaculée Bihoyiki ngo yibaniraga na nyina ushaje cyane kandi nta wundi wo kumuzungura uhari, urupfu rw’uyu bikaba  bikekwa ko aba baramu be barugizemo uruhare kuko ngo ari we wari imbogamizi yo kuba basigarana imitungo y’iwabo.

Abagabo batatu bari basangiye inzoga na Immaculée ngo baranatahanye ariko ntiyagera iwabo nk’uko uyu muyobozi abivuga.

Aba baramu ba nyakwigendera ubu  bafungiye kuri station ya Police ya Jomba mu Karere ka Nyabihu bakekwaho kwica Immaculée.

Mu gukurikirana uru rupfu ku biro by’Umurenge ngo bahaye impapuro abaturage b’aho hafi ngo bandikeho icyo bakeka ko nyakwigendera yaba yazize maze abenshi ngo bandika ko yazize amasambu baramu be bifuza kuzungura kuko nyina ashaje cyane ashobora gupfa igihe icyo aricyo cyose.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kabaya ngo bawusuzume.

 

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • None se ubwo yaba abana na nyina hakazungura baramu be? Ntimuzi ko n’itegeko ryo kuzungura ryavuguruwe? Ibi bintu byo guhita mugereka ibyaha byo kwica ku bantu mukabikwiza mu itangazamakuru nta perereza riratangira mubona ari byo? Wajya kwica umuntu ukabikorera ahantu hirengeye ushobora kubonwa n’umuhisi n’umugenzi? Kuki se atakwicwa n’ushaka kumwambura ibyo yari afite, cyangwa ushaka ko bakeka bariya bagabo?

  • Gukeka kwabo gufite ishingiro kuko barasangiye, kandi niba bafite abuzukuu b’uwo mukecuru ni abazungura bemewe.

  • Ubwo buramukazi muvuga bushingiye hehe? Niba abo bagabo barashakanye na barumuna cyangwa bakuru ba Nyakwigendera, ubwo yari umugore wabo. Nimumbwire ukuntu abagabo 3 bahuza umugambi ngo bice umuvandimwe w’abagore babo, na nyirabukwe akiriho. Jye ndumva ari Waruziko.

  • Niba nyakwigendera yarasangiye nabo kandi bakanatahana
    Nyuma bakamusanga yapfuye kandi ataragera iyo yajyaga
    Birumvikana ko abamwishe bazwi. Baramu be.

Comments are closed.

en_USEnglish