Digiqole ad

Muri ‘Coke Studio Africa’ ndi kwitwara neza – Bruce Melodie

 Muri ‘Coke Studio Africa’ ndi kwitwara neza – Bruce Melodie

Bruce Melodie umaze iminsi itatu i Nairobi muri Kenya aho yagiye muri gahunda zitegurwa inzu izwi nka “Coke Studio Africa”, aravuga ko ari kwitwara neza ndetse ngo byanamuhaye amahirwe yo kwereka abahanzi, aba-producers, aba-DJs n’abandi bakurikiranira hafi Muzika nyafurika uko muzika nyarwanda ihagaze.

Mu bantu ba mbere Bruce Melodie yahuriyeyo nabo harimo Dj Maphorisa, Producer mpuzamahanga wo muri Africa y'Epfo uherutse gukora One Dance ya Wizkid ft Drake.
Mu bantu ba mbere Bruce Melodie yahuriyeyo nabo harimo Dj Maphorisa, Producer mpuzamahanga wo muri Africa y’Epfo uherutse gukora One Dance ya Wizkid ft Drake.

Muri “Coke Studio Africa” batumira abahanzi banyuranye bo muri Africa bagafatanya gusubiramo indirimbo zabo zikunzwe cyangwase zakunzwe, ndetse bakanaziririmbira Abanyakenya, hanyuma amashusho ya gahunda zose bakora mu gihe cy’icyumweru bahamara akazatambutswa kuri za Televiziyo zinyuranye zikurikiranira hafi imyidagaduro muri frica.

Bruce Melodie wagiyeyo ku cyumweru yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko ari gukora akazi katoroshye kamufitiye inyungu nk’umuhanzi, ndetse na Muzika y’u Rwanda muri rusange.

Yayize ati “Ebana byari hatali ejo, ubu ndigukora ibintu ni amahoro, ubu turi gukora indirimbo zigera kuri eshanu muri iyi minsi kuva kuwa mbere kugeza kuwa kane, hanyuma dukurikizeho ama-performance ariko ibyo byose iyo birangiye barabibika bakabitunganya ku buryo bitangira guca kuri za Televiziyo nyuma ari uko abahanzi bose bamaze gukora.”

Yongeraho ati “Ikintu kinini maze kunguka ni connections (kumenyana n’abantu), ikindi ndikwitwara neza uko nshoboye ndabona banabikunze pe! Ndikwerekana n’ibihangano by’abahanzi b’iwacu ku buryo ubu dufite amahirwe ko tuzakomeza kugirayo abantu igihe cyose kuko bavuze ko dufite impano zitangaje.”

Bruce Melodie kandi yahuye na Killbeatz ukomoka muri Ghana nawe umaze gukorana n'abahanzi banyuranye bazwi muri Africa.
Bruce Melodie kandi yahuye na Killbeatz ukomoka muri Ghana nawe umaze gukorana n’abahanzi banyuranye bazwi muri Africa.
Aha Bruce Melodie ari muri 'Coke Studio Africa' aho bakorera indirimbo.
Aha Bruce Melodie ari muri ‘Coke Studio Africa’ aho bakorera indirimbo.
Muri 'Coke Studio Africa' kandi Melodie yanahahuriye n'umuhanzi wo muri Africa y'Epfo witwa Busiswa.
Muri ‘Coke Studio Africa’ kandi Melodie yanahahuriye n’umuhanzi wo muri Africa y’Epfo witwa Busiswa.

Bruce Melodie mbere yo kwerekeza muri ‘Coke Studio Africa’ yasize ashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ikinya’.

1 Comment

  • urashoboye imana yaraguhaye ndakwemera

Comments are closed.

en_USEnglish