Digiqole ad

Ubuhanga inzuki zikoresha iyo zigiye guhagarara ku rurabo

 Ubuhanga inzuki zikoresha iyo zigiye guhagarara ku rurabo

Burya ngo zikoresha ubuhanga budasanzwe iyo zihagarara ku rurabo

Inzuki ni inyamaswa zo mu bwoko bw’inigwahabiri. Ku isi hari amoko y’inzuki 20 000 atuye cyane cyane ku migabane y’Africa na Aziya. Abahanga bemeza ko ubugenge inzuki zikoresha zihagarara ku ndabo iyo zihova biri mu bikorwa bitangaje ku nzuki.

Burya ngo zikoresha ubuhanga budasanzwe iyo zihagarara ku rurabo
Burya ngo zikoresha ubuhanga budasanzwe iyo zihagarara ku rurabo

Uretse ubuhanga n’ingufu inzuki zikoresha zihova hirya no hino ibintu zikoramo ubuki, abahanga batangajwe n’uburyo zikoresha kugira ngo zibashe guhagara ku ndabo runaka ziba zifuza gushakamo ibyo zikoramo ubuki.

Burya ngo inzuki zishobora kugwa hejuru y’ururabo aho zaba ziturutse hose, ibi bitandukanye n’indege zisanzwe kuko zo ziba zifite ahantu zigomba gukatira n’aho zigomba kugwa, bita ‘pistes’.

Ubusanzwe kugira ngo uruyuki rubashe kugwa ku rurabo runaka birusaba kugabanya umuvuduko uko rugenda rwegera rwa rurabo.

Ikinyamakuru kitwa Proceedings of The National Academy of Sciences kivuga ko uruyuki rujya kugera ku rurabo umuvuduko wamaze kugananyuka kugera hafi kuri zeru.

Kugira ngo rubashe kugera kuri ibi, uruyuki ruba rugomba kwita ku bintu bibiri:

Guhuza umuvuduko warwo n’intera iritandukanya n’aho rushaka kugwa.

Ibi ariko ubusanzwe bigora izindi nigwahabiri kubera ko zigira amaso ari imbere cyane naho inzuki zo zikagira amaso atuma ikintu zishaka kugwaho kigenda kiba kinini zikakibona uko zigenda zikegera.

Amaso y’inzuki atuma zibasha gukora akazi kazo neza kandi bitazigoye. Abahanga mu gukora za robots bemeza ko kwiga uko amaso y’inzuki ateye byabafashije gukora za drones zihambaye zikorana na mudasobwa mu bikorwa by’ubutasi.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

 

6 Comments

  • “Ubusanzwe kugira ngo uruyuki rubashe kugwa ku rurabo runaka birusaba kugabanya umuvuduko uko rugenda rwegera rwa rurabo”.
    Ubwose muvuze iki? Ibi nabyo bigomba gukorwaho scientific research?

    • Nanjye ubu mba numiwe.Umuntu se we ntagabanya umuvuduko iyo ashatse guhagarara!

  • INIGWA HABIRI NI IKI MUNDIMI Z’AMAHANGA?

    • insects

  • iyi nkuru yakuwe mu gatabo NIMUKANGUKE kandikwa n’Abahamya ba Yehova No.2 2017

    • Abayehova urata se nibo bakora ubwo bushakashatsi? Kugenda bagakoporora iby’abandi nibyo urata?

Comments are closed.

en_USEnglish