Abazatora Perezida ku nshuro ya mbere bakeneye kwigishwa gutora
Gakenke – Bamwe mu bazatora bwa mbere Perezida wa Repubulika ku nshuro ya mbere ntibazi uko bitwara mu biro by’itora, bavuga ko bakeneye kwigishwa uko batora, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko yashyize imbaraga mu gukangurira urubyiruko gutora kuko ari bo bagize umubare munini w’abazatora.
Urubyiruko rwaganiriye n’abanyamakuru bari mu mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mu gukora inkuru ku matora bahabwa n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, urubyiruko rwo mu karere ka Gakenke ruzatora Perezida ku nshuro ya mbere ruvuga ko rudafite amakuru ahagije y’uko batora.
Mbabariye Phenias w’imyaka 18, anyonga igare muri Centre y’ubucuruzi ya Gakenke avuga ko icyo azi ku matora ari uko azaba tariki ya 4 Kanama 2017.
Uyu musore uzatora Perezida bwa mbere tumubajije ni hari amakuru y’amatora ajya yumva, yasubije ati “Kuri Radio? Gusa icyo numva ni uko tuzatora ku itariki 4, naho ubundi nta yandi makuru mba mfite, kubera ko urabona mba ndi mu muhanda.”
Mbabariye Phenias ariko avuga ko gutora Perezida bizamushimisha cyane ariko ngo ntabwo azi uko bitwara iyo bajyeze mu cyumba cy’itora.
Umunyamakuru amubajije niba azi uko batora, yagize ati “Ntabwo nakubwira ngo bijyenda gutya, ni bwo bwa mbere nzaba ngiye gutora.”
Uwineza Mediatrice wo mu kagari ka Mbogo mu murenge wa Rushashi mu karere ka Gakenke, na we azatora Perezida ku nshuro ya mbere. Avuga ko atazi uko batora.
Abajijwe niba azi uko bijye iyo umuntu ajyeze mu biro by’itora yagize ati “Ntabwo mbizi, ntabwo nari najyeramo. Ntabwo badusobanuriye uko bijyenda.”
Umuyobozi w’umurenge wa Gashenyi by’agateganyo, Rwizigura Seshoba Aimable avuga ko ibyiciro byose by’abazatora Umukuru w’Igihugu bateganyije uko bazabigeraho banyuze mu nzego z’urubyiruko.
Ati “Dufite inzego z’urubyiruko zikora mu buryo bwihariye, abamotari, abanyeshuri, abanyonzi n’abari ku rugerero buri byiciro byose byarateganyijwe ku buryo bizajyenda bikorerwa inama zihariye, haba no kubasura byihariye no kubajyezaho amabwiriza yose ajyanye n’amatora kugira ngo hatazagira uwajya mu matora atazi ibyo asabwa n’ibikenewe byose.”
Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Ntara y’Amajyaruguru, Rutatika Jean de Dieu, avuga ko mu Ntara y’Amajyaruguru abari kuri lisiti y’agateganyo y’itora, bujuje imyaka 18 na 19 bazatora Perezida ku nshuro ya mbere ari 110 000.
Prof Mbanda Kalisa Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, mu nama yagiranye n’abayobozi mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa mbere, ivuga ku myiteguro y’amatora, yavuze ko mu Rwanda hose abiyongereye kuri lisiti y’itora y’abatoye Perezida wa Repubulika mu 2010, ubu bakabakaba miliyoni eshatu.
Prof Mbanda avuga ko muri iyi minsi bakomeza ubukangurambaga kujyeza igihe amatora azabera, cyane ngo barakangurira urubyiruko kuzayitabira kuko ari bo bagize umubare munini w’abazatora, ariko ngo hari imbogamizi y’uko urubyiruko muri rusange n’abize amashuri menshi by’umwihariko batitabira amatora.
Amatora ya Perezida mu Rwanda azaba mu kwezi kwa Kanama ku itariki 3 hazatora Abanyarwanda bujuje ibisabwa baba mu mahanga, naho ku itariki 4 hatore Abanyarwanda baba mu Rwanda.
KANDAMA Jeanne & HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
1 Comment
Bwana Perezida wa Komisiyo y’amatora
Bwana Perezida,
Hari abana b’abanyeshuri bujuje imyaka yo gutorwa bakaba baramaze kwifotoza, ndabasaba mukore ibishoboka byose bazaze mu biruhuko indangamuntu zabo zaramaze kuboneka, muzanihutire kandi kabashyira kuri List z’itora kandi bazigishwe ibijyanye no gutora kuko bizaba ari ubwa mbere, mbibutse ko amajwi y’abana bacu akenewe muze umusaza azatambukane Ishema; abafite amafaranga bo mubareke bayajugunye ntibazi ikipe bahanganye nayo!
Comments are closed.