Digiqole ad

Muhanga: Abana batatu bibana bugarijwe n’ubukene bukabije

 Muhanga: Abana batatu bibana bugarijwe n’ubukene bukabije

Muhanga – Abana batatu batuye mu Mudugudu wa Munyinya, Akagari ka Ruli, mu Murenge wa Shyogwe bahangayikiye mu nzu ya bonyine nyuma y’aho umubyeyi bari basigaranye nawe afungiwe.

Iyo imvura iguye nijoro barabyuka bakicara kubera ko umusambi baraho uba watose.
Iyo imvura iguye nijoro barabyuka bakicara kubera ko umusambi baraho uba watose.

Mu kiganiro aba bana bagiranye n’Umuseke bavuze ko Se ubabyara yakoze impanuka mu myaka itanu ishize ahita yitaba Imana, basigarana na Nyina, gusa nawe baje kumubura bamureba kuko ngo yaje gukora icyaha ahanishwa igihano cy’igifungo ubu akaba ari muri Gereza ya Muhanga.

Aba bana bavuga ko nubwo bari mu bukene bukabije bakiri kumwe na nyina bumvaga nibura babayeho kimwe n’abandi Banyarwanda bose batishoboye, ariko nyuma y’aho uyu mubyeyi afungiwe ubukene bwarushijeho kubugariza ndetse ngo bajya no mu bwigunge.

Mu nzu ntoya yatobaguritse amabati niho Umunyamakuru w’Umuseke yabasanze, muri aka kazu bigaragara ko barara hasi ku butaka ku gasambi (umusambi) gashaje, udusafuriya n’ikiro kimwe cy’umuceri nibyo twahabonye.

Aba bana bakavuga ko n’ibiryo bike babasha kubona babikesha ubuyobozi bushya bw’Umurenge wa Shyogwe nubwo nabyo ngo batangiye kubihabwa kuva mu kwezi gushize.

Aba bana bavuga kandi ko mbere y’uko batangira guhabwa aya mafunguro bari baravuye mu ishuri bakajya gukora akazi kugira ngo babone imibereho.

Uretse ibi bibazo by’imibereho, aba bana bavuga ko nta bwiherero bagira ndetse ngo n’iyo imvura iguye  nijoro barabyuka bakicara bakarindira ko ihita kuko ngo baba batakiryamye mu muvu watembeye ku musambi bararaho.

Umwe muribo yagize ati “Tubonye icumbi byadufasha ariko n’ibiribwa ntituzi niba tuzakomeza kubihabwa ngo tubashe kuguma ku ishuri, gusa dushimira Umuyobozi w’Umurenge mushya wabashije kudusubiza mu ishuri akanaduha ibiryo bidutunga.”

Aba bana bavuga ko bafite imibereho mibi ariko nta kundi babigenza.
Aba bana bavuga ko bafite imibereho mibi ariko nta kundi babigenza.

Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Shyogwe NIYITEGEKA Jeanne, avuga ko  aho bamenyenye ikibazo cy’aba bana babanje gukora igikorwa cyo kubasubiza mu ishuri kuko ngo bari bamaze igihe kitari gito bataririmo, babagurira imyenda y’ishuri n’ibikoresho, bakurikizaho kubaha ifunguro.

Ati “Turimo gusaba Diyosezi ya Kabgayi ko yatuza aba bana muri ‘Cité de Nazareth’ kuko twasanze ari bato ku buryo batakwibana, dutegereje igisubizo mu minsi ya vuba.”

Aba bana babwiye Umunyamakuru w’Umuseke ko hari igihe bajya gushaka inkwi zo guteka no kuvoma amazi mu kabande bagaruka bagasanga hari udukoresho bibwe kubera ko inzu yabo idakingwa.

Aba bana kandi ubu nta bwisungane mu kwivuza bafite, hakaba hari impungenge ko baramutse barwaye cyangwa umwe muribo akarwara byagorana kuvuzwa.

Ngo Ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyogwe bwagerageje gushaka kubishyurira ubwisungane mu kwivuza ariko biranga kuko babaruye kuri Nyina ufunze.

Aba bana bararana n'inkono
Aba bana bararana n’inkono
Nta bwiherero bagira bigatuma bituma aha ku gasozi.
Nta bwiherero bagira bigatuma bituma aha ku gasozi.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.

52 Comments

  • Doux Jesus!

  • Ariko FARG koko iba ireba he kubona idatabara ababana?

    • Hanyuma se FARG niyo ifasha abakene?
      Banza umenye icyo FARG bivuga ujye wandika ibyo uzi
      Thanks

  • iyi niyo reality y’ubuzima buri mu Rwanda wenda nuko mudasura n’ahandi henshi ariko iyo ubivuze uba ubaye umwanzi, narerewe mu kigo cy’imfubyi ubu barimo kubifunga byakemuraga bene ibi bibazo gufunga ikigo udatangaho inkunga na 1% ngo werekane igihugu neza koko? muri amerika no mu burayi bateye imbere ibyo bigo birahari, ubukene bwugarije imiryango myinshi twagize amahirwe turarangiza ariko ubushomeri nibwo bugiye kutwica abandi mwirirwa mu madege mutembera agahinda kacu ni kenshi kandi turavuga tukitwa abadakunda igihugu nzaba ndeba iby’iki gihugu cya bamwe rwose.

  • Hari ikintu nakwisabira umuseke muzatubabarire mudukorere ubushakashatsi ku bana babaye mubigo bagakuriramo bakiga bakarangiza, hanyuma mujye ku batashye bagiye mu miryango yabo mwongere musure n’abakiriwe n’imiryango itari iyabo kuko ngo bagomba kurererwa mu miryango, musure abayobozi bagize uruhare muri iyi campain murebe baba baratanze uruhe rugero rwo kwakira abana mu miryango yabo? hanyuma muzanabaze niba nta bakozi bafite murugo, nyuma mubaze n’abayobozi b’ibigo. muzagerageze mukorere ubu bushakashatsi kubigo bya SOS Rwanda no kwa Gisimba niho mfitiye experience hanyuma rwose muzatubwire icyavuyemo nge mbemereye kubabonera izo mpande zose mukabasura.

  • Ewe ndumiwe.

    Leta=0/100
    Famille=-50/100
    amadini=0/100
    Abaturanyi=-90/100

    Ewe, ibi birarenze kandi ni ubugizi bwa nabi. Ari Leta, ari abaturanyi, mwese mubifitemo uruhare kandi muri abantu batagira impuhwe.

    Abavuga ko ari igihugu cya bamwe, ntimwivanemo kuko twese biratureba. Iyo uturanye n’abana nkaba, ukaba udashobora kugira umutima wo kubatabariza, no kubitaho, ntutegereze ko hari undi ugomba kubikora.

    Pu, abanyarwanda turikunda

  • Ariko ubu koko wowe uvuga ko ushinzwe imibereho myiza ubu utwo twana hagize abadusanga muri iyo ngirwa nzu bakatuviyola wazavuga iki koko? Ubu wagombaga gufata icyemezo kihutirwa wabura abagiraneza babakira basi ukajya ubaraza mu bureau byawe kuko ho ntihava haba n’umuzamu. Ibi si byo mba ndoga rwasabahizi

  • wowe wiyise @ mugayo#hari uwakubwiye ko farge ifasha abana nkabo cg ifite abo igenewe kwita

  • Arko mushimire uyumuyobozi w’uriya murenge kuba yaratangiye kubafasha no kubatabariza kuri Diyoseze (kuko burya n’umurenge amikoro aba ari make) ni ikintu cyiza cyane iyaba abashinzwe imirenge bose bagiraga uwo mutima ibibazo byagabanuka. Ikindi abantu baturanye n’aba bana kuki mutakwifatanya ngo mubakorere ubuvugizi ndetse ngo munashyire hamwe inkunga yo kubafasha???

    Umuseke ndabashimiye cyane kandinkuko “F” yabivuze mudukorere ubwo bushakashatsi kandi byaba byiza mugiye mutanga uburyo umuntu ushaka gufasha yajya akorsha kugirango atange inkunga ye. Ubwo buryo bugomba kuba bwizewe.

    Murakoze

    • Ubushakashatsi nibabugukorera uzabumaza iki ko utari mu bafata ibyemezo ? Aba bana baje muri Town bakajya bibera muri ruhurura babaho neza kuruta uko bameze uku, ni uko naho nabonye irondo ritangiye kujya ribatwikisha essence. Iyi Singapore yacu ni hatari kabisa !

  • Ariko ni gute bavuga ngo ntibashobora kubarihira ubwisungane ngo kuko babaruwe kuri nyina? Ibi simbyumva, kuki tuba mecanique tugakurikiza amategeko ashyirwaho n’abantu kurusha ubuzima bwabo? Ibi c’est revoltant, nonsense! Ubu se bapfuye ni byo byiza? aba bana n’ukuntu ari beza, bafite ubitaho bavamo abana beza cyane! None ngo ntibashobora kubarihira mutual ngo kubera…. ayo matego si mwe muyashyiraho? Ubwo muzabavugira kugira ngo iryo tegeko ribe flexible ari uko bapfuye? Umunyamakuru ndamushimiye cyane wagiye gushaka aba bana kugira ngo basubizwe ubumuntu.

  • Ngo ikibazo cya mutuel ngo ntibishoboka kuko babaruwe kuri nyina ufunze????, none se itegeko riteganya iki mugihe bigeze gutya? Ubu ni ukuvuga ngo nibyo nyine ntakundi??? Amategeko ashyirirwaho iki si ukugira ngo akemure ibibazo???
    Icyakabiri, ubwo ubuyobozi bw’umurenge mujyana umuceri mugataha muma cadastres mubasizeho muri iyo ngirwa nzu mugataha mugasinzira kweli?, kuki mudafata abana nkabo ngo muhite mubakodeshereza inzu,.mwayakura muri fonctionnement, mwayakura hehe? Mwakagombye guhita mubakodeshereza mukanabashakakira n’umuntu wk kubitaho no kubarinda kandi mukamuhemba, erega biteye agahinda kenshi, impamvu muhembwa buri kwezi ni ukugira ngo mukemure ibibazo nkibyo, ntabwo ari ukwirirwa muri office kuri fcbook.
    Yewe Rwanda warababaye.

    • F ikibazo si ibigo bifungwa kuko uhuye nuwabiburiyemo ibyo uvuga wasanga byaratinze gufungwa,abana bagomba gukurikiranirwa mu miryango,kdi irahari ifite ubushake nubushobozi,kdi nziko inzego zose zigiye gukurikirana iki kibazo kigakemuka neza kdi vuba

  • Ariko tuzababara tugeze ryari ababana bakwiye gufashwa nubwo nakuze ndimfubyi ariko sinabyifuriza undi muntu numwe nukuri leta irimo gukora ibintu bidafitiye abaturage akamaro sinzi nidupfa kubera inzara abo bazayobora. Nzabandora

  • Genda Rwanda uracyakubitika! Ubanza abayobozi bataramenya ko ari abakozi b’abaturage! Uti twabimenye vuba! Mutese? Ese nta nzego z’umudugudu cg iz’akagali ziba ishyogwe?! Muhora muvuga gufasha abatishoboye aba ni special case ndetse no gukemuka ntiyagatwaye more than a day none ngo ngwiki na ngwiki! Vraiment muba mukoza isoni leta kandi n’Imana izabibabaza! Utu dukobwa ejo bundi tuzaba twatwise ubuzima bw’ejo hatwo hangirike nyamara wowe assoc n’abandi bayozi ntibagiwe n’abaturanyi mwabafasha ejo bakazatabarira igihugu cg bakacyibyarira!
    Njye muba munteye umujinya kbsa si agahinda gusa!

  • @ F, kuki wumva ko igisubizo cyaba orphelinat? Kuki abaturanyi na bene wabo w’abana batumva ko ikibazo cy’aba bans kibareba, tugomba kugarura ubunyarwanda muri twe ni ukuri tukumva ko umwana w’umuturanyi ari uwacu aho kumuhunza amaso, cg ngo tujye kumujugunya iyo mubigo tutazi ibiberamo imbere, ushobora kuba waragiriye amahirwe muri orphelinat ariko so ibya bose muvandi, hari benshi babikomerekeyemo kubera ibyo bahuriyemo nabyo.

  • har’igihe bikurenga ukabura icyo uvuga pe!
    Wa mugani wa byumvuhore ati bamwe isi igenda ibonsa.
    Nemera ko Imana ariyo ishobora byose irebera aho kure umuntu ikahamukuru. intambwe ya mbere byamenyekanye.
    Umuseke Imana izabibahembere.

  • Amagambo menshi ntacyo amaliye Aba bana uwumva bimureba n’abe Umugabo duteranye tubavugurulire iliya Nzu babe Abantu nkabandi njye nditeguye

  • Muraho,
    Bavandimwe ikidashifikanwaho ni akababaro k’aba bana. Ndebye abatanze ibitekerezo uko tungana ntitwabira kibarebgera kabiri. Nsabe ubwgereye kwitangira guhuza ubutyo turebe icyo twegeranya bagashwe Kuko burya a abiri baruta umwe. Nyuma y’aho twatanga ibitekwrezo mubo bikwiye kuba bibazwa. Amayira tubikoramo aha abasha kuba huh uza aho kubikoza kandi n’ubundi ngo kunegurana biranoga, kugena bikaguma. Twe kuba ibigwari suharanire kugena. Murakoze.

    • Ni byo rwose.Si ubwa mbere umuseke.rw waba utabarije abana kndi bagafashwa.Aba bana ntibazazire amakosa ya nyina.

    • Mubyo wanditse ntacyo dukuyemo kabisa!kdi ubanza warufite igitekerezo cyiza,mujye mugenzura imyandikire yanyu mbere yokubyohereza,ariko njye ndagaya cyane umuyobozi watabarije ababana byibura ntahabavane ijoro rimwe gusa,ko mbona arudukobwa abahaze suruduwiri n’urumogi nibabafata kungufu ugitabaza biragenda bite?basi mubacumbikire muri bureau wenda kugeza igihe padiri asubirije,TX umuseke,mudushakire uko twabafasha natwe tutarihafi yabo erega abana nabacu nibo Rwanda rw’ejo!

  • Umuseke Imana ibahe umugisha,gusa abayobozi baho bagire vuba bashakire aba bamalayika aho kuba,Nyagasani ababe hafi birababaje

  • Nshakira uburyo navugana nabo abana m bagarre i iko restons bye mu nzu

    • Mbagurire ibiryamirwa nibikoresho byo mu nzu

  • ndababaye cyaneeee gusa aba bana buri wese mwemereye itungo ry urukwavu arikose nazo baziba.ahubwo hashakwe uburyo bashyirirwaho aho twanyuza inkunga tubiteho kuko babayeho nabi gusa wowe wakoze iyi nkuru wibagiwe kutubwira imyaka bagiye bafite.

  • twese dukwiye kugira umutima wo gufasha abababaye kuko isi nti sakaye nuwo itarakaranga iba ikimushakira ibirungo

  • Mbashije kurira….

  • U Rwanda igihugu gikize kwisi!!!! jye ndumiwe sinarinziko mu Rwanda hari abana cg abantu bakennye mbene aka kagene. Mana tabara abana bawe.

  • Rwose birababaje arko abavuze twese ko ntawavuze kubaha na 1000frw nuko ntayo ntitugatahire kuvuga gusa ibikorwa imbere ibitekerezo nyuma. Mwumva hari abo twafatanya tukabashakira mutuel nutwo kurya dusunikq iminsi ndahari

  • Mbega ibitekerezo!! Jyewe Nshimishijwe n’uko buri wese yumva akababaro k’aba bana, itangazamakuru nirikore akazi karyo, ryegere abaturage. Ubu nkeka ko abayobozi ba hariya bumvise kandi bagiye kwita Ku mibereho y’abo bashinzwe kurushaho. Natwe twagize amahirwe yo gusoma iyi nkuru turebe niba nta bibazo nk’ibi bihari. Bavandimwe, ubutwari mbona ari uguhinduka. Umuntu wasoma iyi nkuru afata ibyemezo muri Government muhaye umupira. Hari n’ibindi bikorwa bikorerwa bigaceckwa (kubakoresha Ku gahato, kubavangura mu bandi, kubatera amada,…). Rwanda we!!!

  • Sinshyigikiye umuco wo kudahana kandi sinzi icyaha uriya mubyeyi afungiwe ariko icyaha cya mbere cyakozwe numucamanza wamufunze atabanje gukemura ikibazo cyabana. Birazwi neza ko bitemewe gutandukanya abana numubyeyi/umurezi utabashyize muwundi muryango. Ikindi cyaha cyitwa irresponsibility cg c non assistance aux personnes en danger kiri gukorwa na social affairs unity mu karere/ umurenge. Igihugu ntako kitagize gishyiraho kikanahemba ababishinzwe kunzego zose kuva ku mudugudu ariko sinzi niba abo bayobizi bazi neza ubusobanuro bwa social affairs. Nonese niba SOS itemerewe kubatwara mukigo aho bari bubonere uburenganzira bwo kurerwa bavukijwe numucamanza wafunze umubyeyi, umurenge utegerejeko babanza gufatwa kungufu cyangwa kujya gucuruzwa kugira ngo babone kugira icyo bakora. Ese ko mubaha ibiryo muyobewe ko kubitegura ari imirimo amategeko atemerako bakora!
    Ubu c mutegereje H.E wagowe ngo mubone mutangire muti nyakubahwa ikibazi turakizi turi kugikemura
    It’s a pity, Shame on you

  • Umuseke rwose dore ni wowe ukunda gutabariza bene aba batagira kivurira bidufashemo utumenyere uko uwashaka kubafasha yabigenza. Murakoze dutegereje igisubizo

  • Mana yanjye iyi nkuru inteye agahinda!!!Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri kariya gace natabare bariya baziranenge abakure muri kariya kaga!

  • nagahinda gusa!uwambwira icyaha mama wabo yakoze kugirango abana batatu bagere aho benda kuvutswa ubuzima! gusa intore ntiganya ahubwo ishaka igisubizo, niba padiri ariwe uzatanga igisubizo ntabwo mbibona, jye nemeye kuba nafata umwana umwe nkaba namukorera ibyo umubyeyi yakorera umwana yibyariye(kumurihira amashuri, kumwambika etc) kugeza nyina afunguwe cy se kugeza akuze nawe afite icyo yakwigezaho, ahubwo se byaca muzihe nzira? mwaretse twese tukabigenza gutya tukavana ubuzima bwaba bana mumanegeka!!!!!

  • Ibi bintu birambabaje cyanee pee! niko se ni gute ubuyobozi buvuga ngo ntibwabona uko butanga mutuel kuko nyina w’aba bana afunze?/ ntibishoboka ntibinumvikana!!!! ubuyobozi bw’umurenge nibyo bwarakoze gutanga ibiribwa ariko se umutekano w’aba bana uri he koko? n ubugizi bwa nabi bwatete? reba ni udukobwa ejo baraje badukorere violence! ubu se Muhanga yose habuze uwabaha icumbi koko!! Birababaje!

  • Kuki abantu dukunda kuvuga gusaaaaaa, ikindi kuki duhora dushaka gucana umuliro gusaaaaaaa. bamwe bati Igihugu cya bamwe, abandi bati ubushakashatsi. Ninde utigeze amenya aho aba bana babarizwa? mu cyimbo cyo guhuragura amagambo umuntu yakwiye kwerekera aho babarizwa ajyanye byibura 1Kg cy’isukari cyangwa se cya Kawunga, undi byibura Aka jipo cyangwa Agapira ko kwambara akaba abaye kimwe mi bisubizo bakeneye. Ubuvugizi umunyamakuru yabukoze kuko twese twabimenye, ahasigaye icyo kubimenya bitumariye n’iki? nyuma yo kubimenya se Umunyamakuru we ko akazi akarangije umusaruro n’uwuhe? Buri muntu yari akwiye kureba icyo ashoboye gukora ku buzima n’imibereho yabo akagikora kabone niyo cyaba gito. Inyungu y’umuvugizi nukubona aba bana bavuye muri iriya mibereho bafite.

    Akarere nikabakoreshereze umuganda udasanzwe babubakire kuko niyo baba bagifite Nyina hafi, ikigaragara nuko iriya nzu ntawakwifuza kuyibamo muri twese, ni biba ngombwa hakoreshwe Fundraising yo kubafasha niba muri Budget yako hataboneka ubufasha busesuye. Ikibazo cya Mutuel kuko gishingira ku cyiciro cy’ubudehe kandi ibi bikaba bikorwa na Nyobozi, Ubuyobozi bifite ubushobozi bwo kuzibabonera kuko ikibazo bukizi kandi aribwo budufasha gushyira mu ngiro amategeko nibukore Recommendation Letter RSSB ibahe Mutuel cyane ko iki ari ikibazo kidasanzwe. Iyo habaye impanuka ikomeye nka zimwe zihuruza Ubuyobozi ninde babaza Mutuel, Rama n’ibindi ko icyihutirwa aba ari ugutabara abagwiriwe n’akaga? Ikindi nasaba Ubuyobozi nuko bwareba uko abo bana baba buvuye muri kiriya Kiraro (Mwihangire iyi nyito) kuko mbona hari ibiraro birusha iyi nzu ubwiza, ndabivugira ko nayo makayi n’ibindi bikoresho by’ishuri imvura itazabyorohera bityo bakaba nubundi iryo shuri byagorana kurijyamo ibikoresho byangiritse.

    Murakoze.

  • Mwaramutse ?maze kumva coments zanyu none ndasaba ko uzi aba bana yatubwira kugira ngo tugire icyo dukora mugihe nkiki,murakoze Email yanjye iriho.

  • Mutange number ya telephone dushyireho amafaranga dusane iriya nzu please!

  • Ndabona hali abafite ubushacye aliko uwanditse iyi nkuru yagombye gutanga inzira ababishoboye banyuramo kugira ngo ikibazo gitungane

  • LETA NINJYE NAWE MUVANDI…..ABANTU BOOOOSE BAKOZE COMMENTS MBERE YO KUGAYA LETA ANABDNI BOSE MUHAGURUKE DUHURE DUHUZE UMUGAMBI WO GUFASHA ABA BANA UKO DUSHOBOYE…EREGA NUBWO HARABAGAYA LETA IFITE ICYO YAKOZE NICYO IKORA KUGEZUBU U RWANDA NTAHANTU MUBONA RUGEZE KWELI????KUKI ABANTU BAHORA BAGAYA??? PLZZ MUMFASHE TWISHYIRE HAMWE DUKORE GPE YA WHATSAPP MAZE DUHUZE UBUSHOBOZI BWACU DUFITE..MURAKZE…
    UZAGIRA UBWO BUSHAKE AZANSANGE KURI FACEBOOK NITWA BAGIRINKA NTWARI BETTY
    TWISHYIRE HAMWE

  • Njye mbona bafata amafaranga baha FARGE bakayagabanya mo kabiri kuko abenshi bafashwa nayo babayeho neza noneho bagakora ikindi kigega kizajya gifasha abana nkaba, imyaka 23 utaracuka uba ntakintu uzimarira cyangwa ngo ukimarire igihugu

  • Mwese mumeze kuvuga ubu aba bana mubamariye iki jyewe mbemereye ubwisungane mukwivuza ngaho mwese nimwitange dufashe ababana umuseke uzampamagare duhure numurenge wa Shyogwe tubarihire 0788437304 ntuye Gasabo/Ndera

  • Twese twese hano (abasoma, abandika,abajya impaka, abaturanye nabo, bene wabo,ababizi bose,…) wa munsi nugera UWITEKA azaducira urubanza.

  • ntabwo bishoboka MWIBESHYE si Munyinya ya Shyogwe i Muhanga hagomba kuba ari nko muri Tumor cg Guadelupe cg Papouasie Nvlle Guinée…n’ahandi hameze nkaho!

    Munyinya ni umudugudu w’ikitegerezo cya vision mu miturire….ntimukajye musebya Muhanga iyi si Gitarama ngo yemererwe iyi nyakatsi y’ibati!
    ????????Abayobozi bamwe bakora byinshi bituma mbibazaho kweli!!!!!

    • Mumbabarire ntabwo niriwe mu mujyi nakoreye mu cyaro, ariko ndashimira cyane abifuza gutanga inkunga yo gufasha abo bana, mwatelefona kuri number zikurikira 0788530662 noneho nkabarangira aho abo bana batuye ni MUNYINYA hafi n’irimbi ako kazu gatuye kuri metero ebyeri uvuye ku irim bi.
      Murakoze Imana ibahe umugisha

      • buriya se ntakuntu wakora nka facebook page ukadufasha guhurira hamwe tugahuza imbaraga tugashafa bariya bana?

  • Njye mbemereye 50.000frw yo kugura amabati nanjye bazampuze nuwo Murenge amafranga nyaboherereze

  • Ese aba bana nta muryango mugari bagira ku mpande z’ababyeyi bombi? Ese ko kuva na kera abana bitabwagaho n’umuryango mugari, kuki noneho basigaye bashaka ko leta na rubanda aribo babitaho? Ikindi aho baba siho na mbere babanaga n’ababyeyi babo? Hari uwabasahuye, hari uwabasohoye munzu? Tujye dushyira mu gaciro. Ntawe ubuzima bworoheye ngo abe yakwita ku bibazo by’abandi. Ibi nibyo dukwiye gukuramo amasomo yuko nta kintu bimaze kubyara abana uzasigira isi ikababereka ububi ntayo.

    • ariko se muagani wa Lee nta muryango aba bana bagira?

    • Ndagushimye cyane kandi nabanyamakulu murako byiza mushimirwe.
      Abayobozi nibihutire gukura bariya bana muri kuriya kuzimu kwinzu.
      Bashake bene wabo w’abana nibababura abaturanyi babagabane mugihe nyina w’wabana agifunze. Se ubundi azafungwa igihe kingana iki? Ntabwo batubeshya ngo kwishyura mituelle ntibishoboka! Ikidashoboka niki mwabishyizeho umwete? Abana bara ahadakinze malariya izabasiga amahoro? Ngo ntimwatojwe kuba intore? None se ubutore bwanyu mwabusize aho mwatorejwe? Non, non! Harya ministeri ishinzwe umulyango irakora iki? Nimwegere ibigo bishinzwe uburenganzira bw’abana, abashinzwe securite mwese mwananiwe inshingano zanyu, imibereho myiza. Mwese mufatanije ntacyabananira!!! Abo bana ntibongere kurara muricyo kizuuuuuuuuu!

  • Ariko murasetsa koko iyi ni reality iri kuri field urebye abantu bafite ibibazo usangamo abana n’abakuru ukagira ikiniga kuko utabona icyo ukora kuri icyo kibazo kandi niba ugiye kuri terrain ukabona case nk’iyi wenda ufite igihumbi mu mufuka ukakibaha kirabafasha uwo munsi ariko ntuba ukemuye ikibazo, icyo nshaka kuvuga rero ni iki ubuyobozi bwegerejwe abaturage ntawakwiyumvisha ukuntu ubuyobozi bwaba butabizi uhereye ku mudugudu ukagera ku Karere ariko bakabyirengagiza nkana kandi umukuru w’igihugu yaba yasuye ahantu nk’aha abayobozi bagahita bahisha ba bantu ngo badatanga ikibazo ukabona ni ubufindo bari gukorera ku bantu biyibagije ko Imana yo mu ijuru ibareba gusa ibibera ino ahaaaaaa nzaba mbarirwa yemwe reka dutegereze ubu se nk’aba bana birera bangana batya koko Mana tabara.

    • Nibyo koko.Ese Abayobozi badakora inshingano zabo bajye bahanwa byintangarugero kuko nyina w’abana afungwa abayobozi barabizi. None se kuki batatwaye abo bana bagafunganwa na nyina nibura ko bajyaga kugaburirwa bakagira na securite!

Comments are closed.

en_USEnglish