Digiqole ad

Umutekano tuvuga mu gihugu ugomba kuba ushinze imizi mu muryango – Jacky Kamanzi

 Umutekano tuvuga mu gihugu ugomba kuba ushinze imizi mu muryango – Jacky Kamanzi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore Kamanzi Jacky muri uyu muhango.

Ku cyumweru, mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umuryango ku rwego rw’igihugu wabereye mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore Kamanzi  Jacky Masabo yibukije ko umutekano usesuye uvugwa mu Rwanda ugomba kuba wubakiye ku muryango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore Kamanzi Jacky muri uyu muhango.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore Kamanzi Jacky muri uyu muhango.

Umunsi mpuzamahanga w’umuryango ubundi wizihizwa ku itariki 15 Gicurasi, ariko muri uyu mwaka u Rwanda rukaba rwahisemo kwizihiza ku itariki 21 Gicurasi 2017.

Kwizihiza uyu munsi byanyujijwe muri gahunda y’Umugoroba w’Ababyeyi ku rwego rw’umudugudu dore ko unafite insanganyamatsiko igira iti “Umugoroba w’ Ababyeyi: Inzira yo kugira Umuryango ubereye u Rwanda.”

Ku rwego rw’igihugu uyu munsi mpuzamahanga w’umuryango wizihirijwe mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, aho abaturage bagiye bagaruka ku byiza by’Umugoroba w’ababyeyi, ndetse banamurika bimwe mu bikorwa bagezeho nyuma yo guhurira mu mugoroba w’Ababyeyi.

Ababyeyi bavuze ko mu mugoroba w’Ababyeyi uretse ibiganiro no kungurana ibitekerezo, ngo banafashanya kwiteza imbere dore ko hari aho bamaze kwihangira imirimo y’ubudozi , ubucuruzi bw’ibiribwa, ubuhinzi n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore Kamanzi  M. Jacky wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko umutekano wo mu muryango ariwo soko y’iterambere rirambye, kuko umuryango urangwamo umutekano n’amahoro utuma abana bakura neza batishora mu ngeso mbi nk’ibiyobyabwenge , uburara n’ubwomanzi.

Kamanzi Yagarutse ku bushakashatsi bwa Minisitiri y’umuryango bwo mu 2012 bwagaragaje ko ikibazo cy’abana bo ku muhanda ahanini giterwa n’umutekano mucye n’amakimbirane yo mu miryango, maze asaba ababyeyi kwisubiraho kugira ngo abana bose bajye bakurira mu muryango kuko ariho ibibazo bye byose bibasha kubonerwa ibisubizo.

Yagize ati “Imiryango igomba kwita ku bikorwa byo kubungabunga uburenganzira bw’abana, abari mu bigo no kumihanda basubizwa mu buzima busanzwa. Kuko umwana wese agomba gukurira mu muryango kuko ariho abonera ibyo akenera byose.”

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro Dr. Nyirahabimana Jeanne yavuze umugoroba w’ababyeyi ugomba kuba isoko y’umutekano usesuye wo mu miryango, kuko ngo ariho hagomba gukemurirwa ibibazo bitandukanye biba biri mu miryango.

Uretse imurikabikorwa ry’ibikorwa by’ababyeyi bahuriye mu mugoroba w’ababyeyi, hanabaye ubusabane bwo kwishimira ibyo bagezeho.

Abo mu mugoroba w'abayeyi bamuritse ibyo bakora birimo ubudozi, ubucuruzi bw'imyaka ndetse n'ibyo bakomora ku buhinzi.
Abo mu mugoroba w’abayeyi bamuritse ibyo bakora birimo ubudozi, ubucuruzi bw’imyaka ndetse n’ibyo bakomora ku buhinzi.
Dr. Nyirahabimana Jeanne , umuyobozi wa Karere ka Kicukiro ageza ijambo kubaturage.
Dr. Nyirahabimana Jeanne , umuyobozi wa Karere ka Kicukiro ageza ijambo kubaturage.
Abagore bari babukereye bizihiza umunsi mpuzamahanga w'Umuryango.
Abagore bari babukereye bizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umuryango.
Abari abashyitsi bakuru muri uyu muhango, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore Kamanzi Jacky (hagati) n'Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro Dr. Nyirahabimana Jeanne (iburyo)
Abari abashyitsi bakuru muri uyu muhango, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore Kamanzi Jacky (hagati) n’Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro Dr. Nyirahabimana Jeanne (iburyo)
Uyu mubyeyi aratanga ubuhamya bw'ibyiza abonera mu mugoroba w'ababyeyi.
Uyu mubyeyi aratanga ubuhamya bw’ibyiza abonera mu mugoroba w’ababyeyi.
Abagabo n'abo barishimira iterambere ry'umuryango
Abagabo n’abo barishimira iterambere ry’umuryango.
Banacinye akadiho bishimira ibyiza babonera mu mugoroba w'ababyeyi.
Banacinye akadiho bishimira ibyiza babonera mu mugoroba w’ababyeyi.

Robert Kayihura
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Niba umutekano wacu ugomba gushinga imizi mu muryango,uwacu ushinze imizi mu manegeka.

Comments are closed.

en_USEnglish