Abamugaye bagiye kujya bagura Insimbura n’Inyunganira ngingo bifashishije ‘Mutuelle de Santé’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) Emmanuel Ndayisaba yabwiye Umuseke ko vuba aha abafite ubumuga bagiye kujya bishyura insimbura n’inyunganirangingo bakoresheje ubwisungane mu kwivuza ‘Mutuelle de Santé’.
Ubusanzwe abafite ubumuga bahuraga n’ikibazo cyo kwiyishyurira insimbura n’inyunganirangingo kubera igiciro cyabyo kiri hejuru.
Umwaka ushizeUmunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yari yabwiye itangazamakuru ko kwishyurira abafite ubumuga insimbura n’inyunganirangingo hakoreshejwe Mutuelle de Santé byari biri muri gahunda ariko bikaba byari bubanze kwemeranywaho n’inzego bireba harimo ibigo bikora kandi bigatanga biriya byuma bifasha abafite ubumuga butandukanye kubana nabwo bibeshejeho.
Ndayisaba yabwiye Umuseke ko ijanisha abafite ubumuga bazajya bafashwamo na Mutuelle ari nk’iryo n’abandi batabufite bishyuriragaho bityo ngo iyi ni inkuru nziza ku bafite ubumuga.
Ku rundi ruhande ariko, yavuze ko ibi bizakorwa mu mizo ya mbere nyuma kwishyura Mutuelle bikazashingira ku cyiciro cy’ubumuga buri wese azaba arimo.
Yemeza ko iki gikorwa kizatangira mu gihe kitarambiranye kuko ngo RSSB na HVP Gatagara bamaze kubyemeranya hakaba hasigaye kubinoza kandi ngo ibi ntibizafata igihe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NCPD yavuze ko HVP Gatagara yatoranyijwe kugira ngo itange izi service kubera ko isanzwe izobereye mu gukora no gutanga insimbura cyangwa inyunganirangingo mu Rwanda.
Mu bihe biri imbeere hazarebwa niba hari n’ibindi bigo bifasha abafite ubumuga bwihariye nk’abafite ubumuga bwo kutumva, kutabona n’abandi kugira ngo nabo bajye bifashisha mutuelle de santé mu kwishyura ibyuma bibadasha.
Mu Ukuboza 2016 mu nama nyunguranabitekerezo k’uburyo ibibazo by’abafite ubumuga byakemurwa yabereye i Kigali, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Dr Alivera Mukabaramba yemeje ko bari kuganira n’ibigo nka Gatagara ngo barebe uko Mutuelle de Santé yafasha mu kwishyura insimburangingo n’inyunganirangingo.
Kugeza ubu biragaragara ko ibiganiro byagize icyo bigeraho kuko nk’uko E. Ndayisaba yabibwiye Umuseke mu gihe gito kiri imbere abafite ubumuga bw’ingingo bari butangire kwifashisha Mutuelle de santé mu kwishyura ibyuma bibafasha kugenda no gukora ibibateza imbere.
Umwaka ushize kandi Emmanuel Ndayisaba yavuze ko hari ikigo kizitwa National Referral Rehabilitation Center kizubakwa i Gahini mu Karere ka Kayonza kizunganira Gatagara gukora no gutanga insimbura n’inyunganirangingo kkazaba gifite abakozi babizi neza bavanywe hirya no hino mu gihugu.
Mu ibaruwa yanditswe n’Umuyobozi w’Ikigo cya HVP Gatagara Frere Kizito Misago yo ku Italiki ya 10, Mata, 2017 Umuseke ufitiye Kopi yemeza ko ikigo ayoboye cyemewe na Minisiteri y’ubuzima ko kibaye ikigo cy’ikitegerezo mu gusuzuma ingingo z’abafite ubumuga no kubakorera insimbura n’inyunganirangingo.
Ikigo cya HVP Gatagara giherereye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Mukingo mu Kagali ka Gatagara.
Imibare yakozwe na NCPD muri 2012 yagaragaje ko abari bafite ubumuga bose mu Rwanda icyo gihe bari 446. 453 muri bo abafite ubw’ingingo bari 220.669.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW