Digiqole ad

Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta bakoze KM 7 muri Kigali Peace Marathon

 Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta bakoze KM 7 muri Kigali Peace Marathon

Kuri iki cyumweru, Madame Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta bifatanije n’abitabiriye isiganwa mpuzamahanga “Kigali Peace Marathon”, bombi bakoze urugendo rw’ibilometero 7 bararurangiza.

Madame Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta basoje ibilometero 7
Madame Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta basoje ibilometero 7

Igice cy’ibilometero birindwi bafatanije n’imbaga y’abatuye Umujyi wa Kigali bari benshi, nubwo ari igice cyo kwishimisha no kugorora ingingo cyanahawe insanganyamatsiko y’Amahoro “Run For Peace”.

Aba bagore b’abayobozi bakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Kenya bakoze igice cy’abatarabigize umwuga kireshya n’ibilometero birindwi. Ababigize umwuga bo muri ‘Kigali Peace Marathon’ bakora Marathon y’ibilometero hafi 42 na ‘half marathon (igice cya marathon).

Madame Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta muri Werurwe umwaka ushize nabwo bifatanyije mu isiganwa ryiswe ‘Beyond Zero Campaign’ ryari rigamije kugabanya impfu z’abana n’abagore aho bakusanyije inkunga yo gushyigikira iyi gahunda irenga miliyoni 300 z’amashiringi ya Kenya, ryabereye i Nairobi muri Kenya.

Madame Margaret Kenyatta (ibumoso) na Jeannette Kagame bagera kuri Stade Amahoro.
Madame Margaret Kenyatta (ibumoso) na Jeannette Kagame bagera kuri Stade Amahoro.
Baje bambariye Siporo koko
Baje bambariye Siporo koko
Akanyamuneza kari kose kuri Margaret Kenyatta.
Akanyamuneza kari kose kuri Margaret Kenyatta.
Bahagurutse kuri Stade Amahoro bari hamwe n'igikundi cy'abantu bitabiriye iri siganwa mu kiciro cy'abatarabigize umwuga.
Bahagurutse kuri Stade Amahoro bari hamwe n’igikundi cy’abantu bitabiriye iri siganwa mu kiciro cy’abatarabigize umwuga.
Bageze kuri Convention bakiri kumwe n'igikundi bahagurukanye.
Bageze kuri Convention bakiri kumwe n’igikundi bahagurukanye.

UM– USEKE.RW 

12 Comments

  • Umuseke KO mwajyaga mugerageza bite? Igikundi ni iki? Muvuze wenda itsinda ry’abatarabigize umwuga ntibyarushaho kumvikana? Erega wanditse mu kinyarwanda wikwica ururimi gakondo. Urakoze!!!

    • None se uraruzi atari igikundi nyine ?! Ibyo ushaka kugoronzora ni ibiki ? Ni igikundi !

      • Igikundi ni igiki bahu ?

    • Hhhhhh! Abanyarwanda twigize abasesenguzi cyane! Igikundi buriya hari Ubundi busobanuro gikeneye ngo cyumvikane koko!

      • Ijambo igikundi si ikinyarwanda ahubwo ryaturutse mu giswahili “kikundi”bivuga itsinda cyangwa isibo aba basubiza ngo”None se uraruzi atari igikundi nyine ?Abanyarwanda twigize abasesenguzi cyane! Igikundi buriya hari Ubundi busobanuro gikeneye ngo cyumvikane koko”.ntabwo ari uko mwari kuvuga.

      • Ikinyarwanda gisigaye kivugwa hanze aha kirashekeje ! Ubusobanuro se kandi bwo ni ubuki ? Ni ibisobanuro se bidafashije, bidafite ishingiro, bya nyirarureshwa… Ubusobanuro ni ubuki?

        • @Jean ubusobanuro ni ibisobanuro binanutse,byishwe n’inzara.Ntuyoka se? Ni danger walah hahah ako ushobora kuba usetsa tu.n’izina wiyise ngo jean Kumiro????????

  • Ni byiza kuba aba bategarugori bitabira sport ku myaka bagezeho, kandi bakarangizanya n’abandi. Ariko se iriya ni Marathon? Jye ndabona ari marche.

  • barashoboye abayobozi kbsa

  • Igikundi=igari, isibo .

  • Igikundi=igari, isibo =peloton

  • Igikundi nijambo riva kugi swahili ( kundi ) ariko buriya itsinda byakunvikana gusumba , mwihangane turengere ururimi rwacu ,
    igihugu nk’ubushinw icyagifashije gukomera nuko barengeye ururimi rwabo , Ubuyapani nuko , muri ibyo bihugu byombi nvuze wakwigamo uri umunyamahanga , ursabwa kubanza kuba wunva neza kandi uzi ururimi rwabo kuko nirwo bigamo ,
    igihe kimwe twawkifuza ko ikinyarwanda kizaba ururimi mpuza mahanga, rugafata frika yose ,
    wakabonye ngo na ba kongomani baturushe kubaha iringara ryabo ari ururimi nafataga nk’urwamabandi ….

Comments are closed.

en_USEnglish