Digiqole ad

PGGSS7: Igitaramo cya mbere cyabereye i Huye

 PGGSS7: Igitaramo cya mbere cyabereye i Huye

Primus Guma Guma Super Star niryo rushanwa rukumbi ribera mu Rwanda riteza imbere abahanzi. Ku nshuro ya karindwi, ibitaramo by’iri rushanwa bayehereye i Huye mu ntara y’Amajyepfo.

Ku murongo binjira amatsiko ni yose yo kwirebera abahanzi bakunda

Iri rushanwa rifatwa nka rimwe mu marushanwa ahuriza hamwe abahanzi 10 bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda hagendewe ku bikorwa byabo.

Ni nyuma y’amatora akorwa n’abanyamakuru bakora ibijyanye n’imyidagaduro bo mu ntara zose n’umujyi wa Kigali, aba Djs, Producers n’abajyanama b’abahanzi ‘Managers’.

Iri rushanwa ryatangiye rigira ibitaramo bigera kuri 17, bigenda bigabanuka uko barushaho kongeramo muzika ya LIVE no gushaka ubuhanga mu bahanzi baryitabira. Ubu ibitaramo bigeze kuri bitanu.

Mu Ntara hazakorwa ibitaramo bitanu gusa, byose bikazaba biri LIVE ( bakoresha ibyuma bya muzika bisanzwe) harimo n’igitaramo cya nyuma (Final) kizaba taliki 24 Kamena, 2017 i Kigali.

Kuri iyi nshuro haribazwa umuhanzi uzaryegukana nyuma y’aho ryegukanywe na Tom Close, King James, Riderman, Jay Polly, Knowless na Urban Boys iherutse kuryegukana.

Mu bahanzi 10 barimo kurihatanira ni Social Mula, Bulldogg, Oda Paccy, Danny Nanone, Dream Boys, Mico The Best, Queen Cha, Davis D, Christopher na Active.

Mu mutaka birebera neza uko igitaramo kirimo kugenda nta zuba
Lion Imanzi, Tonzi na Aimable nibo bagarutse mu kanama nkemurampaka
Social Mula ni ubwa mbere yari aje muri iri rushanwa. Ariko benshi mu bakunzi b’umuziki w’u Rwanda banejejwe n’uburyo yaririmbyemo
Social aha yashimiraga urukundo rw’abafana bamweretse
Uyu yahisemo gushushanya Bulldogg ku bw’urukundo amukundamo
Bulldogg yerekanye ko injyana ya HipHop ikunzwe i Huye
Ubunararibonye afite muri iri rushanwa ashobora gutungurana akagera ku mwanya wa nyuma
Uyu arafata selfie anywa kuri Primus
Danny Nanone yari afite inyogosho iharawe n’Umunyamerika Jason Deluro
Danny Nanone na Bulldogg nibo baraperi bari muri iri rushanwa
Safi wa Urban Boys iheruka kwegukana iri rushanwa yari yaje kwihera ijisho
Christopher ni umwe mu bahanzi bamaze kwitabira iri rushanwa inshuro enye

Uwishimye arabigaragaza n’utanezerewe amaboko ayarekera mu mufuko

Active ni itsinda rizwiho kuririmba rinabyina
Olivis umwe mu bagize itsinda rya Active
Derek wo muri Active ni aya ma lunettes yari yambaye
Uyu ni Tizzo umwe mu bagize itsinda rya Active
Ibyishimo ni byose ku bafana birebera abahanzi imbona nkubone
TMC wo mu itsinda rya Dream Boys yavuze ko igikombe kucyegukana bazabikesha intara y’Amajyepfo cyane cyane akarere ka Huye.
Iyi nshuro Platini yaje afite dreads ku mutwe
Hamuritswe imodoka yatombowe
Mu nshuro 7 iri rushanwa ribaye itsinda rya Dream Boys rijemo gatandatu ari nayo mpamvu ihabwa amahirwe yo kuba yakwegukana iri rushanwa
Davis D ntiyorohewe cyane n’imbaga y’abantu batari bazi neza indirimbo ze
Nubwo indirimbo ze zitazwi na benshi umudiho wazo abantu bawubyinnye
Queen Cha ni umwe mu bari muri iri rushanwa ku nshuro yabo ya mbere
Niyo mbaga y’abantu benshi Queen Cha yari aririmbiye
Aba ni abana barangije ku Nyundo
Ababyinnyi ba Mico batangaje abri aho mu mbyino zabo
Mico The Best yaririmbye indirimbo ze zirimo ‘Indahiro’
Oda Paccy yaje mu bahanzi bari bambaye neza ku rubyiniro
Ibi bitaramo byitabirwa n’abantu batandukanye
Paccy yacishagamo nawe akabyinana n’ababyinnyi be
Ibyishimo aba ari byose
Ushoboye afata ifoto y’umuhanzi akunda akayisigarana

Biteganyijwe ko igitaramo cya kabiri cy’iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star kizabera mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Aamajyaruguru.

Photos@Innocent ISHIMWE/UM– USEKE

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Niba hari ikintu mubyangiza urubyiruko na Guma Guma izamo!

Comments are closed.

en_USEnglish