Digiqole ad

Episode 106: Nelson yambitse Brendah impeta yari yaramubikiye igihe kinini

 Episode 106: Nelson yambitse Brendah impeta yari yaramubikiye igihe kinini

Dorlene-“Byari byo ahubwo iyo biba nonaha, uzi amajoro Brendah yararaga ategereje ihumure rya Nelson?”

John-“Ahwiiiiiii! Wari unkanze rwose, nari nibajije impamvu yababuza gusezerana rwose, Nelson erega ubu dutegereje icyo ubivugaho!”

John akivuga gutyo ako kanya twumvise umuntu ukomanze ku rugi maze agikingura umuryango mbona hinjiye wa musore musaza wa Jojo waje iwacu witwa Brown agikubita amaso abari aho mbona aratunguwe asubira inyuma yiruka avuga cyane ngo: “Brendah na Dorlene! Brendah na Dorlene baje muze murebe!”

Akibivuga twumvise batangara cyane hanze tuyoberwa ibyo ari byo maze ako kanya tubona aragarutse mba nkubitanye amaso na Papa we, Mama we, gusa Jojo na wa mukuru we bo ntabwo bazanye nawe.

Nkimara kubabona byarantunguye cyane mbura uko nifata ndebana na Mama ahita akurura igitambaro cyari kimuri ku rutugu acyipfuka mu mutwe maze yitangira itama ari nako Brown yihuta ajya aho Brendah na Dorlene bari arabahobera ibi byanyabo.

Baratindanye kandi koko byari bikwiye bamaze gutuza gato Papa na Mama Jojo b’intege nke bari batinye ko babahutaza baba aribo bajyayo nyuma,

Mama Brown-“Ayiiiiiiiiiiiiiiii! Mbega ibyiza mbonye mwo gacwa mwe! Yuuuuuuu! Baratashye shenge! Ubu se koko ni mwe?”

Brendah-“Ni twebwe Mama! Rwose turaje!”

Mama Brown-“Nuko nuko murisanga bana banjye reka mbahobere numve ko mugifite akagongo!”

Brendah na Dorlene basanganiye ababyeyi maze bahobera Mama Brown nawe ak’ubucecuru kari karatangiye kuza, yarabahoberaga akongera akabitegereza, ibintu byari byiza mu maso yacu maze bageze kuri Papa Jojo,

Papa Jojo-“Aba bakobwa se mwishimira gutya ko ntabamenye ni bene nde?”

Mama Brown-“Aba bakobwa ni intwari shenge! Dore uyu ni umukazana wacu wawundi wajyaga aza kugusura muri gereza bamwita Brendah, uyu wundi bari kumwe rero we ni mugenzi we ubu nabo bavuye mu gihome nk’icyo wari urimo!”

Pascal-“Eeeeeh! Ntibishoboka! Ngo nabo bavuye muri gereza? Ubwo se Nelson yatinyuka akarongora umukobwa wafunzwe?”

Mama Brown-“Wowe se ko wafunzwe nigeze nkwanga? Ariko Pascal ntiwansezeranyije ko wahindutse?”

Pascal-“Erega umugabo aba ari umugabo! Aba agomba gufungwa kuko buriya gufungwa nabyo ni ibyago kandi bigwira abagabo!”

Mama Brown-“Uuuuuuuuh! Nonese niba abagabo bibagwiririra bakabihirika ku bagore byabura kubashyira ahantu nka hariya? Wabibaza Martin uheze aho wari uri”

Pascal-“Urambwiye ngo nzasubire muri gereza?”

Brown-“Ariko uzi ko Papa atajya ahinduka? Akabaye icwende rwose ubanza katoga, ubu ejo bundi uje upfukamye usaba imbabazi usanze Mama yarakoze byose ndetse dufite byose ushize impumu wibagiwe icyakwirukansaga?”

Pascal-“Urambwiye ngo ntabwo noga sha! Ubwo ibyo uvuze wabisubiramo?”

John-“Tuza Muze! Rwose umwana wanjye agira amahitamo ye kuko arakuze bihagije, niba yarahisemo uwo yifuza nta mpamvu yo kumubuza kwirongorera”

Nelson-“Nibyo Papa! Nshimye ko wanshyigikiye kandi ukemera amahitamo yanjye naho ibindi byo kuba barafunzwe nzi ko bafungiwe kuba intwari z’urukundo rwo mu buto”

Pascal-“Ahaaaa! Navuga iki se kandi ko ntaha ahatari iwanjye! Ariko ntacyo!”

Mama Brown-“Ahaaaa! Watuje mugabo mwiza nkagusazisha neza ko nagukunze urwa kimeza? Bana ba! Natabahobera mumureke mwiyicarire”

Pascal yabuze icyo akora apfa kubakora imbagara maze baricara hashize akanya gato bamaze gutuza Nelson ahita avuga,

Nelson-“Ariko hari abo mutasuhuje! Uriya musore na Mama we ntabwo mwababonye?”

Mama Brown-“Yooooh! Mwihangane rwose twaje turangamiye aba bakobwa! Ese muraho?”

Njyewe-“Yego turaho Mama!”

Pascal-“Ariko se nako niko musore uba uwa nde?”

Mama Brown-“Ariko uba utarasuhuza abantu ugatangira kubabaza ibisekuru? Rata murisanga kwa Nelson!”

Nelson-“Nibyo Mama! Rwose barisanga, uriya musore twamenyaniye mu kabari ka Dovine mubwira inzira twanyuzemo none igitangaza kirabaye ari kurebana n’abo yabwiwe!”

Pascal-“Nta soni sha! Izo nshuti zawe z’akabari nizo wirirwa ubwira byose? Kandi ubwo wasanga wamubwiye ko nafunzwe nataha nkabura aho nerekeza nkaza kuba kwa Databukwe?”

Mama Brown-“Yaba abimubwiye se, uboshye akubeshyera?”

Nelson-“Papa Brown! Erega amateka uko yaba ameze kose ni ayacu, ubu se ko ayo twanyuzemo yari mabi tukayavuga aya meza yo tuzareka kuyavuga? Mama! Uyu azaba umuhamya kuko atubonye dusubiza amaso inyuma tukareba ya ntambuko yadutsikije tugatera isekuru ariko ubu tukaba dushinjagira gitore!”

Mama Brown-“Yego Mama! Ni ukuri ni byiza cyane n’abatari bariya uzababwire bazamenye umuntu uwo ariwe!”

Pascal-“Murabura ubwigamba se ko ibyo mufite ntacyanjye kirimo, ariko umunsi umwe…”

John-“Ariko se Pasca! Ko ntacyo mushiki wanjye atagukoreye wagiye umenya ko dushaje ugaca macye uragira ngo tuzasige inkuru mbi imusozi? Ubu se aba bana bazakwigiraho iki?”

Brown-“Amahane se? Oya! Azabyigumanire!”

Pascal-“Ahaaa! Ngaho reka nshececeke ubwo murambwiye ngo ntongera kuvuga, ntabwo nongera da!”

Nelson-“Nari nkibabwira, uriya mubyeyi uri kumwe nawe rero ni Mama we!”

Brown-“Ni karibu rwose barisanga, ariko se uriya musore nako ndabona asa neza neza n’umukinnyi nzi ukina mu ikipe mfana!”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Nelson-“Mwese rero murisanga hano iwanjye! Ubu noneho irungu narikubise inshuro!”

Twese-“Hhhhhhh!”

John-“Ahubwo se warikubise inshuro urikura no mu buriri sha! Cyangwa ibyo nakubwiye ntabwo wabyumvise? Na nubu uracyategereje kandi wawundi wategereje umufite iruhande rwawe? Ko utansubiza ra?”

John akivuga gutyo Nelson yitegereje Brendah hashize akanya gato ahita ahaguruka adusiga aho dutangira kwibaza aho yaba agiye ariko tukibyibaza ako kanya tubona aragarutse,

John-“Uuuuuh! Nonese ko tuvuga ngo ugire icyo uvuga ukagenda sha?”

Nelson-“Papa! Ntabwo nagenda ahubwo ndagira ngo ngire icyo mvuga kuko hari n’icyo nzanye”

John-“Uuuuh? Ngo ugiye kugira icyo uvuga? Ngo hari n’icyo uzanye? Icyo ni igiki se kandi?”

Papa Nelson akivuga gutyo twagiye kubona tubona Nelson ivi aririmije mu butaka imbere ya Brendah maze twese turikanga,

Nelson-“Bre! Iyi ni impeta naguze umunsi unyereka ko mbere ya byose ikizere cyawe ari njye wagitwikirije, burya cya gihe umaze kwanga kumva amagambo ya Gasongo ndetse ukankingurira umutima byongeye kunyereka ko mu bihe byose uri byose kuri njye ndetse ko ari wowe nkwiye kugabirwa ngahirwa,

Bre! Nongeye kwishimira gukaraga agatoki ku ijosi ngo nkubwire ko ari wowe wa mbere n’uwa nyuma namenye ndetse nongeye kukubwira ko ari wowe navukiye ngo tuzaterane intambwe y’ubuzima ni nayo mpamvu nagutegereje iminsi n’iminsi urungano n’abamenye bamwe bakannyega banseka”

Twese-“Yoooooh!”

Nelson-“Ma Bella! Nyemerera nkubwire ko ari wowe nifuza ko tubana, niba ubyemeye utege urutoki nkwambike aka gatako nabitse cyera maze nako kakankundira ntigacuye cyangwa ngo gakoboke!”

Nelson yamaze kuvuga gutyo Brendah n’amarira menshi y’ibyishimo atajyaga ahisha aramuhagurutsa maze aramuhobera atega urutoki rwa musumbazose Nelson ashyiramo impeta yitonze twese dukomera amashyi icyarimwe, Wooooooow!

John-“Yayayaya! Burya bwose wari uhishe ibi sha Nelson? Nakubyariye kumpa ibyishimo koko ndabibonye mwana wanjye! Enda ngwino umpobere nanjye sha! Ubu uri umuntu w’umugabo ubwo ufashe icyemezo”

Twese-“Hhhhhhhhhh!”

Nelson yafashe Brendah maze amushyira Sebukwe aramuhobera umunezero utama aho hantu ku mutima ngira ishyari ryiza ryarindi ritera ishyaka, numvaga nimva aho hantu ndataha mbaririza aho abakobwa nka Brendah baba!

Twese abari bari aho natwe twarahagurutse maze turabishimira, bamaze kwicara tubona Fils ahingutse aho n’indobo nini ku mutwe,

Nelson-“Ariko koko ibi ni ibiki? Murandebera Fils ibyo antuye?”

Twese-“Hhhhhhh!”

Fils-“Boss! Nonese sibyo! Rwose indobo niyo ituma abantu bataza kuvumba, ubu uwambonye wese yagize ngo mvuye kuvoma kandi hano huzuyemo amacupa!”

Twese-“Hhhhhhhh!”

John-“Hhhhhhhhh! Ariko koko njye n’umuhungu wanjye ni nde watubaburiyeho abasore nk’aba? Ubu koko imbavu zanjye ko nzi ko zishaje muragira ngo ninseka ngwe aha?”

Fils-“Vraiment donc ubundi ukuntu njye nkora biteye gutya, Boss n’uriya mukobwa bicaranye barasangira iyi, en bon Papa wa Boss we aranywa iye n’uriya musaza arasangira n’umukecuru we, abandi bose ndabaha iyi, mutambutse umwe asoma ahereza undi nimuyimara mubwire mbongere!”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Nelson-“Ariko se ibi ni ibiki koko?”

Brendah-“Wirakara sha Ma Nelly! Reka basi mufashe, sibyo?”

Fils-“Uuuuh! Nonese ubu mvuyemo nka Malawi koko?”

Nelson-“Jya kwiruhukira bagufashe sha! Ahubwo nguhaye uruhushya jya no kwitembera aho ushaka!”

Fils-“Hhhhhhh! Ntiwumva se ahubwo! Boss! Ngende kandi ntindeyo?”

Nelson-“Rwose genda uze igihe ushakiye! Umfa kumenya akazi kawe!”

Fils-“Nonese Boss! Nyine nako nawe urabyumva kuza umuntu yikoreye indobo irimo ibisukika nako ubu undeba icyaka cyambanye icyorezo…”

Twese-“Hhhhhh! Ngaho akira nawe ugende wigurire!”

Fils yakiriye akanote ahindukira nk’iyagatera asohoka yiruka tumubona arenga twese dusigara duseka Brendah na Dorlene bisanga bajya gutegura bamaze kutwakira dukomanya ibirahuri turasoma dushira inyota turatereka,

John-“Urakoze mwana wanjye inkanka zari zumiranye!”

Mama Brown-“Nuko nanjye rwose numvaga icyaka kinyishe!”

Pascal-“Ko mwazanye rimwe se? Mwabonye aho umugabo anywa icupa rimwe mwa bana b’ubu mwe ko namwe…”

Brown-“Ariko Papa! Watuje koko bakakwakira? Ibintu byose ubigira amahane?”

Nelson-“Murisanga Papa wacu! Ntabakiriye nta bandi nakwakira, ahubwo musome mucurure mutagira ikibazo barabongera!”

Pascal yabonye gucisha macye dukomeza gusoma tunacurura ndetse dukomeza no kuganira, icyari kiganje aho byari ibyishimo gusa gusa, hashize akanya Mama aranyongorera,

Mama-“Mwana wa! Ubu ko ndi kureba mu maso ya Pascal koko ngatitira? Ndi guhita nibuka ibyo Gatera yakoze!”

Njyewe-“Humura Mama! Humura rwose nibiba na ngombwa turababwira nabo badufashe!”

Mama-“Uramenye uramenye utazana ibibazo mu byishimo by’abandi”

Njyewe-“Nonese amaherezo ni ayahe Mama?”

Mama-“Ryumeho yewe!”

Twakomeje kuganira byinshi turasabana ibintu bikomeza kuryoha, tugiye kumva twumva Brendah ariyamiriye twese turaceceka,

Brendah-“Yeeeeee! Ngo Gaju yararongowe?”

Dorlene-“Ngo? Yuwiiiiiii! Gaju disi?”

Mama Brown-“Yoooooo! Disi ntabwo mwabimenye! Yararongowe rwose, yagize amahirwe ararangiza, ubu asigaye afite umugabo w’umukire rwose araho aramenyereye!”

Brendah-“Wooooooow! Mbega byiza!”

Njyewe-“Ooooooh! Felicitation kuri Gaju! Imana yamwihereye umugisha naho ureke Gasongo wahaye ikibi intebe maze nacyo kikamwereka umwijima uko usa ubu akaba yarasaze akiruka ku gasozi”

Bose-“Ngo?”

Nelson-“Ibyo uvuga ni ibiki?”

Brendah-“Ngo Gasongo yarasaze?”

Njyewe-“Ibyo mvuga ni ukuri rwose Gasongo yarasaze ubu asigaye abunga mu muhanda, agahekenya ibitoki bwakwira agakumbagara ku rubaraza rw’ikizu cy’igihuku”

Dorlene-“Hhhhhhhh! Koko se?”

Njyewe-“Dore ejo bundi namubonye ari nijoro ubwo twa…”

Nagiye gukomeza maze Mama ahita anshinya icyara ndaceceka ahita akomerezaho ababwira koko ko twamubonye,

Nelson-“Jesus! Ubu Gasongo koko yarasaze?”

Njyewe-“Nibyo rwose! Yirirwa avuga amazina yanyu ahantu hose!”

Brendah-“Nizere ko iryanjye ritarimo muyo avuga!”

Dorlene-“Hhhhhhhh! Njyewe yibeshye agasara amvuga nabijaguza!”

Njyewe-“Twumvise avuga Dovine na Martin gusa! Abandi buriya wasanga atabibuka, uzi ko nawe ubwe atibuka ko yitwa Gasongo?”

Brendah-“Yooooooh! Mbega ibyago! Ubu se koko nako nyine uwiyishe ntaririrwa!”

John-“Mukireke cyangare abandi babone umugisha, wa mugani umugati w’abana nta mpamvu yo kuwujugunyira ibibwana”

Dorlene-“Oya nibyo! Nizere ko nta shashi n’imwe nzongera kubona muri uyu mujyi, yose azayatoragure ayamare mbone aho nyura”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Mama Brown-“Hhhhh! Utansensa rwose! Ubu se koko amashashi yo muri uyu mujyi yayamara?”

Dorlene-“Nicyo kimukwiye ahubwo …”

Twakomeje kuganira byinshi ku bya Gasongo gusa nta kibi nko kuva mu muryango nako biragateterwa, twese nta n’umwe wavugaga ibyiza bye ahubwo bya bibi bisibira gusiribanga ikiza nibyo byiganje aho gusa, koko niwe wabyiteye!.

Umunsi waciye ikibu amasaha asatira aherekeza izuba maze John amaramo ako yari afite maze ahita avuga,

John-“Nelson! Nonese uyu mugeni tumugusigire cyangwa arajya kwarama iwabo maze uzamutware ugaragiwe ndetse imiryango ikugabire n’amariza!”

Nelson-“Kubwanjye ndumva mwamunsigira”

Twese-“Hhhhhhhhh!”

Mama Brown-“Uramubabaye mwana wanjye! Ubu se koko umunsi uzagera ryari ngo utuze? Gusa ihangane ntuvumbe ayo wengewe”

Nelson-“Nagira nte se? Nta kundi nyine!”

Bose-“Hhhhhhhhh!”

Brendah-“Nelson! Humura ndi uwawe kandi ngiye gutangira ubuzima bushya bwo kukwitaho!”

Nelson-“Urakoze ma Bella! Nzi ko nanjye ngiye kurwana n’iminsi ngo ireke kudusiga niba itaradusize yarasibye, ubu buracya havaho umwe ari nako itariki yegereza ngo ngushyire iruhande rwanjye!”

Nelson yamaze kuvuga gutyo twese tumuha amashyi maze Brendah yongera kumuhobera nongera kumva ka kantu kankirigita ku mutima kambaza aho njye mpagaze nanjye ngasubiza ko ndi mu manegeka maze ndiseka,

John-“Nelson! Sinzi rero niba umukazana wanjye turajyana kuko ubu ntashye ku Gisenyi!”

Mama Brown-“Yoooooh! Ntabwo uca murugo se?”

John-“Oya nzaza ngarutse kureba ukuntu nzasana iriya nzu Kiki azarongoreramo”

Nelson-“Ma Bella! Wajyana na Papa se nkazaza kukureba muri week-end nkongera kukongorera rya jambo?”

Brendah-“Nelson! Ntaho njya!”

Nelson-“Uuuuuuh? Ngo ntaho ujya? Kubera iki se udashaka gusubira mu rugo?”

Dorlene-“Erega hari byinshi mutazi!”

Nelson-“Ibiki se kandi? Ma Bella! Mbwira ndakumva, ibyo tutazi ni ibiki?”

Brendah-“Fata ko ntazasubira mu rugo yewe, uko nzabaho kose, aho nzaba hose ariko ntasubiye mu rugo!”

John-“Inka yanjye! Nonese ubwo utabaye mu rugo waba he Mukaza? Ahubwo se inka tuzagukwa zizakirwa nande?”

Dorlene-“Erega ni uko mutabizi, ubu se twari tubuze itegeko riturengera? Twarinze guheramo se….nako nanjye sinshobora gutuma Brendah asubira iwabo kandi namwe niba mukunda ubuzima bwe mutwumve……………………………………………

 

Ntuzacikwe na episode ya 107 ejo mugitondo

 

IKITONDERWA

UPDATED: Nk’uko twabibamenyesheje, iyi nkuru igiye kujya yishyuzwa, iyi nkuru izajya yishyurwa ku kwezi ku mafaranga igihumbi (1 000Frw) gusa ku kwezi. Uburyo aya mafaranga azajya yishyurwamo ku bari mu Rwanda no mu mahanga nabyo tuzabibamenyesha mu minsi micye iri imbere.

Turasaba abakunzi b’iyi nkuru gutangira kwiyandikisha kugira ngo n’igihe cyo gutangira kwishyura bizaborohere.

Mwatangira kwiyandikisha mwuzuza ‘form’ iri munsi.

[ihc-register]

27 Comments

  • Thank u ntabyiza nkibi pe, Nelson umunsi wari uyu rwose naho Pascal aracyari wawundi umunsi ibya Gatera byamenyekanye bakamusubiza imitungo ya Jules ntawuzamukira dore ko apfa gucisha make kubera ari mubyo Kwa sebukwe.

  • wow nibyishimo gusa gusa!!

  • inkuru igeze aharyoshye ko turi kwiyandikisha bikanga ntimwadushakira ubundi buryo bwo kudufasha?

  • Greatest!!!

    • Mwaduhaye WhatsApp grp number please niba ihari yo abantu bamenyaniraho bakungurana initekerezo nkibi
      …like like

  • Igihumbi ni cyinshi cyane

  • Eeeee byiza cne

  • waooooo mbega byiza Nelison yongeye kwishima dady na mama we se biragenda gute? mbega pascal aracyari wawundi ntarahinduka pe!!!

  • Inkuru igeze aharyoshye rwosr, Nelson abereye igisubizo umuryango we. Igiciro cya Episode ko mugiye guca intege abashomeri, iyo muyagira 500frw/mois. Mubisuzume neza kugirango mug

  • mwaramutse, eeeeeh wooow mbaye uwa1 ubu c koko Brendan nikihe kibazo kiri iwabo? birabe ibyuya ntibibe amaraso nyuma yuyu munezero, naho daddy na Maman we c shahu ko bwije barerekeza he? nuhajyaho kwishyuza turifuza ko mwajya muduha byibura ep 5 kumunsi cg zirenze murakoze.

  • wauh!!! ni ibyishimo bynshi by’umuryango!! turabashimiye ko mukomeza kutunezeza.

  • Murakoze umuseke.Ariko mudusobanurire ubwo bwishyu bw,inkuru zanyu,uko azajya yishyurwa mbere yo kwiyandikisha.kugirango twumve niba ntaguhendana birimo

  • None se ko uvuze ngo nibamuha ibya jule azatuza ? nonese byo sibyiwabo wumugore ? sinajyaga numva ba gaju bita jule ngo ni tonto wabo? ubwose jule si musaza wa mama gaju?

    • Oya naketse ko ari tonton wabo kuri se kuko ntiyaba musaza wa mma Gaju kuko abavandimwe be bose baguye mu kivu. Uretse John utari uzwi mumuryango kuko yari uwumugore wa nganji wa mbere. Ikindi ntiyaba musaza we ngo Pascal amukekere ko ari se wa Gaju.

  • hh
    pascal aransekeje kbsa ngo ko bamuha icupa rimwe
    anyway kar keza

  • kwiyandikisha birakunda nanjye byabanjye kwanga kuri telephone ngee mu kazi ku mashini bihita bikunda ubu mfite account yanjye bamaze kuyinkorera rero ni mugerageze

  • brendah ntasubire iwabo ahubwo najye kwa mama brown cg kwa mama kenny. niba iwabo aribo batumye atarenganurwa se bakanategeka ko atazasurwa nk’uko twabisomye ! urumva yasubirayo kugira ate koko !bazumve ko yarongowe kandi amerewe neza baze kumusurana ibimwaro bamusabe imbabazi.

  • Gusa ni twishyura muzajye muduha inkuru ndende byo igihumbi namwe mura byumva ko tungomba gusoma iyinkuru ira ryoshye pe.

  • Nukuri turabashimira cyane bigezaho biryoshye twumva butari bucye NGO mushyireho akandi gace kwiyandikisha Kubari mumahanga rwose mutubwire ukotwabigenza nokohereza byatworohera murakoze

  • Bamwe mu basopmyi barasoma gusaaa.ntimuzi ko se wa Brendah ari ingambanyi?mujye musoma musobanukirwe n’igitekerezo naho Jules ni murumuna WA Pascal ni byo koko ni tonton wa ba gaju,Umuseke iyi nkuru iraryoshye pe,Brown nyine natere akajisho kuri Dorlene hein!Disi Nelson ni imfura uziko agiriye Gasongo impuhwe yumvise ko yasaze!!!!!mbega ubupfura Brendah humura ntuzongera kubabara ukundi ugeze iruhande rw’ugukunda nawe ukunda mbega byiza BRAVOOOOOO

  • hahhhh umugeni wa kiki yakuye mumandazi.!

  • @Gogo,Jules ni murumuna wa Pascal kuko yasigaye afasha Maman Gaju kurera abana Pascal adahari,aribwo yavugaga ko Gaju ariwe wamubyaye!urumva se yari kuba ari musaza we agacyeka ko babyaranye??Brendah mu nkuru yahise hari aho yavuze ko papa we hari ibyo yabakoreye by’akagambane ariko ntiyasobanuye ibyo aribyo,naho ibyo kudasurwa byo ba Brendah bavuze ko aribo bisabiye kudasurwa kubera izo mpamvu nyine.ba John babasuye inshuro zigera kuri 4 batababona!!Ikibazo cyo kwishyura ntikirasobanuka,mutubwire niba nta munsi tuzongera kwirenza tutabonye episode kandi atari agace nk’uko twajyaga tuyisomera Ubuntu.So,bizaba ari rights zacu natwe tuzabategeka mujye muduha ibintu binoze.

  • Blenda iwabo baramutereranye.

  • BONJOUR,NZINDUKANYE AMATSIKO NONE MBUZE EPISODE107.BYAGENZE BITE SE MWANDITSI DUKUNDA?

  • Nkubu iyo muvuga kwishyuza inkuru n’uburyo muba mwatubeshye ngo murayishyiraho mu gitondo ntimubikore,niko muzajya munabigenza twishyuye ayacu?

  • Cisha make Jolie. Droit de naissance irakenewe. Ikinyabupfura nyabuna.

    • Aho utabonye ikinyabupfura nihe Giramata weee?

Comments are closed.

en_USEnglish