Digiqole ad

RSE: Umugabane wa Crystal Telecom wamanutseho amafarw -5

 RSE: Umugabane wa Crystal Telecom wamanutseho amafarw -5

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

*Umugabane wa Crystal Telecom wamanutseho amafaranga -5
*Umugabane wa BK uzamukaho ifaranga rimwe (+1)

Kuri uyu wa gatatu tariki 17 Gicurasi, Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ryitabiriwe, hacurujwe imigabane ya Crystal Telecom na Banki ya Kigali ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 3 739 500.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Ku isoko hacurujwe imigabane 43 400 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 3 690 500, yacurujwe muri ‘deals’ ebyiri ku mafaranga 85 ku mugabane. Uyu mugabane wasubiye inyumaho amafaranga -5 kuko ejo hashize wari ku mafaranga 90.

Hacurujwe kandi imigabane 200 ya Banki ya Kigaki ifite agaciro k’amafaranga 49 000, yacurujwe muri ‘deal’ imwe ku mafaranga 245 ku mugabane. Umugabane wa BK wo wazamutseho ifaranga rimwe (+1 Frw).

Ibiciro by’imigabane y’ibindi bigo bitandatu (6) biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exhange (RSE)” bitacuruje ntibyahindutse.

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 55 200 ya Banki ya Kigali igurishwa ku mfaranga 245 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane buhari.

Ku isoko hari imigabane 496 400 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 134 – 140 ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 500 ku mafaranga 128.

Hari n’imigabane 49 900 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 85 – 95 ku mugabane, ariko ntabusabe bw’abifuza kugura iyi migabane bahari.

Hari kandi imigabane 470 500 ya I&M Bank-Rwanda igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 105 – 108, gusa nta bifuza kuyigura bahari.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • kubera MTN bayiciye ibihano ugomba kugabanuka da

  • najyaga nibwirako MTN ARI SOCIETE IKOMEYE ARIKO MAZE KUBONA KO ARI FEKE

    • erega bariraye cyane kuko ngo ayo bayeganyaga kutwungukamo 7yrs bayungutse muri 2yrs bituma birara bararengwa bitwara nabi biri kubagaruka rero

Comments are closed.

en_USEnglish