Digiqole ad

Kirehe/Nyamugari: Amazi mabi bavoma ngo abatera indwara zihoraho

 Kirehe/Nyamugari: Amazi mabi bavoma ngo abatera indwara zihoraho

Aba baturage babangamiwe no kunywa amazi mabi.

Abaturage bo mu kagari ka Kagasa, Umurenge wa Nyamugari, ho mu Karere ka Kirehe baravuga ko bugarijwe n’indwara ziterwa no kunywa amazi mabi yo mugishanga, nyamara bari bafite amazi meza ariko imyaka ikaba ibaye ibiri yarapfuye.

Aba baturage babangamiwe no kunywa amazi mabi.
Aba baturage babangamiwe no kunywa amazi mabi.

Umunyamakuru w’Umuseke yasanze abaturage mu gishanga cya Kagasa bavoma hagati y’imirenzo y’ibijumba. Baravoma amazi ubusanzwe bakoresha buhira imyaka yabo ihinze muri iki gishanga.

Bamwe muri bo twaganiriye batubwiye ko bigeze kugezwaho amazi meza ndetse batangira no kuvoma ariko ubu ngo hashize imyaka igera kuri ibiri imiyoboro yayabagezagaho ipfuye.

Abakuru bafite imbaraga bajya mugishanga rwagati, ariko hari n’abana usanga bo bavomera hafi muntangiriro z’igishanga, aha kandi akaba arinaho inka zishokera. Usanga inka ziri haruguru zinywa kuri aya mazi ndetse zinayakandagiyemo abana bavoma nabo bari hepfo bavoma kandi amazi bavoma akaba ari atemba aturuka aho inka zirimo kunywera.

Umwe muribo witwa Mukazera Beatha ati “Twari dufite amazi hanyuma arabura, ubungubu rero ni ukuza tukayora aya niyo tunywa, niyo dutekesha, niyo twoga, niyo dukoresha byose.”

Mugenzi we witwa Hategekimana Hamadi nawe ati “Twigeze kubona amazi meza ariko hashize imyaka ibiri ntamazi dufite, yapfuye atamaze kabiri ubu ntakiza kandi robine zirahari usanga rero ari hano twivomera.”

Hategekimana akauga ko amazi mabi bakoresha mu buzima bwa buri munsi atuma bibasirwa n’indwara zitandukanye ziganjemo izituruka ku mazi mabi n’umwanda.

Ati “Usanga abana cyane cyane barwara inzoka za buri munsi kuko aya mazi niyo tunywa nta yandi dufite cyeretse wenda ujijutse akayateka naho abenshi tuyanywera aho.”

Hategekimana Hamadi aravuga ko hashize imyaka 2 aya mazi yarapfuye nubwo ubuyobozi buvuga ko apfuye vuba aha.
Hategekimana Hamadi aravuga ko hashize imyaka 2 aya mazi yarapfuye nubwo ubuyobozi buvuga ko apfuye vuba aha.

Nubwo abaturage bavuga ko ikibazo kimaze imyaka ibiri, Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamugari bwo buvuga ko ikibazo cyavutse muri iyi mvura ngo gitewe n’isuri yangije isooko ijyana amazi muri Kagasa, gusa ngo imirimo yo kuwusana yaratangiye.

Mwiseneza Annanie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamugari ati “(nyuma y’uko) Isuri isenya isooko twahise tubimenyesha ubuyobozi bw’Akarere, ubu tuvugana umuyoboro batangiye kuwusana ku buryo twizera ko amazi azabageraho vuba muri uku kwezi (Gicurasi).”

Mu bice binyuranye by’intara y’Iburasirazuba kubona amazi meza biracyari ikibazo, dore ko hari henshi usanga haragejejwe imiyoboro y’amazi ariko abaturage bakaba batayabona.

Abana ngo nibo barwara cyane inzoka kuko bayanywa adatetse.
Abana ngo nibo barwara cyane inzoka kuko bayanywa adatetse.
Abavomyi usanga banyanyagiye hirya no hino muri iki gishanga.
Abavomyi usanga banyanyagiye hirya no hino muri iki gishanga.
Inka zishoka haruguru abana nabo bavoma hepfo yazo.
Inka zishoka haruguru abana nabo bavoma hepfo yazo.
Mukazera Beatha avuga ko aya mazi ariyo banywa.
Mukazera Beatha avuga ko aya mazi ariyo banywa.
Umuyoboro w'amazi warapfuye wanamezeho ibyatsi.
Umuyoboro w’amazi warapfuye wanamezeho ibyatsi.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Kirehe

en_USEnglish