Digiqole ad

Mu butabera, yagiye kwaka ubufasha nk’umukene ari muri V8

 Mu butabera, yagiye kwaka ubufasha nk’umukene ari muri V8

Ubutabera ni ubwa buri wese yaba uwishoboye n’udafite amikoro. Mu Rwanda hari ubufasha bugenerwa abatishoboye burimo gusonerwa igarama y’urubanza. Umuvugizi w’inkiko z’u Rwanda akaba n’umugenzuzi mukuru wazo, Itamwa Emmanuel avuga ko hari bamwe mu baturage bacurisha ibyangombwa by’ubukene kugira ngo bahabwe ubu bufasha, akavuga ko hari n’uwigeze kugana urukiko rukuru aje mu modoka ya V8 afite iki cyangombwa asaba iyi nkunga y’abatishoboye.

Bamwe mu banyamategeko bunganira abana bavuga ko bajya bahura n’imbogamizi yo kwishyuzwa igarama ry’urubanza kandi bari mu kiciro cy’abasonerwa aya mafaranga.

Umuvugizi w’Inkiko Itamwa Emmanuel agaya abanditsi b’inkiko bashobora kurangwa n’iyi myitwarire. Ati “ Njye byantangaje kumva ko hari aba grefiers (abanditsi b’inkiko) bagisubizayo abana bashaka gutanga ibirego bavuga ko bagomba gutanga amagarama.”

Avuga ko ingingo ya kabiri y’itegka ryashyizweho na Minisitiri w’Ubutabera ku byerekeye amagarama (mu manza Nshinjabyaha na mbonezamubano) ikiranuye ko ibirego bigamije kurengera uburenganzira bw’abana no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bitishyurirwa amagarama.

Ati “ Ndumva bisobanutse ntabwo ari ubushake bwa grefier w’urukiko uru n’uru kuba yaca amagarama cyangwa atayaca.”

Gusa avuga ko hari abitwaza ibi byiciro bisonerwa amagarama bagakora uburiganya nk’ikiciro cy’abatishoboye (mu byiciro by’ubudehe) gikomeje kugenderwaho na bamwe bakakitwikira kugira ngo basonerwe igarama ry’urubanza kandi bifashije.

Yatanze urugero rw’umwe mu baje ku rukiko rukuru afite icyangombwa cy’ubukene asaba gusonerwa igarama kandi bigaragara ko yifashije

Ati “ Hari uwigeze kuza ari muri V8 (imodoka iri mu zihenze mu Rwanda) afite icyemezo cy’ubukene, araza araparika ati ‘njye sinishyura amagarama mfite icyemezo cy’ubukene’ grefier yari yamubonye ati ariko se umuntu uje muri V8 ayitwariye ni umushoferi?…

N’iyo yaba ari umushoferi wayo yaba adahembwa, n’iyo yayitira umuntu watizwa V8 ni umuntu wishoboye.”

Avuga ko mu gushyira mu bikorwa iri teka rya Minisitiri w’Ubutabera ryo gusonera igarama biba bikwiye ubushishozi kuko hari bamwe bajya mu nzego z’ibanze bagatanga ruswa kugira ngo bahabwe icyemezo cy’ubukene.

Itamwa anenga abakora uburiganya nk’ubu kuko baba bahombya Leta. Ati “ Ariya magarama atugirira inyungu twese kuko ajya mu isanduku ya Leta ni ukuvuga ngo aba yibye Leta.”

Asaba abakiira ibirego kujya bandikaho umwuga w’umuntu kugira ngo bikureho urujijo rw’abantu nk’aba bashobora kwitwikira ibyiciro bisonerwa bagakora uburiganya.

Ati “ Nk’ubu nkanjye nkajya gitanga ikirego banditseho ngo umugenzuzi w’inkiko, navuga ko ndi umugenzuzi w’inkiko narangiza nkavuga ko ndi umukene urumva ko grefier yagira amakenga.”

Avuga ko hatanzwe amabwiriza ku banditsi b’inkiko ko mu gihe bagize amakenga ku bukene bw’ababwiyitiriye kubatuma ibyemezo bigaragaza ibyiciro by’ubudehe barimo.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • KUGENDA MURI V8 NTIBIVUGA KUBA WISHOBOYE PEEEEEEEE

    • None se Fizo wagendera muri V8 utar’umukire? Twagiye tunyurwa koko nibyo dufite. Ibi nukugondoza Imana

    • bivugako urumuhanya noneho, Hhh Niba ubona aribyo kuba byiza ndabikwifurije, uzayigendemo ukennye

  • @Fizzo,wagenda muri V8 utishoboye? Sindanayikandagiramo ariko sinatinyuka kujya kwaka icyemezo cy’uko ntishoboye!!!!

  • haaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa ntibisanzwe pe
    v8+gusaba

  • Guhemuka no kurya akaribwa n’ akataribwa udatinya umugayo ,bimaze kwinjira mu ndangagaciro z’ umunyarwanda ku buryo budasubirwaho.

  • Uwo yigizaga nkana kuko niyo yaba atari nyirayo wenda ari umushoferi wa nyirayo ntiwabitinyuka kuyijyanayo da

  • HHHHHH OYA DA muratubeshye nanjye utagira n igare sinajya kwiyandikisha mubatishoboye niyo banshyiramo nakwivanishamo cyane natongane
    tujye twiyaturiraho neza

Comments are closed.

en_USEnglish