Afurika iracyakeneye kwibohora ikabona ubwigenge bwuzuye- P. Musoni
Musoni Protais uyobora Umuryango uharanira agaciro k’Abanyafurika mu Rwanda (Pan African Movement Rwanda) avuga ko hari byinshi bikiboshye Abanyafurika birimo kwibwa umutungo w’umugabane wabo n’imyumvire igicagase kuri bamwe, akavuga ko Abanyafurika ubwabo ari bo bazigobotora ibi bikibabuza gutera imbere kugira ngo babone ubwigenge bwuzuye.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru gitegura umuhango wo kwizihiza umunsi wo kwibohora kw’Afurika uzaba tariki ya 25 Gicurasi, Musoni Protais avuga ko n’ubwo hashize imyaka isaga 50 ibihugu by’Afurika bibonye ubwigenge ariko ko bitigeze bibasha kugera ku bwigenge busesuye.
Avuga ko uyu mugabane ukomeje kwibwa umutungo kamere ndetse n’Abanyafurika batarabasha kumva ko bagomba gutahiriza umugozi umwe ngo bateze imbere umugabane wabo.
Ibi byose bikiboshye umugabane w’Afurika hiyongeraho kuba ugifatirwa ibyemezo n’ibihugu byo ku yindi migabane n’imiryango mpuzamahanga.
Ati “ Tugomba kwibohora nk’umuntu ku giti cye, nk’abantu mu rwego rw’ubufatanye no kubohora leta zacu kugira ngo zifatanye kugira ngo tuzabashe kugira Afurika yunze ubumwe. Kandi bitume n’umunyafurika agira agaciro yubahwe mu rwego mpuzamahanga afurika na yo igire ijambo.”
Agaruka ku myumvire ya bamwe mu banyafurika bacyumva ko Afurika ari umugabane w’ibibazo bagahungira I burayi bamwe muri bo bakarohama mu Nyanja, n’abandi bajya kwiga ku yindi migabane bakagenda muti wa mperezayo.
Musoni avuga ko aba na bo bakiboshywe n’imyumvire ikiri hasi, akavuga ko hakenewe ubukangurambaga kugira ngo aba bantu bace ukubiri n’iyi mitekerereze.
Avuga ko icyatuma Abanyafurika barushaho kugira ijambo bakanarihesha umugabane wabo ari ugukorera hamwe ubundi bakumba ko ari bo bazateza imbere umugabane wababyaye batarinze gutegereza ak’imuhana kuko kaza imvura ihise.
Uyu muyobozi wa muvoma iharanira agaciro k’Afurika mu Rwanda avuga ko uyu muryango washinzwe mu 1958 kugira ngo uyu mugabane wari warigarurijwe na ba gashakabuhake ubone ubwigenge bikaza no gutuma havuka Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika.
Gusa ngo abashinze iyi muvoma bagiye batotezwa n’ibihugu by’iburayi bitashakaga ko Abanyafurika bavuga rumwe.
Protais Musoni uyobora iyi muvoma mu Rwanda avuga ko ibihugu byose by’Afurika ari ibinyamuryango n’ubwo byose ngo bitarawugiraho imyumvire imwe.
Avuga ko kugeza ubu Pan African Movement ikirwana intambara yo gutuma Afurika ibona ubwigenge bwuzuye, ikagira ijamo mu ruhando mpuzamahanga, ikanagira ubuhahirane no kudafatirwa ibyemezo n’ibihugu byo ku yindi migabane.
Ati “ Intego ni ukugira afurika yunze ubumwe, kugira afurika idakennye, kugira ubuhahirane n’ubufatanye busesuye, kugira uburezi n’uburere bushingiye ku muco w’Afurika itagomba kujya guhaha ahandi, kugambirira ko imbaraga zizateza imbere Afurika ari iz’Abanyafurika.”
Ubuhahirane hagati y’Abanyafurika buri kuri 10% kandi ngo buri mwaka ubutunzi burengeje agaciro ka miliyari 50 z’amadorali burasahurwa bukajyanwa mu bihugu byakolonije Afurika. Musoni avuga ko ijwi rya buri munyafurika rikenewe kugira ngo ibi byose bihagarare.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ibi nibyo! Gusa rero ntihazabeho kugongana n’inzego zisanzwe z’ African Union kuko mu mahame magari ikigamijwe ari Ubumwe bw’Afrika n’Abanyafrika!
Aba mbere abanyafrika bakeneye kwigobotora,ni abategetsi b’inkoramaraso n’ibisambo. Ni nabo baduteza ba Mpatsibihugu kuko basangiye inyungu nabo, bakaba n’ibikoresho byabo.
Comments are closed.