Peter Otema ‘Kagabo’ ategereje ibyangombwa by’u Rwanda ngo ajye gukina muri Asia
Kapiteni wa Musanze FC Peter Otema ari hafi gusubirana ubwenegihugu bw’u Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko. Ngo nicyo yari ategereje ngo ajye gukina nk’uwabigize umwuga muri imwe mu makipe yo muri Asia amwifuza.
Tariki 14 Kanama 2014 ni itariki itazibagirana mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kuko rwabuze amahirwe yo kubona itike y’igikombe cya Afurika 2015 kubera amakosa yakozwe mu myirondoro ya rutahizamu wa Association Sportive Vita Club yo muri DR Congo Etekiama Agiti Tady icyo gihe witwaga Daddy Birori.
Guhanwa na CAF byatumye u Rwanda rufata umwanzuro wo guhagarika mu ikipe y’igihugu ku bakinnyi bafite inkomoko mu mahanga banamburwa ibyangombwa by’inzira by’u Rwanda (passeport de service). Muri abo harimo na kapiteni wa Musanze FC Peter Otema bitaga Kagabo.
Uyu mugabo yabwiye Umuseke ko yatangiye gushaka ibyangombwa byemewe n’amategeko bimwemerera kuba umunyarwanda kuva muri 2014 ariko ngo afite ikizere cyo kubibona uyu mwaka.
“Gusaba ibyangombwa mu buryo bwemewe narabitangiye ariko byansabye kwihangana cyane gusa sinacitse integer. Kuwa gatanu w’icyumweru gishize nibwo ababishinzwe bampamagaye bambwira ko biri hafi kurangira kuko impapuro zinyemerera ubwenegihugu zangezeho nanarangije kuzuza. Ubufasha bwavuye muri Minispoc. U Rwanda ni byose kuri njye kuko byose mfite mu buzima mbikesha u Rwanda si Uganda igihugu mvukamo.”
Tumubajije ku makuru avuga ko yifuzwa n’amakipe yo muri Asia; muri Cambodge, Thaïlande na Indonésie, yadusubije ko yagombaga kuba yaragiye kera ariko ikibazo cy’ibyangombwa cyamubereye imbogamizi.
Otema yagize ati: “Hari abanyifuza sinakubeshya. Ariko icyakomeje kungora ni ukuba Kagabo Peter abanshaka babona kuri Google ukomoka mu Rwanda umukinnyi w’ikipe y’igihugu atariwe mu by’ukuri ndiwe mu byangombwa. Ntibemera kuntwara ku byangombwa bya Uganda. Gusa nziko biri hafi kumera neza kandi nzishima cyane.”
Uyu musore najya gukina muri Asia azaba abaye undi munyarwanda ugiye yo nyuma ya Atuheire Kipson ukina muri Nagaworld FC yo muri Cambodge.
Roben NGABO
UM– USEKE