Digiqole ad

Rayon ya Masudi siyo ikomeye, abo bahanganye nibo baregeje -Ivan Minnaert

 Rayon ya Masudi siyo ikomeye, abo bahanganye nibo baregeje -Ivan Minnaert

Yvan Jacky Minnaert ntiyemera ubuhangange bwa Masudi Djuma bakoranye

Umutoza wa Mukura VS abona Masudi Djuma adakwiye gufatwa nk’umutoza ukomeye cyane nubwo afite amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona. Ngo amakipe yahanganye na Rayon niyo yari yoroshye cyane.

Yvan Jacky Minnaert ntiyemera ubuhangange bwa Masudi Djuma bakoranye
Yvan Jacky Minnaert ntiyemera ubuhangange bwa Masudi Djuma bakoranye

Kuri uyu wa gatatu tariki 17 Gicurasi 2017 kuri stade Regional ya Kigali harabera umukino uhuza Rayon sports itozwa na Masudi Djuma na Mukura Victory Sports et Loisirs itozwa na  Ivan Jacky Minnaert.

Ni umukino uhuza abatoza bakoranye batoza Rayon sports kuva mu Ukuboza 2015 kugera muri Gashyantare 2016, ubwo Masudi yari yungirije Minnaert.

Nyuma yo kunganya mu mukino ubanza wavuzwe cyane bitewe n’amahane ashingiye ku burozi, Rayon sports igiye kwakira umukino wo kwishyura ushobora kuyihesha igikombe cya shampiyona iramutse itsinze.

Umutoza wa Mukura VS avuga ko Rayon ifite amahirwe yo gutwara igikombe uyu mwaka atari igitangaza cyangwa ngo bibe ubuhangange bw’umutoza wayo Masudi Djuma.

Ivan Jacky Minnaert yabwiye Umuseke ati: “Rayon sports yagize umwaka mwiza w’imikino. Igikombe bazagitwara nubwo bishobora kutaba uyu munsi. Ni ikipe nziza ariko sinshaka kuyivugaho byinshi.

Gusa navuga ko shampiyona muri rusange itaryoshye. Rayon sports ikina bitandukanye n’uko yakinaga nkiyitoza. Iratsinda byoroshye abantu bakibwira ko ari yo ikomeye ariko ni urwego rw’abo bahangana ruri hasi cyane ugereranyije n’uko byahoze mu myaka ishize. Ni igendera ku bakinnyi ku giti cyabo ntiwakwizera ko bizakomeza no mu myaka itaha.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko atifuza gutsindwa na Rayon sports ariko ngo si umukino yashyizemo imbaraga nyinshi kuko ntacyo umumariye kuko Mukura VS ikeneye inota rimwe mu mikino ine isigaye ngo yizere kutamanuka mu kiciro cya kabiri.

Urutonde rw’abakinnyi 18 Mukura ikoresha ku mukino wa Rayon Sports:

  • 1. André Mazimpaka
  • 2. Hassan Djumanne
  • 3. Fabien Twagirayezu
  • 4. Daniel Mwiseneza
  • 5. Shyaka Philbert
  • 6. Patrick Ndikumana
  • 7. Hassan Rugirayabo
  • 8. Zagabe Jean Claude
  • 9. Ambroise Manirarora
  • 10. Abbou Ndayegamiye
  • 11. Lewis Harerimana
  • 12. Tresor Gafura
  • 13. Samba Cedric
  • 14. Aristide Habihirwe
  • 15. Yussuf Habimana
  • 16. Ibrahim Nshimiyimana
  • 17. Kevin Hakizimana
  • 18. Christophe Ndayishimiye
Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije wavuzweho uburozi
Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije wavuzweho uburozi
Batangiye gukorana mu Ukuboza 2015
Batangiye gukorana mu Ukuboza 2015

Roben NGABO

UM– USEKE

2 Comments

  • Uyu mutoza yasaritswe n’ishyari . ariyemera

  • None niba izindi kipe zifite urwego ruri has I,Mukura yatsinze kangahe Rayon Sports itozwa na Minnaert?

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish