Ibiti bigufi baconga ni byo bitanga umwuka mwiza mu mijyi kurusha ibiti birebire
Abahanga bandika mu kinyamakuru Atmospheric Environment cyandika kuri science bemeza ko ibiti birebire biba bidakenewe cyane mu mijyi kuko birushaho gukora neza akazi ko gukurura umwuka wa carbone iyo biri ahantu hisanzuye hatari inzu nyinshi.
Bemeza ko ibiti bigufi bikura bikegerena bikaba byacongwa ari byo bibasha gukurura umwuka mwinshi wanduye uturuka mu nyubako zigize imijyi minini.
Ibi biti bicongwa bifasha mu kuyungurura umwuka mu mijyi kandi akarusho kabyo ngo ni uko biba byegereye inyubako kurusha ibiti birebire usanga akenshi biteye ku nkengero z’imihanda kandi bigateza umwanda kubera guhunguka kw’amababi yabyo.
Prof Prashant Kumar yagiriye inama abafata ibyemezo mu mijyi itandukanye ku Isi ko bajya bibanda ku gutera ibiti bigufi bicingwa cyane cyane bakibanda mu busitani bugabanya imihanda ibiri iteganye iri mu byerekezo bitandukanye.
Ngo bagomba kandi gutera ibi biti hafi y’aho abanyamaguru baca kugira ngo bibafashe kubona umwuka mwiza wo guhumeka binyuze mu gukumira umwuka wanduye uturuka mu modoka ziba zica hafi aho.
Abanditse iyi nyandiko bemeza ko batari mu bantu barwanya gutera ibiti ariko bemeza ko imijyi iba ifite ukundi iteye ku buryo ibiti birebire bitakora akazi kabyo ku rwego rwiza nk’uko byamera baramutse babiteye ahantu hitaruye kandi hisanzuye.
Bavuga ko ari ngombwa gutera ibiti cyane cyane ko muri iki gihe abantu bari kujya mu mijyi ari benshi.
Ku rundi ruhande ariko bemeza ko byaba byiza ibiti bitewe mu nkengero z’imijyi kugira ngo haboneke umuyaga mwiza uzajya ukwirakwira mu mujyi ndetse n’imvura ikaboneka mu nkengero zayo aho bakeneye guhinga kurushaho.
Dr Kumar wo muri Kaminuza ya Surrey yameza ko nubwo bimeze gutyo ibiti bigufi bukura bigafatana bakabiconga mu Cyongereza bita Hedges bigira uruhare rufatika mu kubuza imyuka y’imodoka kuzamuka ngo igere mu mazuru, mu matwi no mu maso y’abantu.
Umujyi wa Kigali usa niwatangiye gahunda yo gutera no gukwirakwiza ubu bwoko bw’ibiti ariko uko imihanda yawo yagurwa, birasaba ko ibi biti byarushaho kongerwa, wenda n’ibiti birebire bigaterwa aho biri ngombwa urugero nk’ahantu hahanamye.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW