Haruna asezeye Yanga Africans, ayihesha igikombe cya 7 mu myaka 7
Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna Niyonzima umaze imyaka irindwi akina muri Tanzania agiye guhesha Yanga Africans igikombe cya shampiyona cya gatatu yikurikiranya. Ni ibyishimo byinshi kuri uyu mugabo uri gukina umwaka wa nyuma i Dar es Salam, nkuko yabibwiye Umuseke mu kiganiro kihariye.
Kuri uyu wa kabiri tariki 16 Gicurasi 2017 kuri ‘Benjamin Mkapa National Stadium’ bita Wanja wa Taifa habereye umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona ya Tanzania ‘Ligi Kuu Bara’ wahuje Yanga Africans na Mbeya City Council Football Club.
Uyu mukino warangiye Yanga itsinze 1-0 cy’umurundi Tambwe Amissi Jocelyn. Byahesheje Yanga yo mu gace ka Jangwani amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya shampiyona ibura umukino umwe ngo isozwe. Kuko irarusha Simba Sports Club iyikurikiye amanota atatu, n’ibitego 11 bazigamye.
Mu kiganiro kihariye Umuseke wagiranye na kapiteni wungirije wa Yanga akaba na kapiteni w’Amavubi y’u Rwanda Haruna Niyonzima yavuze ko ashima imana yamurinze kuko we na bagenzi be bakoze amateka.
Niyonzima yagize ati: “Ni ugushima imana kuko ni umwaka utari woroshye, ariko twabashije gutwara igikombe ku nshuro ya gatatu twikurikiranya. Ni ibyishimo byinshi kuri twe kuko shampiyona y’uyu mwaka yaratugoye cyane gusa twashoboye kugera ku ntego.
Twari dufite umutoza mushya (George Lwandamina) kandi turamushimira. Ni umutoza utuje kandi wadufashije gukomeza gukora cyane kuko twashakaga gukora amateka abanyuze muri iyi kipe batakoze. Ni umutoza dushimira cyane.”
Umuseke wabajije Haruna Niyonzima ku makuru avugwa ko ari umwaka wa nyuma akiniye Yanga Africans yasubije ati:
“Mfite gahunda nshya. Numva nshaka guhindura mu mwaka utaha w’imikino. Ikipe yansabye ko nongera amasezerano ariko sindabyemera kuko numva bikwiye ko nava muri iki gihugu. Sindagira icyo mbivugaho cyane ariko numva uyu ari umwaka wa nyuma nkiniye iyi kipe. Ibijyanye n’amakipe turi kumvikana yo igihe cyo kubitangaza ntikiragera.”
Haruna Niyonzima yazamukiye muri Etincelles muri 2005, ajya muri Rayon sports 2006-2007, ayivamo ajya muri APR FC 2007-2011.
Nyuma asinyira Yanga Africans arimo asezera ayihesheje ibikombe birindwi mu myaka irindwi birimo; Ibikombe bya shampiyona bine: 2012–13, 2014–15, 2015-16, na 2016-17. Yayitwayemo kandi igikombe kimwe cy’igihugu 2016, na CECAFA Kagame Cup ya 2012.
Roben NGABO
UM– USEKE
1 Comment
Amahirwe masa aho azerekeza
Comments are closed.