Digiqole ad

RSE: Hacurujwe imigabane ya BK na Crystal Telecom ya miliyoni 4,7

 RSE: Hacurujwe imigabane ya BK na Crystal Telecom ya miliyoni 4,7

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

*Umugabane wa BK wamanutseho ifaranga rimwe (1 frw)

Kuri uyu wa kabiri tariki 16 Gicurasi, Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ryitabiriwe, hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali n’iya Crystal Telecom by’amafaranga y’u Rwanda 4 762 500.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Ku isoko hacurujwe imigabane 17 000 ya Banki ya Kigali ifite agaciro k’amafaranga 4 132 500 yagurishijwe muri ‘deals’ ebyiri ku mafaranga 244 ku mugabane.
Uyu mugabane wasubiye inyumaho ifaranga rimwe kuko ejo hashize wari ku mafaranga 245.

Hacurujwe kandi imigabane 7 000 Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 630 000, yagurishijwe muri ‘deals’ ebyiri ku mafaranga 90 ku mugabane, ari nacyo giciro wariho ejo hashize.

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 55 000 ya Banki ya Kigali igurishwa ku mfaranga ari hagati ya 244 na 245 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane buhari.

Ku isoko hari imigabane 466 400 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 134 – 140 ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 500 ku mafaranga 128.

Hari n’imigabane 25 300 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga 95 ku mugabane, ariko hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 73 100 ku mafaranga ari hagati ya 85 na 90 ku mugabane.

Hari kandi imigabane 445 200 ya I&M Bank-Rwanda igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 105 – 108, gusa nta bifuza kuyigura bahari.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Harya Crystal telecom iri muri crystal aventure ya RPF?

Comments are closed.

en_USEnglish