Digiqole ad

Abasenateri basabwe gukora ubuvugizi ku kibazo cya Kaminuza zafungiwe amasomo

 Abasenateri basabwe gukora ubuvugizi ku kibazo cya Kaminuza zafungiwe amasomo

Ubwo abagize Inteko nshingamategeko, Sena y’u Rwanda basuye Kaminuza ya Gitwe, abarimu n’abakozi basabye kubabera abavugizi ku kibazo cyo kuba amwe mu mashami yabo yarahagaritswe, Abasenateri babijeje ko bagiye gusaba ko ibyakozwe n’isuzuma ry’intumwa z’Inama Nkuru y’Uburezi (HEC) byihutishwa.

Senateri Narcisse Musabeyezu avuga ko ibyo basabwe by’ubuvugizi bigiye gukorwa.

Kaminuza ya Gitwe kimwe n’izindi zigera ku icyenda mu Rwanda zifunzwe by’agateganyo cyangwa zigahagarikirwa amwe mu mashami, na yo yahagarikiwe by’agateganyo amashami atatu; iryigisha Ubuganga, Ubuforomo na Laboratwari.

Nyuma y’ikiganiro ku kumenyekanisha amahame remezo ateganywa mu ngingo ya 10 y’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyatanzwe na Hon. Senateri Mukankusi Penina, abakozi ba Kaminuza babajije ibibazo bitandukanye.

Senateri Mukankusi Penina yagarutse ku cyo Abanyarwanda bapfana no kumva ko buri Munyarwanda wese aho ari afite uburenganzira bungana n’ubwa mugenzi we.

Abakozi batanu babajije ibibazo binyuranye, batatu muri bo bagarutse ku kibazo cy’uko amwe mu mashami ya Kaminuza ya Gitwe yahagaritswe by’agateganyo bashimira inzego z’uburezi zirimo gukemura iki kibazo hakorwa igenzura, basaba Abasenateri kubabera intumwa kugira ngo igenzura ryakozwe na HEC igisubizo cyaryo kihutishwe.

Hon. Senateri Narcisse Musabeyezu yasubije ko iyo ikibazo kibonetse n’igisubizo kiboneka, yijeje abakozi ba Kaminuza ya Gitwe ko ibyo basabwe by’ubuvugizi bigiye gukorwa.

Ati: “Igihombo kirahari, ariko ibyo birasanzwe, iki kibazo simpamya ko ari cyo gikomeye kurusha igihe mwashakaga gutangira, byari bikomeye kurusha ibi. Igihe mwashakaga ko iba Universite byari bikomeye kurusha ibi.

Mufite ibintu byose, mufite inyubako, mufite ibintu byose, ni ukubivugurura, ariko hari igihe mwashakaga ko iba Universite, ni ukuvuga ngo mwo kuzacika intege kandi mumenye ko ishuri ryigenga ryagombye kuba ryiza kurusha irya Leta.”

Narcisse Musabeyezu yijeje ko bagiye gusaba ababishinzwe kwihutisha imyanzuro yavuze mu igenzura ryakozwe kugira ngo gahunda y’amasomo ikomeze.

Kuva tariki ya 3 – 5 Gicurasi 2017, Intumwa z’Inama Nkuru y’Uburezi zakoze igenzura muri iyi kaminuza, umuyobozi w’inama nkuru y’uburezi ubwe nawe yari yiyiziye, ariko ntibarasubiza kubyo babonye.

Dr. Jéred Rugengande Umuyobozi wa Kaminuza ya Gitwe, avuga ko igenzura rya kabiri barikorewe mu cyumweru gishize bakaba bategereje igisubizo kizagaragaza ibyarivuyemo.

Ba Senateri Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene na Mukasine Marie Claire bari mu Majyaruguru aho basuye Kaminuza ya INES Ruhengeri na bwo babazwa iki kibazo.

 

Muri rusange, Kaminuza zahagarikiwe Porogaramu ndetse n’izahagaritswe by’agateganyo zigera ku 10, iki kibazo cyagize ingaruka ku banyeshuri basaga 5000.

Kaminuza zahagaritswe by’agateganyo ni; Rusizi International University (RIU), Singhad Technical Education – Rwanda (STES) rikorera Kicukiro, Mahatma Ghandhi University – Rwanda (MGUR) iherereye mu Karere ka Gasabo, na  Nile Source Polytechnic of Applied Arts (NSPA) iherereye i Huye.

Amashuri makuru yahagarikiwe zimwe muri Porogaramu z’amasomo by’agateganyo ni; University of Technology and Arts of Byumba (UTAB), Open University of Tanzania (OUT) iherereye i Ngoma, University of Gitwe yo mu Ruhango, Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology (JKUAT) iherereye ku Kicukiro, Institut Catholique de Kabgayi (ICK), na Institut d’Enseignement Superieur de Ruhengeri (INES-Ruhengeri).

Mbere yo gutangira ikiganiro bashatse kwirebera bimwe mu bikoresho bya Laboratwari z’iyi kaminuza
Basuye kandi isomero ry’iri shuri
Senateri Mukankusi Penina yavuze ko imibereho myiza y’abaturage ari kimwe mu bihangayikishije Leta
Abakozi n’abayobozi ba Kaminuza ya Gitwe bitabiriye ikiganiro banabaza ibibazo

Amafoto @ Damyxon


UM– USEKE.RW

22 Comments

  • Ese control yarakozwe? Nibyoza, Muvunyi tuzi imikorere ye, iki kibazo aragikemura ndamuzi.

  • Nibaza ko pressure kubagenzuzi ba Hec yakwica byinshi, nibagenze gake

    • @ Eric, iyo uza kuba urebwa n’ iki kibazo ntabwo uba usubije gutya. Ishyire mu mwanya w’ ababyeyi n’ abana babo bacikirije amashuri. Wishyire mu mwanya w’ abayobozi b’ ibi bigo bashyize mu bikorwa icyo HEC yabasabye gukora aho kugirango baze barebe ahubwo bakaza bafunga n’ izindi mbaraga zakoreshejwe kugeza n’ aho bagikomeje guhemba abarimu bahenze kandi nta banyeshuri bahari. Hanyuma unsubize. Reta ikwiriye kwirengera amakosa yayo nayo.

    • Ariko Eri ubu ni gute ushobora kuvuga gutyo koko? Nuko wowe utari muri abo banyeshuri se? Naho waba utabarimo jya wibaza ari wowe byabayeho. Imana igufashe gusa ntihazagire ibikubaho bisa nabyo kuko birababaza cyane! Ibaze kumara amezi arega abiri wicaye utazi ngo bizagenda gute, ibintu utanagizemo uruhare. Nawe uri umuntu ujye ugerageza kwishyira mu kigero cy’abandi

  • Muvunyi burya ni serious ntago ari nka Mugisha azagikemura kandi neza. Narumvishe ngo hose yabaga ahibereye. Kaminuza nizihangane niba zarakoze ibisabwa baraje bazifungure gusa methodology yakoreshejwe ni mbi psychogically – politically and socially.

  • Isura ryakozwe ntabwo biriri gusubiza ibibazo kabisa. Senators nibatubarize dusubire mu masomo yacu, HEC ikomeje kuturangarana

  • None ko control, zakozwe harabura iki ngo babasubize

  • Ni ukuri birakwiye pe nibatubarize nimba arugutegereza zose bakabanza kusisura cg bagasubiza izobatangiye gusura birababaje kuko turi gufpa ubusa batubwire vuba kuko twabuze icyo dukora

  • ikarangaje imbere HEC ni ugushakira abanyeshuri ahandi bajya kwiga erega nibamara kubirangiza wenda harutwo bazabaha mugakomeza.
    be patient

  • HEC mwiyibeshyera, kuko mugisha niwe wayizambyaga!Dr. Muvunyi azabikosora bidatinze, ndamuzi neza. Ikindi ku rundu ruhande birababaje. Niba amashuri yarujuje ibisabwa muyarekure! Niba atarabyujuje muyafunge burundu.

  • Izatanze ruswa ya za Miliyoni zirakora neza. Nzi abahaye uriya mugabo cash ntibafungirwa kandi uhageze wakwibazaa niba ari Kaminuza cg Serayi

    • Karegeya we wabivuze neza c igikwiye kigakorwa

    • IKIBAZO GITEYE GITYA: HEC izajya ihora inyuma ya za kaminuza n`amashuri makuru ziyakiye ibyangombwa byo gukora nta muntu uzihamagaye nazo zikabihabwa? ese ko baba bahawe uburenganzira bwo gukora nyuma y`igihe runaka (gishobora no kutarenza umwaka umwe )laboratwari yubatswe iba imaze gusenyuka cg iba ishaje?abalimu se zatangiranye baba baragiye mu kiruhuko k`iza bukuru,aba evaluateurs se bo kuki batabona kimwe ibintu???mumbwire njye aho bipfira?iki kirashimangira ruswa.yes or not.iki gihugu ??????????????izo machines ndeba hejuru berekana ntumiye abo basenators beza bacu kuzakora ubushakashatsi amezi atatu nyuma y`uko izo kaminuza zongera gukomorerwa cyangwa uwo uzibereka arazizi kuzikoresha?.muzambwire muzahasanga zingahe zose bazanshake mbereke uko twazibatiije!RWANDA WE.Muzakore ubucukumbuzi mu byangombwa by`abakozi ,muzambwira baringa zingahe muzasangamo?

      UMWANZURO: mu guca akajagari kagaragara mu burezi(cyane cyane za kaminuza) hazashyirweho umubare w`incuro kaminuza igomba kwibutswa kwikosora zarenga igafungwa burundu.atari ibyo abana b`urwanda bazakomeza kwamburwa agatubutse no gupfunyikirwa…

  • Nkuwari muri iyi nama nashimishijwe cyane nukuntu u Rwanda rufite icyerekezo kiza bariya ba Senators ni indobanure pe kuko barashaka kwerekeza igihugu ahantu heza hazira amacakubiri, ingengabitekerezo ya jenoside nirindi vangura iryo ariryo ryose. Batwibukije ko kandi arinabyo twiyemeje igihe twisabiragako zimwe mungingo z’itegeko shingiro zahinduka bityo nkaba nsaba abanyarwanda bose kujya basoma itegeko nshinga ibirimo twese nkabitsamuye tukabigira ibyacu. Kandi ibyo twiyemeje mumezi abiri ari imbere tuzabigaragaze kugirango dushyigikire uzadufasha kubigeraho nkuko abisanganwe nubu ngirango ntanibanga ririmo Ni HE P.Kagame.Gusa kubijyanye na Kaminuza ya gitwe kwihutisha rapport ni ingenzi cyane kuko burya sibyiza gutuma abantu bahora batekereza kukintu kimwe aho gutekereza ibyiterambere babivane munzira rwose kandi nakaminuza nziko buriya zabonye isomo kandi nka Gitwe muzayiyoberwa kuko no kurutonde rwizikomeye ku isi izazaho. Ndasaba abayobozi bakuru bigihugu gukurikirana icyo kintu. Murakoze cyane!

  • Holly, iturize sha amaherezo byose bizamenyekana. Ubuse mvuge iki, bamwe mubayobozi ba Minisiteri bahembwa na zimwe muri Kaminuza zitafunzwe kubera kuzihengekera! Birazwi byose. Gusa igihe kizagera bimenyekane. Aho inzovu 2 zirwaniye ibyatsi biraharenganira.

    Gusa inama kumuyobozi mushya wa HEC yitwararike mu gukora akazi ke neza, sinon amateka yazabimubaza.

  • Aliko kuki abantu birengagiza ibyo bazi!
    Izi kaminuza zahagaritswe kubera ko zidakora neza.Ntabwo ali mu Rwanda gusa bahagarika amashuli adakora neza. Nimwigishe abanyarwanda neza murebe ko muhagarikwa. Ikibazo nuko abanyeshuli bubu bishakira diplome gusa ntacyo bize noneho bahura na za kaminuza nazo zishakira ifaranga bakagwa miswiiiiiii!
    Mwivangira Leta kuko tubizi ko no mu bayobozi bamwe bashyigikira amafuti!
    Ntabwo ibibazo bikemurwa no guteza ibindi bibazo bitagendana na nimyigire nimikorere ifite ireme!

  • nukuri nibabyihutishe cg badukatire tubimenye kuko banyiramazo twakodesheje baratwishyuza tutazibamo ngo turategereje. nkaho Ari Imana tutegereje gusa barahemutse pe ameze atatu wishyura ibyo utabamo birababaje arikose ubu HE
    P.Kagame arabizi koko ukunu turikureganwo

  • Ntibyoroshye pe Kuko yaba abanyeshuri bahiga noneho nabaturage bahaturiye ikibazo kimaze kugaragara bitewe nimirimo yaburimunsi bahakoreraga iyo uhageze uhita ubona impinduka zitari nziza
    HEC Nigire itabare ibintu bisobanuke.

  • Ibyo gufunga amashami amwe muri za Kminuza zigenga cyangwa gufunga Kaminuza yigenga yose runaka mu gihe zitujuje ibisabwa, ibyo byo ni ngombwa rwose kuko dukeneye kubaka ireme ry’uburezi mu Rwanda, ariko ikibazo ni uko ubona harimo ivangura. Kaminuza zimwe bazigirizaho nkana,bakazifungira amashami kandi nyamara zigerageza izindi bakazihorera kandi nyamara bizwi neza ko nta kigenda ahubwo arizo babanje guheraho bazifatira ibihano, ukibaza impamvu bikakuyobera.

    Ufashe nk’urugero rwa UNIVERSITY OF GITWE na INES, usanga bizwi neza ko izo Kaminuza zombi ziri muri Kaminuza zigenga zo mu Rwanda nibura zigerageza, ariko baaraziihereeranye barazisiribanga. Nyamara nk’iyo ugiye kureba nka KIM (Kigali Institute of Management), UNATEK, UoK (University of Kigali), ULK, UTB (University of Tourism, Technology and Business Studies) usanga ntacyo bazikozeho mu gihe bizwi neza ko hari amashami amwe atagenda neza muri izo Kaminuza.

    Birakwiye ko ubugenzuzi muri Kaminuza zigenga zose mu Rwanda bukorwa bushingiye kuri “objective criteria” zimwe kandi ziri mu rwego rwa “international standards”. Ubwo bugenzuzi bukwiye gukorwa ku buryo bumwe nta Kaminuza bakingiye ikibaba, nyuma y’ubwo bugenzuzi imyanzuro ikwiye kugaragaza Kaminuza zose uko zihagaze, noneho buri Kaminuza ikerekwa ibikosamye ikwiye gukosora cyangwa ibituzuye ingomba kuzuza, igahabwa igihe ntarengwa cyo gukosora ibikosamye no kuzuza ibituzuye, mu gihe itabikoze hagafatwa umwanzuro wo kuyifunga yose ubwayo cyangwa bakayifungira amashami amwe n’amwe atujuje ibisabwa.

  • Hari igihe igihuru kizavamo igihunyira

  • Rwabaye uvuze ukuri ijana ku ijana, ariko wibagiwe kuvuga INDANGABUREZI College of Education, aba bo bahaye umuyobozi ufite ijambo mu Burezi, miliyoni enye(4.000.000 Frw) kuko bazi neza ko ariya mashuri bafunze beneyo ari ba gashuhe banze kubaha akantu!.

    izi 4.000.000 Frw na banki yanyuzemo irazwi, uwo bayahaye arazwi, n’akamaro yabamariye karazwi, ikibaba yabakingiye kirahari. ndabemeye… Rwabaye, ndabona ukurikira, Fora Kaminuza ya kabiri mu ireme ry’uburezi mu Rwanda n’iyihe? ULK uwo mwanya ni uwayo da!

  • HEC irikudutindira cyane nka RIU byose yabishyize kumurongo ark ntibaribaza kuyikorera audit hec nice inkoni izamba ibirangize vuba dore twitirwa dupfa ubusa kdi nakamiza zabonye isomo rikomeye ndizera ko zahinduye imikorere

Comments are closed.

en_USEnglish