AFC Leopards inyifuza tuzaganira nyuma ya shampiyona-Nova Bayama
Ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya yamaze gutangaza ko bamaze kumvikana na Nova Bayama, umukinnyi wo hagati wa Rayon sports. Gusa uyu musore we yasabye ko ibiganiro byasubikwa bikazasozwa shampiyona y’u Rwanda irangiye.
AFC Leopards yo mu mujyi wa Nairobi ni ikipe ifite amateka muri Kenya kuko yatwaye ibikombe 12 bya shampiyona inatwara ibikombe birindwi (7) by’igihugu na CECAFA eshanu (5). Gusa uyu mwaka izi Ngwe ntizihagaze neza kuko ziri ku mwanya wa munani muri shampiyona n’amanota 15 irushanwa amanota 10 na Gor Mahia FC iyoboye urutonde.
Kuba iyi kipe idahagaze neza byatumye umutoza mukuru wayo Stewart Hall asaba kugurirwa abakinnyi batanu bakomeye barimo Nova Bayama wa Rayon sports nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa AFC Leopards Dan Mule.
Uyu musore ubura amezi abiri ngo arangize amasezerano muri Rayon sports yemereye Umuseke ko yifuzwa na AFC Leopards. Yagize ati:
“Bamaze kumbwira ko banyifuza. Gusa sindarangiza amasezerano muri Rayon sports kuko turacyafite ibikombe bibiri turi guhatanira. Bansabye ko najya i Nairobi tukarangiza ibiganiro ariko nabasabye kuba bihanganye.”
Amakuru agera ku Umuseke avuga ko Andreas Spier wari umutoza w’ishuri rya APR FC Nova Bayama yazamukiyemo ariwe wamurangiye iyi kipe yo muri Kenya.
Rayon sports Nova Bayama akinira ishobora gutwara igikombe cya shampiyona kuri uyu wa gatatu tariki 17 Gicurasi 2017 kuri stade regional ya Kigali nishobora tsinda Mukura VS.
Roben NGABO
UM– USEKE
1 Comment
Nagende kuko Rayon ni ikipe yumugisha kandi yarakoze yaritanze.
Iyo ataza muri gikundiro ntiyari kugira amahirwe yo kuba umu star nkuko ubu bimeze.
Big up musore wacu kdi courage. Bashake abandi bana bafite impano nabo Rayon ibazamure babe aba stars
Comments are closed.