Digiqole ad

Umuziki w’u Rwanda ukeneye ubundi bumenyi ku bawukora- Muyoboke A.

 Umuziki w’u Rwanda ukeneye ubundi bumenyi ku bawukora- Muyoboke A.

Aremera akarura rutema ikirere kugira ngo ajye gukoreshereza abahanzi be (Charly& Nina) indirimo ifite ireme

Muyoboke Alex wagiye abera umujyanama abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo itsinda rya Urban Boyz riherutse kwegukana PGGSS6, asanga umuziki w’u Rwanda hari icyo ukibura mu bawukora ngo urusheho kuba watera imbere ukanakomeza guteza imbere abawukora.

Aremera akarura rutema ikirere kugira ngo ajye gukoreshereza abahanzi be (Charly& Nina) indirimo ifite ireme
Aremera akarira rutema ikirere akajya muri Uganda gukoreshereza abahanzi be (Charly& Nina) indirimo ifite ireme 

Avuga ko nubwo hari intambwe imaze guterwa muri Muzika nyarwanda ukaba umaze kugira icyo umarira abawukora barimo Abahanzi n’ababatunganyiriza indirimbo (producers) ariko hari ubundi bumenyi bugikenewe kuri bo kugira ngo barusheho kubikora mu buryo bwa kinyamwuga.

Ibi abitanganje nyuma y’aho amaze igihe ajyana itsinda rya Charly & Nina abereye umujyanama gukorera indirimbo zabo muri Uganda.

Ati “ Ubu aho isi igeze ni ukwihutana nayo. Iyo umuntu ari mu bucuruzi areba ikintu kimugirira inyungu vuba kuruta gutegereza ejo!!producers bacu bagerageze kujyana n’ibigezweho niba bashaka kwagura ubumenyi bwabo bagateza imbere n’umuziki w’u Rwanda”.

Alex Muyoboke avuga ko muri Uganda umuziki wabo ugejejwe kure no guhora bakurikirana ibigezweho birimo ubwoko bushya bwinshi bwo gufatamo amajwi y’abahanzi mu gihe barimo kuririmba {recording}.

Ngo nubwo kandi abahanzi aho bari kugeza ubu ari heza banagaragaza imbaraga nyinshi mu muziki, bakwiye guharanira icyabamenyekanisha nk’abahanzi b’abanyarwanda aho kwitiranywa n’abanyamahanga.

Uyu mugabo yabaye umujyana w’abandi bahanzi mu myaka yashize barimo The Ben usigaye ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tom Close, Dream Boys, Big Farious, ukomoka i Burundi ndetse na Charly na Nina bakorana kugeza ubu.

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish