Gusinda ntibituma uba uko utari ahubwo bituma wiyerekana uko uri
Mu myitwarire y’umuntu muzima ngo akenshi yirinda kwerekana amarangamutima yabo yose uko yakabaye kugira ngo ababareba batabafata ukundi. Gusa ngo uwasomye manyinya kuyahisha biramugora, ibyo akora ngo si uko adasanzwe ahubwo ni ibyo asanzwe ahisha.
Abahanga mu mitekerereze ya muntu basanze iyo umuntu yanyweye inzoga akagera ku gipimo cyo gusinda, arushaho kwirekura, akerekena imyitwarire ubusanzwe atashyiraga ahabona.
Dr Rachel Winograd wo muri Kaminuza ya Missouri muri USA avuga ko abantu bitwaza ko bari basinze bagakora ibintu bibi, bakavuga ko babitewe n’ubusinzi. Ibi ngo si byo.
Dr Rachel avuga ko aba baba badakwiye kubeshyera inzoga kuko ngo niko baba basanzwe bateye muri bo nk’uko bivugwa na Science Journal.
Inzoga ngo nta kintu kinini zihindura ku muntu ubwe ahubwo zituma yigaragaza uko ari kurusha uko yabikora atazinyonye.
Abanyarwanda nabo babiciyemo imigani ngo ‘ukuri kuba mu nzoga’, ubundi ngo ‘inzoga inyobwa n’imfura’.
Uyu muhanga avuga ko muri rusange uko usanzwe utekereza, witwara mu bantu ngo nibyo urushaho kwerekena cyane iyo wasinze, bikabonekera buri wese.
Dr Rachel Winograd avuga ko kuba bamwe iyo basinze bahimbarwa, bakabyina bakishima bagatanga impano n’ibindi byiza, naho abandi basinda bakarakazwa n’ubusa bagakora amahano, ibi byose ngo ntibyashingirwaho ngo umuntu yemeze ko baba batazi ibyo bakora.
Ati “Ntabwo gusinda bikuraho gutekereza no gufata ibyemezo ku bantu bakuru.”
Abitwazaga ko basinze bagakora amabi rero ngo babeshyera ubusinzi ahubwo niko baba bameze.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
4 Comments
burya ndi sawa, iyo nagasomye mba rugabishabirenge.
Ubwo se kuba rugabishabirenge ni sawa?!!!
Mushobora kujya mushyiraho “link source” y’aho mwakuye inkuru kuko hari ubwo mutubwira ibyo mushaka ko twumva kandi yenda umuntu yakwisomera níbirenzeho, murakoze.
Ko Mwibagiwe na “Sayinzoga”
Comments are closed.