Nta mahitamo, tugomba gutwara igikombe cy’Amahoro byanze bikunze-Mulisa
Igikombe cy’amahoro kigeze muri ¼. Amakipe arindwi ararwanira umwanya wo kujyana na Rayon sports mu marushanwa ya CAF kuko ifite amahirwe menshi yo gutwara igikombe cya Shampiyona. Jimmy Mulisa utoza APR FC abona gutwara igikombe cy’Amahoro ari intego y’ibanze kuko nta mahitamo bafite.
Nyuma yo kunyagira Sunrise FC 4-0 bakayisezerera muri 1/8 cy’igikombe cy’amahoro APR FC yihaye intego yo gutwara igikombe cy’amahoro byanze bikunze kuko amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona yayoyotse.
Jimmy Mulisa yabwiye Umuseke ko nta kindi kiri mu mutwe w’abakinnyi n’abatoza ba APR FC agira ati:
“APR FC si ikipe ibura igikombe na kimwe itwara. Narayikiniye nzi icyo isaba abakinnyi n’abatoza bayo. Natwe nta kindi dutekereza ni igikombe cy’amahoro. Rayon sports iturusha amanota menshi muri shampiyona navuga ko bigoye ko twayifata ngo tuyitware igikombe. Nabwiye abasore banjye ko bagomba kwirema mo ikizere kuko ni irushanwa ry’imikino mike utegura neza ugasozanya ibyishimo. Ubwenge bwacu bwose buri ku gikombe cy’amahoro.”
Uyu mutoza ategereje ikipe izakomeza hagati ya Bugesera FC na AS Muhanga. Umukino uzazihuza uteganyijwe Kuwa kabiri tariki 16 Gicurasi 2017.
Roben NGABO
UM– USEKE
4 Comments
Tutajyanye iki gikombe mubyumve ko yaba ari amahano.
courage basore nubwo imitima yanyu tuzi ko iri mugushinga ingo.
Kuba umugabo rero si ukuzana umugore gusa ahubwo ni ukugira intego ukayigeraho.
Ntimwicire Mulisa CV Please, nzi neza ko ari umuhanga
Gusa pe abafana ba APR turimuburibwe mukore uko mushoboye tuzaseruke ibi tubisabye Bigirimana.na Morice
Nimuribwe kuko Degaule ari mubibazo nagaruka bitamuhitanye muzongera mwonke amarindira
Agakombe kose gacaracara Rayon sport igomba kukayora niyo kaba ako mu ibumba! ba rayons twereke Murisa ko atari Degaule ikipe in imwe ni Rayon. igomba kuba iya mbere ikanikurikira APR ikaza ari iya 3 cyangwa yareba nabi iya 4 cg 5 kuko Police na AS kigali umwanya wa 3 zirawushaka. nta APR iyo itechnika ridahari.
Rayon sport oyeee!!!!, Oye ikipe y’Imana n’abantu.
Comments are closed.