Episode 99: Nelson mu kugera ku ivuko atunguwe bikomeye no kuhahurira na Mama we
Imodoka yarahagurutse umuriro uba mwinshi, mu nzira ntawavugaga ahubwo twese twagenda ibitekerezo biri iyo, kuri njye nta yindi nzira nabonaga atari igana iwacu ku ivuko gusa nusubiza ibihe inyuma nkibuka aho nsize Ma Bella umutima ugasubira kure.
Twageze mu rugo, John araparika mvamo maze nabo barankuriki tukigera ku muryango w’inzu,
Gaju-“Ayiweee! Ko muza mutavuga? Aho ni amahoro?”
Jojo-“Maze nari nje niruka ngo ndebe abantu baje aya masaha, ese ubu koko habaye iki?”
Gaju-“Ko batavuga se ahubwo?”
Mama Brown-“Bana banjye mutuze byose byahindutse, ubu Nelaon aje gufata utwe ngo agende”
Jojo-“Ayiwe! Kubera iki se kandi?”
Mama Brown-“Ni inkuru ndende! Gusa byose bibaye mu gihe twari tugitegereje ihumure twaharaniye”
Gaju-“Ayiweee! Oya se kandi! Ibyo ni ibiki se muvuga?”
Njyewe-“Erega ibyo Mama avuga nibyo, ubu rwose ndagiye kandi nafashe umwanzuro, ngiye gushaka ubundi buzima naburiyemo byose, ntabwo nzigera mbibagirwa kandi nzakora byose ngo mubone ko nabaciye imbere”
John-“Nelson! Koko na nubu kwisubiraho byanze? Korera ko basi bifuza kugumana nawe maze uhindure ingendo”
Njyewe-“Erega guhindura ingendo si ikibazo, ikibazo ni ikiri muri njye kandi igisubizo nakibonye”
Mama Brown-“Erega ntacyo twakora, umwana ujya iwabo ntawe umutangira, reba imyenda tugire tugende”
John-“Ariko rero amasaha aranakuze, ibyiza nuko umwana yarara akazagenda ejo”
Mama Brown-“Nari nabuze aho mbihera, Nelson! Wakwihanganye tukazaguherekeza ejo koko?”
Brown-“Nahoze numva nshaka kubivuga, Nelson n’ubundi uragiye reka iri joro wishimire kugumana natwe kuko riri mu majoro atazava mu mateka yacu, ejo byo umunsi uzaba ari uwundi”
Njyewe-“Alia! Uzafate Brown nk’uko wamfashe, uzamuhe byose nk’ibyo wampaye kandi uzamubere ikiramiro nk’uko wandamiye, nanjye nzaba mbasabira umugisha wawundi uza ugeretse ku wundi”
Jojo-“Ese koko ibyo Nelson avuga nibyo?”
Gaju-“Umva Jojo nawe ra? Hari icyo utabona se? Ahubwo se ubu koko Nelson uragiye uradusize twari tukigukeneye?”
Jojo-“Nonese ko duheruka mujya ku kazi mukaba muje igikuba gicika?”
Njyewe-“Jojo! Habaye byinshi gusa icyo dufite ni kimwe, nuko ngiye kandi nzagaruka igihe ntazi, ubuzima bunyerekeje iyi nzira kandi muzansabire impire”
John-“Nelson! Basi se uremera utahe ejo ko ureba amasaha akuze?”
Mama Brown- “Rwose amasaha arakuze kandi ntawafata urugendo ijoro riguye, reka ugende ejo mwana wanjye”
Njyewe-“Nta kibazo Mama! Ikizima n’uko ejo nzagenda kandi umwanzuro wanjye ukaba uyu!”
John-“Nanjye nagusezeranyije ko nzakugeza aho wavuye, umunsi Sogokuru na Nyogokuru bawe nzi mu migani bakureka ngo tujyane bari bazi ko uzanagaruka, ni nayo mpamvu rero nifuza ko wagaruka ubasanga mbabwira ko ari njye twari turikumwe”
Njyewe-“Murakoze John!”
Mama Brown-“Jojo! Umva nkubwire!”
Mama Brown yajyanye Jojo na Gaju ku ruhande ababwira ibyo ntumvaga nanjye mpitira mu cyumba ngo nzinge utwangushye ejo nari kuzajyana, maze akanya ngezeyo nahise numva urugi rufungutse mpindukiye mbona ni Gaju n’agahinda kenshi ahita ambwira,
Gaju-“Uuuuuuh! Ese wari uri serieux Nelson?”
Njyewe-“Gaju! Nonese wari uzi ko ndi kubeshya? Ndagiye da!”
Gaju-“Nonese ugiye kubera ibyabaye? Reka basi niba hari icyo twakora tugikore ariko ureke kugenda”
Njyewe-“Gaju! Humura byose ntacyo mbikorera, amahirwe mwatugiriye niyo atumye ibi byose uzi biba, reka ngende rero kuko amahirwe atari masa ntawe uterera umusozi atagaragiwe n’amateka”
Gaju-“Ayiwee! Nonese ibyo bambwiye hariya hanze nibyo?”
Njyewe-“Rwose niba ari ibimaze kuba byo nibyo! Kandi wihangane ibyabaye nta ruhare nigeze mbigiramo, ntabwo nari nzi ko uyu munsi uzagera ngafata umwanzuro nk’uyu”
Gaju-“Igendere disi! Tuzagukumbura, byose nabimenye ntabwo nari nzi ko nakunze akazazicamo, basi reka ngufashe kuzinga utwangushye kandi ejo tuzajyana wenda nongere kubona Sogokuru na Nyogokuru”
Njyewe-“Urakoze cyane Gaju!”
Gaju yatangiye kumfasha kuzinga byose ari nako tuganira byinshi, byari agahinda kuri njye ndetse byari umubabaro mwinshi kuri we, tumaze kuzinga byose twarasohotse maze tujya muri salon tumaze kuva ku meza turasezerana tujya kuryama.
Iryo joro nkubwiye ko nigeze nsinzira naba mbeshye, natoye agatotsi mu rukerera maze ngikanguka njya kwitegura mvuyeyo nshyira igikapu ku rutugu ndasohoka ngeze muri salon nsanga bose bahari, maze nsezera Jojo, Mireille, Betty n’Isaro ako kanya turasohoka twerekera muri Parking twinjira mu modoka dufata umuhanda ujya ku Gisenyi.
Mu modoka nta byinshi twavugaga gusa nababwiraga kuzansezereraho buri umwe wese wamenye, nabo ntibareka kunsaba guhindura inzira ngo nisubire ku cyemezo nafashe, ibintu bitari gushoboka.
Twatangiye gusatira umujyi wa Gisenyi maze ntangira nanjye kwibuka isoko ya byose, dukase rya koni John ahita avuga,
John-“Eeeeh! Mwihangane nshe mu rugo ndebe ko nahindura imyenda ndarambiranye, uzi ko iyi imaze kumbaho indangamuntu?”
Gaju-“Ariko nta n’ikibazo pe! Ushatse wagenda wiyambariye gutyo!”
Mama Brown-“Gaju! Mureke umwana wa Data abohoke, wenda inzira agiyemo azayigaruka akenyeye, hari ikitwihutisha se?”
John-“Ahubwo reka nkatire aha uriya muhanda w’imbere uba urimo abantu benshi”
Tumaze gukata uwo muhanda haciyemo nk’iminota makumyabiri duhinguka kwa John maze tugikanda ihoni umuzamu akingura vuba turinjira nk’ibisanzwe Madame John aza kudusanganira.
Twaramwishimiye maze twinjira muri salon tukicara John aba aravuze,
John-“Reka noneho njye muri douche maze nitegutegure duherekeze uyu musore wacu!”
Madame John-“Ngo wambare ujye hehe?”
John-“Reka yewe ubu nari nyuze hano ngo mpindure imyenda, wari uzi ibyatubayeho?”
Madame John-“Ni ibiki se kandi bituma urara amajoro utageze aha? Maze naranarakaye!”
John-“Ihangane nanjye si njye, nari ndi kurwanira ishyaka umwana mbwirwa ko asa nanjye!”
Madame John-“Ngo? Inde se? ariko abagabo weee! Ubu watinze iyo uri mu rubanza rw’umugore mwabyaranye?”
John-“Iyaba wari uzi umugore mvuga! Nako reka njye koga!”
Madame John-“Ntaho ujya di! Ugomba kumbwira uwo ari we ndetse ukambwira n’uwo mwana uwo ari we”
John-“Reka ndeka ibindi uzabimenya ngarutse, ubundi se urabimenya ngo bigende gute? Reka nigire koga kandi ubifate uko ubishaka urukundo nagukunze ni urwo mu buto, niba naragukundiye ibyo utazi fata inzira ujye iwanyu”
Madame John-“Eeeeh! Ni uko umbwiye? Urambiye ngo mfate inzira njye iwacu? Wanga no kumbwira ibyo ngusabye? Ok! Reka nze n’ubundi mfate inzira ngende, ko nari niteguye se?”
John-“Ngo? Mbega mbega weee burya bwose twabanaga witegura kugenda?”
Madame John-“None? Ubu se navuga ko mbana n’umugabo tutaryamana? Ahari wenda wowe ujya mu ndaya”
Mama Brown-“Ibi ni iki ra?”
Madame John-“Urambaza umbaza iki ko wasanga aba yakurayeho? Ndabizi mwaje hano cyera kandi mwanyirukanaga igitaraganya nzira kuba narabyaye utandi mu maboko ubu”
John-“Wowe se nturiyo?”
Madame John-“Kuko nakurayeho se? Byo ndabyemera ariko ntiwaza kunsuzuguza abandi bagore, wenda ibi ni ukugira ngo unyereke ko atari njye mugore ubaho njyenyine gusa ngusanga nakwerekaga ko uri amateka nzajya mpora nibuka, akaba ari nayo mpamvu naje ngusanga
Ubu se nanjye nzabikwereke? Cyangwa uzi ko ari wowe mugabo wenyine ubaho Mana yanjye we!”
Madame John yahise ahindukira vuba adusiga aho agaruka afite igikapu John arikanga ahita avuga,
John-“Dore ishyano re! uyu mugore ni gati iki?”
Madame John-“Harya twarasezeranye? Ni iki cyemeza ko ndi umugore wawe?”
John-“Urakoze cyane! Nanjye icyo kibazo nahoraga nkibaza, gusa uramutse ufashe inzira ukagenda sinazongera kukubaza umwana watumye nemera kukumva”
Madame John-“Hhhhhh! Cyeretse niba ari uyu muzanye?”
Brown-“Oya ntabwo ari njye”
Madame John-“Ni wowe mvuze se? Nivugiye uriya musore wundi! Ariko disi yagize impuhwe zirenze izo nifuzaga kuri John niba ari uko yitiranwa n’umwana wanjye sinzi, nako reka nigendere! Nanubu ndacyibaza icyo ndicyo hano”
John-“Shyuhuhu! Genda! N’ubundi kubaho njyenyine nari mbimenyereye! Fata inzira rwose”
Mama Brown-“Oya John! Ubu se koko watinyuka ugatuma umugore wawe agenda kuko atakwereka uwo mwabyaranye? Nonese ubundi harya ngo yitiranwa na Nelson?”
Madame John-“Aka ni agasuzuguro ubwo uje kumvugiraho rero! Reka nigendere”
Ako kanya Madame Jon yahise asohoka nk’iya gatera adusiga aho amaze kugenda John ahita avuga,
John-“Mumureke agende agatinze kazaza ugategereza wihanganye!”
Mama Brown-“Ariko ndabona nta n’impamvu yo kuba yagenda! Nonese ubu agiye bikwiye?”
John-“Si nk’ibyo byose se? N’ubundi nari narabuze aho muhera, reka noge twigendere”
Ako kanya John yahise aducaho maze ajya koga, aho twasigaye twibazaga ikigiye gukurikiraho gusa ntacyo twigeze tubona John yarangije kwitegura dufata umuhanda ujya iwacu.
Twarenze umugi dufata umuhanda w’igitaka twacagamo twagera mu nzira tugaparika tukamanura akavumbi tukongera tugafata umuhanda, twageze hahandi muri ka ga centre nahuriyemo na John umunsi uciye ikibu.
Tukigerayo twavuyemo abantu baza gushungera imodoka bareba na Puraki ihoni rivuze bose bakwira imishwaro.
Ibyo byose byanyibukije byose Sogokuru yatubwiye igihe atubwira ukuntu Shebuja yazaga kumusura, nkibitekereza,
John-“Ko udasohoka se Nelson? Wisubyeho dusubire i Kigali cyangwa uraza kwibera ku Gisenyi ubanze usubize ubwenge ku kugihe?”
Njyewe-“Eeeeh! Ese mwavuyemo? Yampeye inka! Uzi ko negamye ngasinzira?”
Nahise mvamo maze tugeze hanze John atambika hirya twe tuguma aho hashize akanya nitegereza ikirere cy’iwacu mba mbonye abakarani biruka bajya aho John yari yinjiye ibintu bitangira kunyobera.
Hashize akanya basohoha bikoreye, ngaho umuceri, umunyu, akawunga nkunda n’ibindi, aza abari inyuma akitugerayo ahita avuga,
John-“Noneho twagenda?”
Mama Brown-“Oya! Harya Nelson! Hano hafi ni hehe bacuruza agapfundikiye?”
Njyewe-“Eeeh! Ushaka kubagurira se? Nari nzi ko nabagurira urwa bitoki, niko keza hano ni mu cyaro niko kamirika”
John-“Oya muhumure ntumye igaziye hariya, ahubwo Nelson najye imbere tugende”
Gaju-“Reka njye imbere erega nanjye ndahazi!”
Brown-“Ko mbona mwurira umusozi se ahubwo?”
John-“Aha se niho muca?”
Njyewe-“Yego niho duca! Bariya bakarani bose ni abana twakuranye buriya bambonye baramenya”
Twarazamutse twurira umusozi nako namwe murahazi, tumaze kurenga ishyamba rya kabiri John aba arikanze,
John-“Uuuuuuh! Dore ishyano re! Uriya mugore se kandi ageze ino ate?”
Akibivuga twese twarahindukiye duhanga amaso umugore wari uri imbere yacu nibwo twabonye neza ko ari umugore wa John wari umaze kudusiga mu rugo maze dukomeza kugenda tumusanga nawe yifata mu mayunguyungu tumugezeho ahita avugira ku karubanda,
Madame John-“Erega mwese murashoreranye muraje? Murankurikira se munza inyuma kubera iki?”
Mama Brown-“Reka ntawe ugukurikiye, ko turi mu nzira twigendera se kandi…”
Madame John-“Ceceka aho se nyine! Bariya bakarani se nabo ni abanyu?”
Aliane-“Ni abacu kandi rwose ntabwo twari tuzi ko uri muri izi nzira”
Gaju-“Ahubwo se ubundi iyo utubwira ko utaha aha ntitwari kuzana?”
Madame John-“Umva yewe! Ninde wababwiye se ko nabuze ticket inzana inaha? Ahubwo mujye imbere mujye iyo mujya ndaza inyuma yanyu!”
John-“Ariko noneho narumiwe, ibyo nabyo, twigendere”
Twahise dufata inzira dukomeza kuzamuka, turenze ishyamba rya kane John aba atangiye kugenda buhoro,
Mama Brown-“Uuuuuuh! Ko utangiye kugenda buhoro se urananiwe?”
John-“Oya ntabwo naniwe, ahubwo aho tujya ni hehe?”
Njyewe-“Mwihangane tugiye kugerayo! Urabona hariya ku giti cya Avoka cyagandaye?”
John-“Ndahabona!”
Njyewe-“Ni aho rwose”
John-“Inka yanjye! Koko se? Ibi ni ibiki se kandi?”
Njyewe-“Ko mwikanze se bigenze gute?”
John-“Nyine…ariko ubundi nako aha tugiye ndahazi”
Mama Brown-“Oya tugende rwose nanjye hari icyo nshaka kumenya, ni naho ibanga ryambunzemo riganje”
Njyewe-“Ibyo numva ni ibiki ra?”
Aho kugira ngo bansubize bakomeje kugenda maze tukigera munsi y’urugo Sogokuru wari uri gutemurura ikigunda aba arataratse yivuga imyato,
Sogokuru-“Yampaye inka Nganji nkamira Nulisoni! Niko ibyo mbona nibyo cyangwa ni ay’ubusaza?”
Mama Brown-“Oya ntabwo urota Muze! Ni twebwe rwose!”
Sogokuru-“Nuliso! Ni mwebwe mbona? Mutambuke rwose murisanga”
Twese twasanze Sogokuru turamuhobera byadutwaye iminota namwe murabizi uko abasaza n’abakecuru bahoberana, akigera kuri John aba arikanze,
Sogokuru-“Yampaye inka Data! Niko se kandi ibi ni iki?”
John-“Muze! Ni njyewe rwose! Ni njye mukwe wawe wasize igisabo ngasiga uruhinja, gusa mbere ya byose mbabarira”
Twese-“Ngo?”
Sogokuru-“Unyibukije Nganji! Tambuka urisanga mukwe uganje! Erega nari nzi ko uzagaruka ndetse ukazana n’umuhungu wawe!”
Mama Brown-“Ambaa! Si ngaho! Mbivuga!”
Njyewe-“Sogoku! Umuhungu wa John uvuga ni inde?”
Nkivuga gutyo ako kanya Madame John yahise ahinguka hepfo yacu maze induru ayiha umunwa Kaka wari uhingutse mu ruhavu ajugunya akabando,
Kaka-“Ayiwee! Dore Mama Nulisoni! Ayigaa Data ndabigira nte?”
Njyewe-“Ngo? Ibyo numva ni ibiki? Ngo Mama nde? …………………………………………
KUMENYESHA:
Bakunzi b’iyi nkuru ya Online Game n’iyayibanjirije ‘My Day of Surprise’ dukomeje kubashimira uko mubana natwe n’inkunga y’ibitekerezo mudahwema kuduha buri munsi.
Mu kuri, episodes z’izi nkuru zibageraho nta kiguzi dusabye kandi tukagerageza uko dushoboye kuzibagezaho zinoze bikwiriye, ariko hari umuhate mu gihe n’amafaranga ikinyamakuru n’umwanditsi bishyiramo ngo tubahe izi nkuru.
Turifuza kubamenyesha ko kubera ibyo bisabwa ngo izi episodes zibagereho, mu gihe gito kiri imbere dutangira kwishyuza buri mukunzi usoma izi nkuru amafaranga macye ashoboka ku kwezi (subscription).
Amafaranga yanyu azafasha ikinyamakuru Umuseke n’umwanditsi w’izi nkuru by’umwihariko gukomeza kunoza umurimo bakora neza.
Ibi bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga; kwishyura hifashishijwe uburyo bwa telephone (mobile money), bank transfer na Paypall ku bari mu mahanga.
Abakunzi b’izi nkuru bazajya bishyura ifatabuguzi ku mafaranga macye (tuzabamenyesha vuba) ku kwezi.
Ibirambuye ku buryo bwo kwishyura n’igihe bizatangirira tuzabibamenyesha mu gihe cya vuba.
Twizeye kubyakira neza kwanyu no kudufasha mu iterambere.
Murakoze cyane.
52 Comments
Inzira ya Nelson disi naha yariri. Umuhanda urafungutse.
ahuuuu!nelson amenye se na nyina!mbega byiza!nibura amarira aragabanutse ariko amatsiko nayo abaye menshi! yewewe!karangiye aribwo kari gatangiye kuryoha!umwanditsi murakoze cyane muzatumenyeshe neza abatari murwanda uko tuzishyura tuzabikora rwose kuko muratwubaka cyane!
Ahwiiiii mbega byiza nari ntegereje, ariko disi sogokuru wa Nulisoni ni imfura urabona urugwiro yakiranye John!! Ejo bizagera ryari ngo ntahe ibi birori koko! Thx Umuseke. Naho kwishyura byo rwose Njye nditeguye ariko muzatworohereze ntazahomba izi nyigisho.
Ambo mbega byiza we nulison abonye papawe na mama we ntakigumye micro tu ndanezerewe ????????ntakobisa .Nulison asubiye kgl tu Cy Gisenyi .mubyuke dusome yaje
Birakwiye kbsa ababishoboye bajye bishyura pe. Mwarakoze ku nkuru z’ubuzima twiberaho muri iyi si.
Ntureba !!!ayiiiiii amata abyaye amavuta weeee!! Nulisoni aboneye ababyeyi igihe gusa byari kuba byiza iyo brenday aba ahari. Mbaye no 1 tu
Ndabatanze nanone pe,nyisomye saa 04:55.
Gusa ndabona aho bigeze biri gutanga ikizere
4:55 hari abatanze comments 3:24! Benshi erega tuba twariraye! Mujye mwicerekera kuba uwa mbere sibyo ngombwa, icya ngombwa ni inyigisho/amasomo dukura mu nkuru ndetse no muri comments.
She nabatanze mwese ubu jye na nulisoni hafi ni gisenyi
singaho nuliso amenye ababyeyi be ibintu biraryoshe kbx ese nelson arakira ate mama we? naho kubyo kwishura nta kibazo pee!
Yoo!byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza. Ubugome bwa gasongo butumye Nulson amenya ababyeyi be pe!
MBEGA UMUNSI WAVUZWE ,WARUTEGEREJWE NUYU RWOSE PE ! IYI NKURU IKOMEZE TUZISHYURA MWANDTSI TURASHAKA KUBONA UBUTABERA KURI BARIYA BAKOBWA BRENDAH NA DORLENNE ! AKAZONGERA KUBONANA NA NERSON MURAKOZE !
Mbega byiza.ndakeka ejo tuzarangiza iyi nkuru !
Oya disi hari amakuru menshi tugikeneye ntabwo irarangira! Wenda irasatira ku musozo ariko ntabwo irarangira!
ibibazo biragwira pe. umunsi ni uyu pe nulisoni abonye nyina ari mu kaga kweri.
Ibanga ryari rizitse rirasohoye da,Nulison abonye papa na mama.hhhhhhhh
Inkuru irarangiye gusa nshaka kumenya aho Nelson yaje guhurira na Dovine akamusunika mu kagare kuko niko inkuru itangira. Kandi bigaragara ko yari umuntu we wahafi nkurikije uko itangira
Hahahaha umwana wamateka arabinetse, umwana wanze guhemuka agaharanira ukuri ikizima mbega mbega murakoze cyane
ndishimye weeee!!!!!!!!
Ndabonye Amaherezo Y’inzira Ni Munzu. Ndabonye Inkuru Iraheze. Eddy Ugerageze Ntuzndutevye.
woow iyi yo basi irampumurije icyampa na ba Blender bagafungurwa
Mbaye uwambere narabivuze nulisoni numwana wa john akaba mubyara waba brown. Amaraso ya kivandimwe arakururana.
Nulison abonye ababyeyi be!!!!!!!!!!!!
Namwe murakoze cane kandi twiteguye nogukora icomushaka kuko ninko kwikorera izi story zirigisha bikomeye cyane Imana ibahezagire
Iyo uzanye inkuru nk’iyi ihugura abantu mu myitwarire warangiza ukayigurisha jyewe ndumva nta musanzu waba uteye society nyarwanda, ndabyumva urashaka udufaranga ariko hari byinshi wakungukira mu kwamamara kwiyi nkuru kuko hari communautes nyinshi ziba zikeneye kwifashisha inkuru nkizi wakabaye wegera bitewe n’igitekerezo cyiza nk’iki zikagutera inkunga ariko ubwo uzanye ibyo kwishyuza uzisanga utabonye abishyura kandi uhombe populality kandi ariyo yambere yatumaga inkuru zawe zamamara.
Ese kucyi wumvako umwanditsi wiyi nkuru ntabyo atakaza kugirango abashimishe!? njyewe ndumva kwishyuza ntacyo bitwaye ahubwo bazasibe kwaka menshi
Mbaye uwa1,Amata abyaye amavuta.
Byose haze NGO paa….
Mana we ko Ari kagufi kdi izarangira ejo, ndumva hari byinshi byo kuvugwa pee kereka niba tuzagira episode zirenga 100, ubu izarangira nelson atabanye na blendah bibaho? Murakoze umuseke
Twiteguye kubashyigikira kuko natwe tutumvise I byiza byanyu twaba duhombye
Amba, singaho rya banga rindi rindi,naryo riramenyekanye? ubuse Nelson araguma mucyaro cyangwa aratahana n’ababyeyi be? Muzehe nawe kwibuka ni uwa mbere, episode yejo ni amarira y’ibyishimo pe ,ndayitegereje
Gusa nizereko iyinkuru itarangiriye aha tutabonye ikirori ukuntu umwana abonye ababyeyi kdi turashaka no kubona na blenda afungurwa maze Nelison akongera akanezerwa ubutabera bwu Rwanda ndabwemeracyane burako akazi kabwo neza cyane
Bitangiye kujya mu buryo Nelson amenye amasano ,ababyeyi be.uyu mubyeyi wahukanye se arahita asubirayo?
Yezu wwww.Ndarize ariko ndishimye!Iryavuzwe riratashe Nuliso abonye ababyeyi be.Umuseke merci bcp.Ndabakunda
Disi Nelson ahuye n ababyeyi be babanaga nawe. Nyokuru no sokuru bagize ibyishimo bihambaye. Mbega Ngo biraba byiza bikananyura umutima ????????????????????
yebabaweeee Nurisoni abonye Maman we pe yooooo Imana Ishimwe pe umva umuseke murabambere ejo izarangira ite koko konumva tugikeneye kumenya byinshi ESE Dovine yaje kugendera mu kagare gute? ese Brendha yarafunguwe na Dorlene Pascal we se muri gereza ntaravamo? muzatumare amatsiko rwose ndetse na Gasongo amenye byose na Martin.
Yoooo! Kaka nawe abonye umwana we disi.john nkunda ko azi kwicisha bugufi na cissie(nyina wa nurusoni) agira amarere nubundi nubwo abonye umwana we ntazarwubaka
ni keza karyoheye amaso nubwo ari gato!!gusa ndagira icyo nisabira christine rwose ugabanye amahane ujye ugerageza kubaha abantu bose,ubu se nubwo ubonye umwana wawe ibimwaro urabikwiza hehe???
congratulation to Nuliso rwose ubonye ishema ryawe
Thx to Aliane mukobwa mwiza!ubu se koko murambwira ko hasigaye single episode tomorrow???ubukwe bwa Aliane se???ubu se Brendah koko???yakabaye ari hano!!!!ka tubireke gusa dukeneye ibiruseho…Thx!!!!
Nibyo dukeneye kumenya uko Nelson yitwaye amaze kumenya ababyeyi be nabo bamumenye,ndetse na tante na ba cousins, dukeneye kumenya uko Ubutabera bwarekuye ba Brendah na Dorlene, uko Gasongo yariwe n’uburoko nuko yicujije, dukeneye kumenya amaherezo ya Dovine, dukeneye kumenya niba Brown atishumbushije muri ba bakobwa bakorana, dukeneye…. ni byinshi weeee!
ambaaaaa birabaye da!!!!!!!!! Nelson abonye ababyeyi be icyarimwe birashimishije gusa kabaye kagufi crg kumuseke.
Ntegereje kumva ijamborya Nelson.gusa biragaragara ko intandaro yokwishima Izava aha
Dore Nelson agiye mu cyaro asanga uwo bamaze igihe baseka kandi bigaragurana kwa John, Kiki agendana umwuko wo kumukubita, uwo yigeze gusabira imbabazi ngo John amwumve :ari Mama we, ndetse wa wundi bagendanye urugendo Kigali – Gisenyi yari Maman we, kuri John we birarenze!!!! Yewe iri ni isomo rikomeye cyane!!!! MBONYE ISOMO R IKOMEYE CYANE: USHOBORA GUSANGA WA WUNDI WIMA UMWANYA NGO MUVUGANE AIR WE MUVANDIMWE CYANGWA UMUBYEYI WAWE WABUZE!!!! EJO NAGIYE GUSHAKA AVOCAT MUBWIRA IKIBAZO CYA BLENDAH: AMBWIRA MURI AYA MAGAMBO : “icyaha Blendah yakoze kitwa Legitime defense, ko kugira ngo agirwe umwere harebwa koko niba yarishe Bruce aribwo buryo bwa nyuma yari asigaranye mu kwitabara, ndetse hakarebwa niba Bruce yarateguye gukora icyaha cyo gufata ku ngufu, ngo ese yakoresheje ntwaro ki it eye ubwoba? Mbese koko hakarebwa niba uwasagarirwaga ariwe Blendah yari umunyantege nke muri uwo mwanya icyaha cyakorwaga!!! Mbese iyi nkuru yatumye dusobanukirwa na byinshi tutari tuzi pe!!!! Bravo Mwanditsi!!!! Big up Umuseke Ltd!!!
N.B: KWISHYURA BYO NI INGENZI KUKO BURYA HARI N’ABANTU BADAHA AGACIRO IBINTU BY’UBUNTU!!! UBU SE KO TWISHYURA ABONNEMENT YA DECODEUR “GOTV, STARTIME, DSTV AMASHUSHO AKANARANGIRA MU KWEZI NIZO FLIM TUTAZIREBYE TWAZIHARIYE ABANA WAKORA ISHYANO UKAREBA AMAKURU GUSA!!!! AHUBWO UM– USEKE TUWUSHIMIRE KO WARI WABANJE KUTWEREKA SERVICE QUALITY Y’INKURU ZABO!!!!
NELSON 0788573952
Mbega mbega inkuru! Nelson abonye abevyeyi be John na Christine Babonye Umuhungu Wabo!Kbs umwanditsi uri umuhanga pee!
iryavuzwe riratashye ukuri kubaye ukuri ibyishimo bigiye kwitegeranya mwihangane wenda harigihe bruce atapfuye abakobwa bacu bagafungirwa njyewe nabisabira kushyira muri group ya whatup. 0729562911 thanks umuseke
mbega byiza nellyson abonye ababyeyi
Ariko ninde wababwiye ko inkuru izarangirira ku 100?ngaho nimwibuke uko Dovine yaje gukira akagendera mu kagare!nimwibuke byose murasanga itazarangirira ku 100.itandukanye na My day of surprise kko James yabaye inshuti nziza ya Eddy yemera no kumwitangira ariko Gatindi gasongo mwabonye ibye!!jye mbona umwanditsi yarashatse kuzitandukanya.Ikindi sinzi niba mwarasomye neza umusogongero,jye nabonye Nelson Atari we wasunikaga Dovine mu kagare ahubwo ni undi muntu kuko uwavugaga inkuru ni Nelson.Yavugaga ati aho twari twicaye na ba …….ni abandi bakinnyi bataranagaragaramo hano,ati haje umudamu bamusunika mu kagare….akomeza avuga ko mu gihe bari bakibaza ibibaye amaze kubaha lound aribwo uwo wamusunikaga yaje ababwira ati uriya ni mabuja yitwa Dovine,niba mushaka kumenya ibye nimunkurikire bahita bamukurikira.Aha rero numva Nelson ariwe wavugaga inkuru atariwe wasunikaga Dovine mu kagare.
Nanjye binyobere! Kubera “My day of the surprise” yagize épisodes 100 ntibivuga ko n’iyi ari uko!
safi sana hhhhhh inkuru igeze muburyohe iracyari ndende ubutabera nibukore ukuri nelison asubirane uwoyakunze ubukwe bwa alian ntiburaba urumvako muzasoma bigatinta mukenyere ejo tuzabutahe kwa sogokuru wa nelison
Rwose nizeye ko inkuru itazarangira ejo kuko hari byinshi bitari byasobanuka. Rwose mwanditsi wacu inkunga turayemeye ark nyabuna inkuru ntigarukire aha wenda episodes zizabe nka 120
Turagushimye cyane mwanditsi mwiza wuzuye inganzo,dushimye Imana ko ihuje Nelson”koko burya imbuto y’umugisha yera kugiti cy’umuruho” nisabere umwanditsi wacu ntazasoze iyi nkuru tutabonye Brenda atashye kwa Nelson,akaba umukazana wa John na Mawuwa bamukunda.naho kwishyura byo iyi nganzo yuzuye inyigisho tuzayishyura n’ikinyamakuru cyanditse inkuru zacicikanye mubindi turakigura.mwe muzarebe igiciro gifasha benshi gukurikira iyi nganzo gusa. Ubundi banditsi b’umuseke kubuhanga muri indashyikirwwa.
mukomereze aho
good
Comments are closed.