Digiqole ad

Kanyandekwe Pascal yatowe nk’umuyobozi mushya wa AS Kigali

 Kanyandekwe Pascal yatowe nk’umuyobozi mushya wa AS Kigali

Kanyandekwe Pascal niwe muyobozi mushya wa AS Kigali

Ikipe y’umupira w’amaguru y’umujyi wa Kigali yabonye abayobozi bashya bayobowe na Kanyandekwe Pascal bagiye kuyobora muri manda y’imyaka ibiri. Batowe mu nama y’iteko rusange yateraniye ku biro by’umujyi wa Kigali kuri uyu wa kane tariki 11 Gicurasi 2017.

Kanyandekwe Pascal niwe muyobozi mushya wa AS Kigali
Kanyandekwe Pascal niwe muyobozi mushya wa AS Kigali

Nyuma y’imyaka myinshi umujyi wa Kigali utunze unayobora ikipe y’umupira w’amaguru ‘Association Sportive de Kigali’ habaye impinduka mu miyoborere yayo.

Umujyi wa Kigali uzakomeza guha inkunga iyi kipe yawo ariko ntuzakomeza kwinjira mu miyoborere ya AS Kigali nkuko byatangajwe na Vice Mayor Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ufite imikino mu nshingano ze mu mujyi wa Kigali Muhongerwa Patricia.

Amatora ya komite nyobozi nshya igiye kuyobora AS Kigali mu myaka ibiri igizwe n’abantu 13. Igitangaje ni uko ari iyi komite ari 40% y’abantu bose bagize inteko rusange ya AS Kigali kuko ari 32.

Komite nyobozi ku myanya ikurikira:

  1. Ku mwanya wa Presidentni  Kanyandekwe Pascal
  2. Ku mwanya waVice President ni  Havuguziga Charles
  3. Ku mwanya w’ Umubitsini Kayombya Claire
  4. Umwanya w’Umujyanama kubijyanye na Tekenike ni Gasana Francis
  5. Umunyamabanga ni Nshimiye Joseph

Uyu munyamabanga mushya watowe azafatanya akazi k’ubunyamabanga no kuba Team Manager inshingano yari amazeho imyaka ibiri.

Komite Ngenzuzi:

President ni Kalisa Jean-Sauveur

Abajyanama ni Murekatete Pateicie na Kayiranga Emmanuel.

Komite nkemurampaka:

President ni  Ruzima Serge,

Vice Perezida Rulisa Chris

Umunyambanga Nirere Marie Rose.

Abajyanama ni Mutesi Gasana na Madamu Murebwayire Alphonsine.

AS Kigali yabonye abayobozi bashya
AS Kigali yabonye abayobozi bashya
Komite nyobozi nshya ya AS Kigali
Komite nyobozi nshya ya AS Kigali

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish