RTagg izina rishya mu muziki riri mu Bubiligi
RTagg ni izina rishya ry’umuhanzi w’Umunyarwanda utuye mu Bubiligi. Ku ndirimbo ye ya mbere yise {Ting Dance} imaze icyumweru hanze, ngo ishobora gucyebura abanyamahanga ko mu Rwanda hari umuziki wakundwa ku isi.
Mu mwaka wa 2011, yashoboye kugera muri kimwe cya kabiri cya Belgium Got Talent, yari akibarizwa mu itsinda rya H2H itsinda ryari rigizwe nawe ndetse n’inshuti ye Florent.
Nyuma yaho yatangiye gukorana n’abahanzi batandukanye ku mugabane w’i Burayi ariko n’abakomoka mu Rwanda bagafatanya mu bikorwa bitandukanye.
Mu bahanzi yagiye akorana nabo b’abanyarwana harimo Cecile Kayirebwa, Meddy, The Ben n’abandi bagiye bamusanga mu Bubiligi.
Muri 2016, RTagg yabaye nk’uwita ku bijyanye na Production {gutunganya umuziki} nyuma yo kwisunga Didier Touch wahoze acuranga mu itsinda rya Mani Martin ‘Kesho Band’ akaza kujya mu Bubiligi kubayo.
{Ting Dance} indirimbo ya RTagg, niwe wayanditse ndetse aranayicurangira muri studio. Avuga ko kuba afite ubwo bumenyi bitamubuza kuba yaririmba indirimbo yandikiwe na mugenzi we.
Amashusho y’iyo ndirimbo irimo guca ku matelevision atandukanye, yayobowe na Julien Bmjizzo. Uyu nawe kaba ari umwe mu ba producers bakomeye mu Bubiligi.
Uretse umuziki, RTagg yiga ibijyanye na “Electonique médicale” mu ishuri rya Haute Ecole Lucia De brouckere. Ayo masomo akazayasoza uyu mwaka.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW