Australia: Umusenateri yakoze agashya yonkereza umwana mu nteko rusange
Kuri uyu wa kabiri Umusenateri w’umutegarugori Larissa Waters wo mw’ishyaka rya Green Party ukomoka mu ntara ya Queensland muri Australia ku munsi wa mbere wo gusubira mu kazi nyuma y’ikiruko cy’umubyeyi yajyanye uruhinja rwe rw’amezi abiri aza gutungura benshi ubwo yakikiraga iki kibondo bari mu nteko rusange amuha ibere.
Larissa Waters yabaye umugore wa mbere wonkereje umwana mu nteko Ishinga Amategeko, yari amaze amezi abiri ari mu kiruhuko cy’ababyeyi.
Mu gihe inteko rusange y’abasenateri yari iteraniye mu cyumba rusange, uyu mugore ntiyihaniye ko imirimo ihumuza yaje gukikira uru ruhinja rwe aruha ibere ruronka.
Abinyujije kuri twitter ye, Larisaa yavuze ko yishimiye iki gikorwa kitarakorwa n’undi mushingamategeko.
Ati ” Nishimiye cyane umukobwa wanjye Alia ubaye umwana uwa mbere wonkerejwe mu nteko ishinga amategeko nyuma y’igihe cy’imyaka 40 abagore bajya mu kiruhuko cy’amezi abiri gusa.”
Katy Gallagher uhagarariye abakozi yatangarije ikinyamakuru Sky News ko igihe kigeze ngo ababyeyi bajye bemererwa kujyana abana babo kuko babikwiye
Ati “ Uyu mugore ibyo yakoze mu nteko ishingaamategeko imbere y’Isi yose, byari byiza kuko bigaragaza ko byashobora kubaho muri sena.”
Akomeza atanga igitekerezo cyo korohereza abagore bibarutse gukomez akazi kabo. Ati “ Abagore bagiye kujya bakomeza akazi kabo nyuma yo kubyara ndetse nibashaka gukomeza gukora tugiye kubashakira amacumbi hafi y’akazi.”
Hahise hatangwa amabwiriza mashya agenga abakozi nyuma y’iki gikorwa cyakozwe na senateri Waters yo guhindura amategeko agenga abasenateri umwaka utaha.
Aya mabwiriza aha ruhgari ababyeyi bafite abana kubazana mu mirimo ndetse bakajya bahabwa umwanya wo kubitaho.
Senateri Larissa yonkeje uyu mwana we mu mirimo yo kurahiza Umunya-Kenya Lucy Gichuhi ubaye umushingamateko wa mbere w’Umunyafurika muri Australia.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
8 Comments
Incwiiiii nibyiza rwose!
ibibintu ni byiza cyane abazungu nuko bakora kandi yahishe nibere rye umwana we niwe waribonye gusa akazi karakomeza numugabo yagombaga gukora nibyiza cyane icyangombwa nubeumvikane ????
Ibi ni byiza cyane.ACUIIWEE. Ubundi se benshi twonkerejwe. Mu Mirima na ahandi. Ntiturima abagabo. Byabaga byizi. ABANTU BASUBIRE IBUNTU. TUVE MU MYIRATO. NIYO ITUMA ABAKOZI MU NGO BATUMARIYE ABANA.
uziko nange hari ubwo njya ntekereza kujyana akana kange abantu bakambuza.ariko ubwo uzi gusiga umwana w’amwzi abiri nubundi ntabwo akazi ugakora neza.kuko uba wumva uhangayitse.ahubwo natwe murwanda rwose turasaba barebe murego rwo kurengera abana nakazi kadapfuye batwubakire amazu yo kurereramo muri buri institution
Amazing
Ndabikunze cyane,
wonderful.
Natwe aho tuba turabikora
Uzaba umwana kwishuri niba
Warabyaye or mu kazi
Ufite umugabo wawe sa yine akakuzanira
Umwana ukamwonsa agataha
Abatagira abagabo or imodoka ngo byihuta ku kuzanira umwana
Dufite icyumba kirimo byose
Aho umwana ahindurirwa
Aho wicara umwonsa nawe uruhuka
Ubundi uka mushyira muri kagare ke
Ugakomeza amasomo yawe uko bisanzwe
Kuko usohoka buri nyuma ya 2h dufata akaruhuko
Ni byiza cyane
Iburayi uburenganzira bwumwana
Nikintu cyumvikana
Kubera ubushobozi
Natwe iwacu tuzabizane
Byaba byiza kwiga
Comments are closed.