{Go down} ya Palasso na {Kidole} ya Urban Boys zanditwe na Kid Gaju
Kid Gaju wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Mama bebe, Agatabi, Gahunda, unaherutse gukorana na The Ben iyo bise ‘Kami’, ngo niwe wanditse indirimbo ya Palasso yise ‘Go down’ na Kidole ya Urban Boys.
Uyu muhanzi benshi mu bakurikirana ibihangano bye, bemeza ko ari umuhanga ariko utarahiriwe n’umuziki wo mu Rwanda.
Amakuru agera ku Umuseke, avuga ko nubwo bitavuzwe na binyiri ukuririmba izo ndirimbo, ariwe wagize uruhare rungana ni 100% mu kwandika izo ndirimbo zimaze igihe zikunzwe.
Kid Gaju yahoze mu itsinda rya Goodlyf ribarizwamo Radio & Weasel abahanzi bakomeye mu karere bakomoka muri Uganda, nta gihembo cyangwa irushanwa rikomeye aritabira mu Rwanda.
Muri 2015 ubwo yari umwe mu bahanzi bafite indirimbo zikunzwe ariko ntagaragare mu bahanzi 10 bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, yavuze ko itangazamakuru ari kimwe mu bimuzitira.
Yashimye imikorere yaryo. Ariko anenga cyane abanyamakuru bakora ibijyanye n’imyidagaduro kuba batabona ibikorwa akora ngo bamufashe kubigeza kure.
Mu minsi ishize aho ashyiriye hanze indirimbo yise ‘Kami’ yakoranye na The Ben uri muri Amerika, ubu ni umwe mu bahanzi barimo kuvugwa cyane kubera ubwiza by’iyo ndirimbo.
Biteganyijwe ko agomba gukora ibitaramo bizazenguruka intara zose mu buryo bwo kurushaho kumenyakanisha umuziki we ndetse n’iyo ndirimbo ‘Kami’.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Kid Gaju thank you for featuring in Kami song
Comments are closed.