UMUKINNYI W’UKWEZI w’Umuseke: 4 bitwaye neza muri Mata, TORA
Gutora umukinnyi w’ukwezi kwa Mata muri shampionat y’umupira w’amaguru mu Rwanda byatangiye. Bizasozwa kuwa gatatu tariki 17 Gicurasi 2017 saa sita z’ijoro maze Umuseke utangaze unahembe umukinnyi warushije abandi ku nshuro ya kabiri.
Uyu ni umushinga w’UM– USEKE IT Ltd, ugamije kubaka no kumenyakanisha umupira w’u Rwanda kurushaho no guteza imbere impano z’abakinnyi bakina muri shampionat y’u Rwanda itegurwa na FERWAFA, igaterwa inkunga na AZAM TV.
Umuseke ufatanyije n’abatekinisiye muri uyu mukino n’abandi banyamakuru b’imikino bakurukirana AZAM Rwanda Premier League buri munsi, watoranyije abakinnyi bane bahize abandi mu kwezi kwa Mata 2017.
Mu kwemeza uwarushije abandi, abakunzi b’umupira w’amaguru batora, bagenerwa amajwi angana na 40%, abatekinisiye n’abanyamakuru bakagira 60%.
Abakinnyi bane bazatoranywamo umwe warushije abandi mu kwezi gushize ni:
Nsengiyumva Moustapha (Rayon sports)
Uyu musore w’imyaka 21 uvuka mu karere ka Rubavu yageze muri Rayon sports muri 2015 avuye mu Isonga FC, ni nayo makipe abiri yakiniye mu buzima.
Mu mikino ine yagendeweho hatorwa bane bahize abandi muri Mata, Nsengiyumva Moustapha yatsinzemo ibitego bitanu birimo bibiri yatsinze Amagaju FC, bibiri yatsinze Gicumbi FC, na kimwe yatsinze Kirehe FC. Yanatanze umupira umwe wavuyemo igitego ku mukino ikipe ye yatsinzemo Gicumbi FC 6-1.
Kwitwara neza kwa Nsengiyumva byafashije ikipe ye gutsinda imikino yose uyu musore yakinnye, inakomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona ifite amahirwe yo kwegukana.
Dusange Bertin (Marines FC)
Ikipe y’ingabo zirwanira mu mazi Marines FC iri kurwana no kutamanuka mu kiciro cya kabiri. Rutahizamu Dusange Bertin uri kuyobora urwo rugamba yayigezemo yarahereye mu makipe yandi akomeye nka Mukura VS na Kiyovu sports muri 2015-16.
Mu mikino ine yagendeweho yemezwa muri bane bahize abandi muri AZAM Rwanda Premier League muri Mata Dusange yatsinzemo ibitego bitanu, birimo; bibiri yatsinze Musanze FC, bibiri yatsinze Kirehe FC na kimwe yatsinze Pepiniere FC.
Umusanzu we wafashije Marines FC gutsinda imikino ibiri, inganya umwe, itsindwa umwe mu mikino ine yakinnye muri Mata. Byayongereye amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere kuko iri ku mwanya wa 13 n’amanota 26, irusha amanota atanu Gucumbi FC iri mu murongo utukura.
Niyonzima Ally (Mukura Victory Sports et Loisirs)
Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu Amavubi Niyonzima Ally yagiriwe ikizere n’umutoza we Yvan Jacky Minnaert. Ubu niwe kapiteni w’iyi kipe y’i Huye amazemo umwaka n’igice yagezemo avuye i Burundi.
Muri Mata yari ahagaze neza kuko mu mikino ine yagendeweho atoranywa mu bakinnyi bahatanira igihembo cy’ukwezi, yafashije ikipe ye gutsindamo itatu yikurikiranya ku nshuro ya mbere kuva iyi shampiyona yatangira. Byatumye iba mu makipe atatu ya mbere yasaruye amanota menshi muri Mata.
Niyonzima ukina nk’umukinnyi wo hagati wugarira yafashije ikipe ye kuko yatanze imipira itatu mu bitego bitanu ikipe ye yatsinze mu kwezi gushize. Byayivanye mu makipe ahatanira kutamanuka, biyigeza ku mwanya wa cyanda (9) ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 32.
Nshuti Dominique Savio (Rayon sports)
Imyaka ibiri uyu musore w’imyaka 19 amaze muri Rayon sports avuye mu Isonga FC yaramuhiriye kuko mu mwaka wa mbere AZAM TV yamuhembye nk’umukinnyi muto wahize abandi muri shampiyona 2015-16.
Muri Mata 2017 Nshuti Dominique Savio yafashije Rayon sports gutsinda imikino yose inakomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona. Mu mikino ine yagendeweho, uyu usatira ku ruhande rw’ibumoso yatsinzemo igitego kimwe anatanga imipira itatu ivamo ibitego.
Uko watora umukinnyi washimye:
Umukunzi wa shampiyona y’u Rwanda ashobora gutora anyuze kuri aka gasanduku k’amatora cyangwa agatanga igitekerezo (Comment), avuga izina ry’uwo ashyigikiye, kuri iyi nkuru.
Roben NGABO
UM– USEKE
41 Comments
jye ijwiryanjye ndariha nshuti Dominique( savio)
savio
MUSTAFA ARABAHIGA BOSE MURI KUNO KWEZI YITWAYE NEZA BIGARAGARA KERETSE HARI IKINDIO KIBYIHISHE INYUMA NAHO UBUNDI MUSTAFA ARABIKWIYE YARABIKOREYE
IBi ni ukwikirigita kerak igihe nibura akanama kanyu kazaba kanganya ingufu n’abatora!! Naho ubundi namwe muzihe amanota, mureba mubamaze gutorwa, abo abafana bari batoye nabo akanama kashyizeho, niho muzabonako nta gaciro abasomyi banyu bafite mu igenwa ryabo. Nibuka bitangira byari bishyushye ariko namw emuzareba n’abatora niba biyongera cg niba bagabanuka. Ikindi muzongeremo n’ikoranuabuhanga mu kumeny ainshuro umuntu ashobora gutora.
Ni Nsengiyumva Mustafa kbsa!!
Nsengiyumva Moustapha
ndatora NSHUTIUTI DOMINIQUE SAVIO
savio
NSHUTI Dominique Savio
MOUSTAFA
MUSTAFA
Nshuti Dominique Savio
NSHUTI DOMINIQUE SAVIO
Niyonzima Ally
Moustafa
Mustafa niwe ntoye
Ally Niyonzima
savio nshuti Dominic aramerita niwe iryanjye ndihaye
Mustapha
SAVIO Nshuti
Ni mustafa kbsa yarabikoze mukwezi gushyize.
ni Nshuti Savio
savio
Savio
MUSTAPHA mbona yarabahize
mutazabogama ufite ibyo yakoze bigaragara no nsengiyumva mustapha.
Mustapha kbsa
njye ntoye Savio Dominique
ntimukaduteshe umwanya mushyiramo abakinnyi ba Rayon, muzagihe uwo mumagaju.
Umukinnyi w’ukwezi ni Nshuti Dominique Savio
yakabaye mustafa kuko ibikorwa bye biramuvugira nuko nabonye abafana badahabwa agaciro
Savio
Nshuti Dominique Savio
mustapha
Mustafa
Moustapha Arab ahita pe.
* Arabahiga,ntabwo ari Araba hita.
Moustapha niwe ukwiye iri shimwe
Nsengiyumva Moustapha.
Ni nsengiyumva moustapha.
Nsengiyumva Mustafa
Comments are closed.