RSE: Hacurujwe imigabane ya Crystal Telecom ya miliyoni 19 Frw
Kuri uyu wa kabiri tariki 09 Gicurasi, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda hacurujwe imigabane 213 000 ya Crystal Telecom gusa, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 19 170 000.
Iyi migabane yacurujwe muri ‘deals’ enye, ku gaciro k’amafaranga 90 ku mugabane ari nako gaciro uyu mugabane wariho ejo hashize, bivuze ko igiciro cyawo kitahindutse.
Nk’uko bigaragara muri Raporo y’umunsi y’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda “Rwanda Stock Exhange (RSE)”, ibiciro by’imigabane y’ibigo birindwi (7) biri ku isoko ntibyahindutse dore ko bitanacuruje.
Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 69 000 ya Banki ya Kigali igurishwa ku mfaranga ari hagati ya 243 – 245 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane buhari.
Ku isoko hari imigabane 375 600 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 136 – 140 ku mugabane, gusa ntabayifuza bahari.
Hari n’imigabane 25 300 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga 95 ku mugabane, ariko ntabifuza kuyigura bahari.
Hari kandi imigabane 324 200 ya I&M Bank-Rwanda igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 105 – 108, gusa nta bifuza kuyigura bahari.
Ku isoko hari n’Impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (treasury bond) zifite agaciro k’amafaranga 3 000 000, zigurishwa ku mafaranga 104 ku mugabane, gusa ntabifuza kuzigura bahari.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW