J Samputu yakoranye igitaramo n’abacuranzi 45 mu Bwongereza
Jean Samputu umuhanzi w’Umunyarwana usigaye akorera umuziki we mu Bwongereza, muri weekend yakoze igitaramo cyahurije hamwe abacuranzi 45 bo mu mijyi itandukanye yo mu Bwongereza.
Muri abo bacuranzi bose, nta n’umwe wari ufite igicurangisho nk’icyundi. Buri umwe yari afite igicurangisho bitewe n’ibyo agomba gucuranga mu ndirimbo iri bucurangwe.
Iki ni kimwe mu bitaramo Jean Paul Samputu amaze iminsi akora hirya no hino ku isi, harimo ibyo yakoze mu Buyapani, Ubushinwa na Australia.
Muri ibyo bitaramo byose agenda akora, yabwiye Umuseke ko afata umwanya akavuga ku mateka u Rwanda rwanyuzemo mu 1994. N’aho ubu rugeze mu iterambere.
Ati “Nubona umwanya ungana n’umunota umwe gusa {1 min} utuma uvuga imbere y’imbaga, ujye uvuga ibyiza ku gihugu cyawe. Kuko nitwe tugomba kukigira kiza ku bazi ko ari kibi”.
Indirimbo ze zirimo Nyaruguru, Ampora ku mutima, Urashaka iki Ngarambe, Twararutsahye Nyaruguru ndetse na Karibu Mungu nizo ndirimbo zirimo kwigwa gucurangwa n’abo bacuranzi 45.
Avuga ko nyuma yo kumenya kuzicuranga bazagira n’uruhare rwo kwigisha imiryango yabo ururimi rw’ikinyarwanda. Ibi akaba ari intambwe abona ko ari nziza kuri we.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
2 Comments
ibi nibyiza rwose ahubwo ndabona minaffet ikwiy kukugira ambassadeur wurwanda kwisi ugakomeza ibyo bikorwa byiza
Umujura gusa..
abantu yasize yambuye mu Rwanda bakwiye gutanga ikirego mu bwongereza