Digiqole ad

Nina yari umufana wanjye!!Nta mwana dufitanye- Mako Nikoshwa

 Nina yari umufana wanjye!!Nta mwana dufitanye- Mako Nikoshwa

Nina na Mako Nikoshwa barahakana amakuru avuga bafitanye umwana ndetse mukuru

Mako Nikoshwa ahakana amakuru avuga ko afitanye umwana na Nina wo mu itsinda ry’abakobwa babiri {Charly & Nina}. Akavuga ko icyo azi yari umufana we kera nta by’urukundo bigeze.

Nina na Mako Nikoshwa barahakana amakuru avuga bafitanye umwana ndetse mukuru

Iyi n’inkuru yari imaze igihe itambuka mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse yanakunze kuvugwaho n’abantu benshi bazi umubano wa Mako na Nina kera.

Imvo n’imvano y’aya makuru yo kuba Nina yaba yarabyaranye na Mako Nikoshwa ariko ntibifuze ko byashyirwa hanze, biva ku kuba Nina agaragara mu mashusho y’indirimbo ya Mako yise {Nkutekerezaho}.

Mako Nikoshwa ati “Ibyo bivugwa n’ibihuha. Nta mwana mfitanye na Nina nta n’urukundo twigeze!! Ahubwo bitagira n’icyo bimutwara agomba kumenya ko iyi ari showbiz”.

Uretse ku ruhande rwa Mako Nikoshwa, Nina atangazwa n’aho ayo makuru aho yavuye. Akemera ko afite abana benshi arera batari umwana umwe wakwitirirwa kanaka.

Abajijwe niba muri abo bana arera haba harimo uwa Mako Nikoshwa n’ikiniga cyinshi ati “ Really?!nooo, nooo, never, noooo”.

Amakuru agera ku Umuseke, avuga ko muri abo bana bose Nina yemera ko arera atari abe. Nubwo asanzwe afite umwana umwe ariko utari uwa Mako Nikoshwa. Abo bandi ari abana bo mu muryango we afasha mu mibereho ya buri munsi.

Itsinda rya Charly & Nina ni rimwe mu matsinda ahagaze neza mu muziki. Mu minsi ishize bakaba bari bamaze igihe i Burayi n’ubu bakaba bitegura gusubirayo vuba.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish