Digiqole ad

Moise Mutokambali aranyomoza abavuga ko yirukanywe mu ikipe y’igihugu

 Moise Mutokambali aranyomoza abavuga ko yirukanywe mu ikipe y’igihugu

Moise Mutokambali aranyomoza abavuga ko yirukanywe

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Basketball Moise Mutokambali biravugwa ko yahagaritswe kuri aka kazi. Gusa uyu mugabo aranyomoza aya makuru kuko uyu mwanzuro ntabwo arawumenyeshwa.

Moise Mutokambali aranyomoza abavuga ko yirukanywe
Moise Mutokambali aranyomoza abavuga ko yirukanywe

Amakuru agera ku Umuseke avuga ko Moise Mutokambali atari we uzajyana ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu gikombe cya Afurika ‘AFRO Basket’ muri Nyakanga 2017.

Uyu mugabo umaze imyaka ibiri mu kazi ko gutoza ikipe y’igihugu yabwiye Umuseke ko aya makuru akwiye gufatwa nk’ibihuha kuko atarayamenyeshwa.

Mutokambali yagize ati: “Ayo makuru nanjye narayumvise ariko nta gihamya yayo ihari. Mfite amasezerano kandi ntabwo araseswa sindanaganira n’abakoresha banjye ngo bambwire ko batishimiye akazi nkora. Njya ku kazi buri munsi kandi abanyobora ntibarambwira uwo mwanzuro wo kumpagarika. Sinzi aho byavuye.”

Biravugwa ko uyu mutoza ashobora kutirukanwa ariko agahindurirwa imirimo agahabwa gutoza ikipe z’ingimbi z’u Rwanda. Usanzwe ari directeur technique w’u Rwanda umunya-America Joseph Wright “Joby” niwe bivugwa ko agiye gutoza ikipe y’igihugu by’agateganyo.

Joseph Wright “Joby” usanzwe ari directeur technique bivugwa ko ariwe ushobora gusimbura Mutokambali by'agateganyo
Joseph Wright “Joby” usanzwe ari directeur technique bivugwa ko ariwe ushobora gusimbura Mutokambali by’agateganyo
Bivugwa ko ashobora guhabwa gutoza ingimbi gusa
Bivugwa ko ashobora guhabwa gutoza ingimbi gusa

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish