Yarumwe n’umubu umutera imidido ipima 150 Kg
Mu Bushinwa, Liu Zhongqiu umusore w’imyaka 26 y’amavuko wo mu mujyi wa Fuxing ubu ufite amaguru yarwaye imidido nyuma yo kurumwa n’umubu ukamusigamo indwara yateye amaguru ye kubyimba ku buryo budasanzwe.
Ibinyamakuru byo mu Bushinwa bivuga ko imidido ya Liu ipima ibilo 150, ubu akaba atakibasha guhagarara ku maguru ye no kwihagarika uko bisanzwe.
Liu avuga ko nubwo abaganga bagerageje uko bashoboye ngo bamuvure byanze, ubu akaba ashaka uburyo yakwirwanaho akabana nayo ubuzima bwe bwose.
Gusa ngo igiteye inkeke ni uko imidido ye ikomeza gukura bityo ngo akaba afite impungenge z’uko yazamuhitana.
Liu yabwiye kimwe mu binyamakuru byaho ati: “Abaganga bari barambwiye ko ntazamara imyaka 20 ariko ubu nujuje 26, ibi nsanga ari igitangaza mu bindi.”
Iyi ndwara yitwa ‘Elephantiasis’ abahanga bita ‘lymphatic filariasis’ iterwa no guhungabana k’urwungano rw’imitsi cyane cyane ku gice cyarwo gushinzwe gukwirakwiza amazi yo mu maraso.
Ijambo ‘Lymph’ rikomoka ku ijambo ry’Ikilatini ‘Lympha’ risobanura amazi. Mu bigize amaraso harimo n’amazi.
Aya mazi aho gukomeza ngo ajye mu mubiri bisanzwe yirunda mu gice cy’amaguru kuko ariho haba horoshye.
Uyu musore yemeza ko ubwo yari akiri umwana aribwo umubu wamurumye atangira kugenda abyimba amaguru gahoro gahoro abaganga bamubwira ko uburwayi bwe butazatuma agira imyaka 20.
Uburwayi bwe kandi bwatumye ubugabo bwe (amabya) bukweduka biba ngombwa ko abaganga bamubaga babusubiza ahabugenewe.
Muri 2000 ubwo abaganga mu gace yakuriyemo bamubwiraga ko atazakira Liu yazengurutse ibice byinshi by’u Bushinwa ashaka abaganga babasha kumuvura biba iby’ubusa.
Iyi ndwara y’imidido (Elephantiasis) ni bwoko ki?
Iterwa n’umubu urumana uboneka mu bice by’imirongo miganda (tropical) by’isi. Kwirundarundanya kw’amazi ubundi aba mu maraso nibyo bitera kubyimbagatana kw’amaguru.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko hafi miliyari 1,4 y’abantu mu bihugu 73 kw’isi bashobora kwibasirwa n’iyi ndwara.
OMS ivuga ko 80% by’abashobora kwandura iyi ndwara ari abatuye mu bihugu bya Bangladesh, Congo Kinshasa, Ethiopia, Ubuhinde, Indonesia, Myanmar, Nigeria, Nepal, Philippines na Tanzania.
Ubu abantu barenga miliyoni 120 ku isi barwaye iyi midido.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Mana itabara mukuri turakwinginze tabara abagaragu bawe,turinde indwara zibyorezo
Mana tabara ubwoko wiremeye
Comments are closed.