Digiqole ad

Karongi: Abahinzi biyujurije uruganda ruzajya rutunganya Ikawa kugeza yanyobwa

 Karongi: Abahinzi biyujurije uruganda ruzajya rutunganya Ikawa kugeza yanyobwa

Inyubako z’uruganda zigeze kure.

Karongi – Koperative y’abahinzi ba Kawa ba Mabanza “KOPAKAMA” igiye kuzuza uruganda rutonora kandi rugatunganya Ikawa ruzabatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 370.

Inyubako z'uruganda zigeze kure.
Inyubako z’uruganda zigeze kure.

Abahinzi bavuga ko uru ruganda rugiye gukemura ikibazo bahuraga nacyo cyo kujya gutonoza no gutunganya neza Ikwawa i Kigali bikabatwara amafaranga menshi, ndetse n’igihe kinini.

Gutunganyiriza ikawa kure n’ikiguzi byabatwaraga ngo byabagiragaho ingaruka ku isoko.

Biteganyijwe ko mu kwezi kwa Kamena 2017, imirimo yo kurubyaza umusaruro aribwo izaba yatangiye.

Ubwo bari mu nteko rusange, abanyamuryango ba Koperative baganiriye n’Umuseke bawubwiye ko bagiye gukomeza gukorana umurava bakorera Kawa yabo kuko bagiye gusubizwa.

Umuyobozi w’uruganda rutunganya Kawa rwa KOPAKAMA Hakizimana Frederic avuga ko  impamvu batekereje igikorwa nk’iki cyo kubaka uruganda rutunganya Kawa  kugeza ku rwego rwa  ‘café vert’ ngo ari uko bahuraga n’ikibazo cyo kujyana umusaruro i Kigali kuyitunganyisha neza.

Ngo baricaranye nk’abanyamuryango batekereza uyu mushinga none barishimira ko ugeza ku kigero cya 90 ku ijana.

Ati “Ubu inganda nyinshi zo mu Burengerazuba zizajya ziza tuzitonorere natwe twinjize kandi  ubu umusaruro wacu  ntituzongera kuvunika tuwujyana i Kigali, Kawa tuzajya tuyitonorera aha, ndasaba abanyamuryango kurushaho gukorera neza Kawa, bityo abakiliya bacu bakomeze kuduha icyashara bizamure uruganda ndetse n’abanyamuryango batere imbere.”

Umuyobozi w’inama y’ubuyobozi ya KOPAKAMA Twahirwa Evarste, avuga ko impamvu Koperative yabo ikomeje gutera imbere ari uko bakorana ubunyangamugayo, bagacunga neza umutungo w’abanyamuryango kandi bakabasura bakabaha amahugurwa yo kwita kuri Kawa.

Ati “Ubu turishimira ko n’urubyiruko rutagifata Kawa nk’igihingwa cy’abantu bakuru, ubundi wasangaga ihingwa n’abasaza,  ubu n’urubyiruko rukaba rwiharika imirima ya Kawa.”

KOPAKAMA ikaba iteganya ko ruzuzura rutwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni Magana atatu na mirongo irindwi (370 000 000 Frw).

Uru ruganda ruzaba rubaye urwa gatatu mu Ntara y’Iburengerazuba rutunganya Ikawa, nyuma y’urwa Rusizi n’urwa Rubavu.

Sylvain Ngoboka
UM– USEKE.RW/Karongi

1 Comment

  • Uruganda muvuga rw’ikawa kugeza inyowe ni iriya hangari mbona? Uruganda ni amamashini ntabwo ari amazu. Ntimugakabye inkuru.

Comments are closed.

en_USEnglish