Digiqole ad

Episode 94: Gasongo bamuzanye kwa Mama Brown, ari kwishyuzwa amafaranga bavuga ko yibye

 Episode 94: Gasongo bamuzanye kwa Mama Brown, ari kwishyuzwa amafaranga bavuga ko yibye

TURABARAMUKIJE NANONE

Twishimiye kubamenyesha ko umwanditsi wacu yagaruye agatege, yongeye gutangira kwandika muri iki gitondo. Mu masaha y’iki gitondo turabagezaho Episode ya 95.

Mwakoze kwihangana no kumusabira ngo yoroherwe 

 

Gasongo-“Oya oya rwose ntabwo nigeze mbiba murebe neza, ko nari niyicariye gusa se hari ikindi nigeze nkora?”

Wa mugabo wari umufashe yahise amukubita urushyi rwiza abantu bose bari bari aho bariyamira,

We-“Nta soni! Urambeshya njyewe urabona ndi injiji ubeshya uko wishakiye? Shyira hano se nyine?”

Gasongo-“Rwose mureke kunkubita ndwaye! Rwose ndarwaye nenda no gupfa ubu mfite urushyi munkubise rubaye umusaraba wa gatanu wiyongereye kuwo nari mfite!”

We-“Ceceka se nyine! Kwanza icara hasi”

Gasongo-“Ngo nicare hasi? Ntaho nicara!”

We-“Eeeh ngo ntaho wicara? Nta soni!”

Uwo mugabo yahise yitunatuna amukubita umutego wawundi bavuga ngo ni rugonda ihene, Gasongo abanza umugongo hasi abantu si ukwiyamira noneho biva inyuma, ari nako bakomeza kuza bashungera,

Aliane-“Nelson! Wamubonye! Hhhhh! N’ubundi narabivuze ko azihiga, ahubwo nahindukire bamukubite neza!”

Njyewe-“Noneho baramuhitana ndabona bazanye n’ibibando! Eeeeh! Dore na Ganza ari mubashungeye!”

Aliane-“Uuuuh! Uzi ko ari Ganza! Ejo yirutse amasigamana na ba Karekezi none yaje no gutega Gasongo hano? Ariko Mana, iby’isi ni hatari”

Njyewe-“Alia! Nonese ubu dukore iki?”

Aliane-“Reka bahane umujura wana! Nitwe se twamubwiye ngo yiyangaze? Ahubwo twigendere amaraso atadutarukira”

Naracecetse gato maze ndeba ukuntu bamuhahana abamukubita inshyi ngo baramwishyuza ibyo yari yibye numva ikiniga kiraje nibuka bicye twasangiraga none akaba arimo kwandavura nkibyibaza Aliane ahita ankurura amfata ukuboko turazamuka tugeze ku muhanda tubona baramutambikanye.

Barinze barenga nkibitegereza ndetse na Aliane yari akiri kumwe nanjye bamaze kurenga,

Aliane-“Nibamujyane aragateterwa!”

Njyewe-“Alia! Ariko rero nubwo bamujyanye! Uriya mwana twakuranye iteka sinzagira nk’uko yagize!”

Aliane-“Sha ntukirengagize ko hari igihe kigera buri wese agasama aye! Ubwo se umuntu utigirira impuhwe ni wowe wazimugirira? Ngo hataba iki se? Ahwiii! Nagende yumve!”

Njyewe-“Oooolala! Ibyo uvuga ndabyumva ariko se…”

Aliane-“Sha Nelson tuza natwe uwo mutima twarawuhoranye ariko twaje kumenya ko isi ari isi, iyo umuntu akweretse ko akwanga nawe umuhisha ko ubizi, kandi iyo akweretse ko atagukeneye nawe wiga kubaho utamufite, nagende yimenye abanze yicuze ibyo yakoze!”

Njyewe-“Alia! Sawa reka tugende ndumva tugumye muri ibi byansaba kongera kurambura buri page y’amateka twanyuzemo ari nayo yibagiwe maze icyo dupfana kikamubera inzira yo gushyigikira icyo dupfa ubu!”

Aliane-“Yego sha Nelson! Kuri ubu ukubara ni ukuzi, uguhemukira muragendana, ntacyo utabonye”

Njyewe-“Alia! Nonese ubu amaherezo ni ayahe?”

Aliane-“Mukureho amaso! Mwihorere agende abone! Uzimenyere ibyawe nawe ibyo yahisemo nibyo yashatse! Ahubwo reka turebe icyo twigurira hano twisubirire mu kazi sha!”

Twahise tumanuka gato aho twari tugeze twinjira muri Alimentation tugura ibyo kurya turisohokera dusubira mu kazi amasaha akomeza kwicuma ashyira ayo gutaha ndetse dufata inzira turataha tugeze mu rugo dusanga Jojo na Gaju bamenyereye, Isaro, Betty na Mireille reka sinakubwira bari babaye uducuti twabo stories ari nyinshi,

Nta mahoro nigeze ngira nakomeje gucishamo numero ya Brendah ariko yanga gucamo burundu, nkibaza ibyo numva ihoni ry’imodoka nsohoka muri salon kwa Brown nzamuka njya gukingura.

Ngikingura nasanze ari imodoka ya John iri kumwe n’indi yari ipakiye ibintu byinshi maze zimaze kwinjira havamo John na Mama Brown, Gigi na Mama Kenny ndetse na Kenny abantu bari bazanye nabo batangira gupakurura bajyana mu nzu.

Nabonye bajyana ibikoresho byinshi byiza byo mu nzu bari bazanye ndikanga maze ako kanya Brown ahita ankurura anjyana ku ruhande duhagarara munsi ya cya giti cy’amateka nuko arambwira,

Brown-“Nelson! Ndacyeka ari ubwa mbere njye nawe tuvuganye twenyine nyuma y’ibyabaye, ariko ndagira ngo ngusabe imbabazi mbikuye ku mutima ko nanze kukumva nkumva gatanya gateranya miryango Gasongo, nkakwambura ikizere nari naraguhaye”

Njyewe-“Oya humura nta kibazo Brown! Rwose ndabizi nawe ntiyari wowe ahubwo nuko byose byabaye uri aho wumvaga byose nk’ukuri, aho wari uhangayitse ndetse uhangayikiye n’uwo wakundaga!”

Brown-“Bro! Byihorere! Buriya aho nari ngeze numvaga igikurikiyeho ari ukwihorera nkakwambura Brendah ku kabi n’akeza”

Njyewe-“Yeee? Koko se?”

Brown-“Ibyo byari ihame nakuye muri gereza!”

Njyewe-“Yebaba wee! Mbega ingaruka y’ikinyoma? Ubu se koko ma Bella yari agiye kuba umuziranenge koko?”

Brown-“Atari Gasongo na Dovine se bo ka…nako reka mbareke badatuma nzura umugara kandi narabyihannye”

Njyewe-“Ngo wari kuzabigenza ute se Bro?”

Brown-“Aho nari nibereye muri gereza agahinda karanshenguraga buri kanya Dovine akaza ambwira ibye na Gasongo akaza ambwira ibye, uwo munsi rero dupanga uwo mugambi mubisha yaje ambwira ko yarangije kubwira Brendah byose wakoze,

Namubajije uko yabyakiye ati itaka ryatse, ndizera ko yamwanze by’ukuri, ati ahubwo wowe nuba ukiva muri gereza uzambwire nzakuzanira Brendah tumusindire ubundi tumukingirane tumwereke ko turi abasore”

Njyewe-“Ngo? Ibyo se birashoboka?”

Brown-“Uuuuuh! Wahora ni iki ko nanjye buriya igihe nari muri coma numvaga umujinya uri kunkanyaga? Numvaga uwamvana aho nari ndi Feri ya mbere ari kwa Brendah, gusa Dovine amaze gusuka ukuri hanze nibwo agatima kongeye gutera igitambaro yari yaramfutse kimva ku maso, ntakubeshye nahise numva ngize isoni n’ibimwaro”

Njyewe-“Pole saana Bro! Imana ishimwe ko wiyambuye umugayo ukemera gushyigikira ukuri, uzabona n’ibindi byinshi nk’ibi umaze iminsi wibonera, ahubwo se muvuye ku Gisenyi?”

Brown-“Yego Bro! Niho tuvuye rwose! Gusa John yantangaje pe!”

Njyewe-“Uuuuuh! Yagutangaje gute se?”

Brown-“Uzi ko ibi bintu byose baje bapakiye ari ibyo yaguze ngo dutangire ubuzima bushya bw’uburyohe?”

Njyewe-“Hhhhhhh! Woooow! Ahubwo se bwari bwaba uburyohe? Iyi ni imirabyo! Erega ari gukora akorera uwamwibarutse kandi ari kubaka ibyashenywe n’ababaheje bagamije kwihaza ibidahaza”

Brown-“Yego ndabyumva hano ni kwa Sogokuru ariko ni no kwa Se, uzi ko yaguze na za costume ngo Papa azajya yambara nava muri gereza!”

Njyewe-“Woooooow! Genda John ndakwemeye! Umuntu nyamuntu ni umutima koko! Imana izamuhe ijuru nako ukuguru kumwe kuri ku isi ukundi ndabizi kuri mu ijuru! Mbega uwo tuzita intwari ataratabaruka!”

Brown-“Ikimbabaje ni kimwe! Iyo ibi biba mfite Dovine nifuzaga!”

Njyewe-“Bro! Uracyavuga ukavuga na Dovine? Reka reka mwibagirwe uzabona undi ukunda kandi ubikwiye!”

Brown-“Ahaaaa! Reka tujye gufasha abandi gushyira ibintu mu nzu, kandi wakoze kuntega amatwi no kumva akandi ku mutima!”

Njyewe-“Urisanga Brown!”

Ako kanya twahise dutwaza abandi matela, twinjira mu nzu dusanga Gaju na ba Aliane bari gutegura muri salon mu byumba hose n’ahandi, twabanje kuhayoberwa, bamaze kuhatungaya John yishyuye abari bazanye ibyo bintu baradusezera baragenda.

Bamaze kugenda Jojo yahise atangira kwidunda mu ntebe nziza nshya anyibutsa cyera nkijya iwabo uko yabikoraga ku mutima ndavuga nti woooow! Burya bwose haba hari umunsi byose bikaza igihe gikwiye!

Twakomeje kuganira byinshi burya ahari ibyishimo ntihabura ibisukika, John yikojeje hirya hashize akanya tubona agarukanye amacupa y’umuvinyo, erega ibirori biba birabaye.

Twararyohewe ibihe biba byiza, umuryango uragenda usubira kuba wawundi twahoraga turota kuri njye byari byandenze nagiraga ngo mvuge bikanga nkamwenyura, ambiance iba ambiance akaziki kaba kinjiye kisanga si ukukabyina twivayo uwo munsi nibwo nabonye Mama Brown aseka ndetse anabyina, John we nabonye asanzwe azi ibyo yitaga kuwuzirika.

Twakomeje kuryoherwa imizi yari imaze kumera aho nabonaga hasa no ku rutare, umwanzi w’ibihe byiza yabaye amasaha ducyura Gigi, Mama Kenny na Kenny ubundi tugaruka turyama uwo munsi nta cyanshimishije nanone nko kubona Mama Brown ndetse na John baraye iwabo.

Byageze nko mu masaha ya saa tanu twumva umuntu ukomanga cyane ku gipagu buri wese aho yari ari arikanga, nk’umusore nahise mbyuka vuba ntega amatwi ngo numve niba ari ku gipangu cyacu cyangwa ahandi, nza kumva neza ko ari iwacu ngikingura umuryango mba mbonye Brown nawe asohoka mu cyumba cye maze ambwira buhoro anyongorera,

Brown-“Eeeeh! Nelson! Nawe wumvise umuntu ukomanga?”

Njyewe-“Ewana namwumvise kabisa ahubwo se ninde utagira ubwoba utinyutse gukomanga hano aya masaha?”

Brown-“Yewe! Simbizi ariko uwo ariwe wese nazana nayivi nayivi turasimbukana tu!”

Ako kanya Brown yakase iserire buhoro maze arakingura turasohoka tukigera hanze twumva John inyuma yacu aravuze,

John-“Brown! Mugende bucye! Aha ntabwo ari ahanyu ni ahanjye, muhagarare abe ari njye ujyayo!”

Twese twarikanze ubwoba busa nk’ubutwishe John aducaho aragenda bitwanga munda turamukurikira tugeze ku muryango wa muntu arongera arakomanga John ahita avuga,

John-“Ninde?”

We-“Mukingure ariko!”

John-“Ndakubaza ngo uri inde ukomanga hano aya masaha?”

John akivuga gutyo ako kanya twumvise umuntu utatse cyane turakangarana akomeza gutaka abantu bari bari inyuma y’urugi nabo barasakuza tuyoberwa ibibaye n’abari baryamye mu gipangu imbere barabyuka uwatugezeho bwa mbere yari Aliane,

Brown-“Ibi ni ibiki se kandi noneho?”

Aliane-“Nelson! Bigenze gute ko muri hano? Uwo utaka ninde? Mbwira sha?”

Njyewe-“Ntabwo mbizi Alia! Ahubwo se turamenya ibi ari ibiki?”

Tukibaza ibyo aribyo ako kanya wa muntu wari uri inyuma y’urugi ari gukomanga yahise avuga cyane,

We-“Murakingura cyangwa ntabwo mukingura?”

John-“Ntabwo dukingura tutazi abo aribo? Twababajije kenshi ngo muri bande na nubu mutaravuga?”

We-“Ok! Reka noneho tumwikize, si uwanyu se?”

John-“Muravuga ibiki? Ni uwacu se ninde?”

We-“Hano dufite umujura wanyu, yanze kwishyura ibyacu yatwaye. Twamujyanye mu buyobozi baratubwira ngo twikurikiranire ikibazo, atuzanye hano ngo ni umwana wanyu, muratwishyura ayacu cyangwa?”

John-“Uwo uvuga ko ari umwana wacu se ninde?”

We-“Ngo harya bamwita nde? Witwa nde waki…”

Gasongo-“Ayiweeee! Ni Gasongo weee! Baranyishe weee!”

Twese aho twari turi twarikanze tumaze kumva ko ari Gasongo bazanye aho twari turi maze akokanya Mama Brown wari ukiza kureba ibyo ari byo ahita avuga vuba,

Mama Brown-“Yebaba wee! Ibi ni ibiki koko? Mukingure, mukingure atadupfira iruhande mwo gacwa mwe!”

John-“Njye ntabwo nkingura! Bajyane umujura wabo ntabwo ari twe twamutumye!”

Mama Brown-“Oya mfura ya Data mbabarira wee! Oya mbabarira sinshaka gusanga Pascal muri gereza, kingura John!”

Kubera ukuntu Mama Brown yari ahangayitse twarebye icyo gukora kiratuyobera ako kanya John afungura umuryango dukubita amaso abagabo n’insoresore zifite ibiti zikikije umuntu hagati yabo.

Ako kanya bahise binjira bose birundira mu gipangu twari turimo ibintu biba ibindi maze umwe muri bo ahita avuga,

We-“Ni njye wabakomangiraga, uyu mujura wanyu tumwihanire cyangwa muremera kumwishyurira?”

Uwo mugabo akivuga gutyo abo bari bari kumwe bose bahise batera hejuru induru bayiha umunwa,

Bose-“Oya Boss! Turamumena imbavu!”

Umwe-“Byibura njye bamunkope uruhu ndarugura!”

Undi-“Reka tumwemeze Boss! Ntabwo turi impehe zirara ku iseta y’ubusa”

Ibintu byabaye ibindi twarabyireberaga n’amaso yacu, tumaze kubona uburakari bw’abo bantu mu bintu tutari twiteze,

Mama Brown-“Nonese ubundi byagenze gute?”

Umwe-“Umva wangu wowe turabona uri n’umugore mwiza kandi utaha mu gipangu cyiza umuntu agufatiyeho…”

John-“Ceceka aho ngaho se! Nta soni! Urabona umubyeyi wubahuka gutyo?”

Undi-“Ubanza ari umugabo we wangu! Genza bucye batazakumena urwo rutwe Man Rasta!”

John-“Nonese ko mutatubwira? Byagenze gute? Uyu se yababwiye ko hano ari iwabo?”

Wa mugabo wakomezaga kutubwira byinshi njye na Aliane twahise tumumenya ni wa wundi kare wari uri guha inshyi Gasongo ntacyo yitayeho, tukimubona yarongeye aravuga,

We-“Hataba iwabo se urabona atatuzanye?”

Mama Brown-“Oya weee! Uyu Gasongo ni umusore w’umuhemu, yangije umuryango wacu, yakoze ibara akora ibyo umuzima atakora none ngo hano niho iwabo?”

We-“Hataba iwabo se? Ko mumuzi se? Ahubwo mushyire ibihumbi Magana atanu hano yatwibye tumukuye iyo mu Ruhengeri!”

John-“Oya! Ngo yabibye angahe?”

We-“Ibihumbi Magana atanu rwose yayatwibye kandi nawe arabyemera nabibibwirire, si ng’uyu!”

Mama Brown-“Yeeee? Ngo abibye ibihumbi Magana atanu?”

John-“Ngaho nyumvira, ngo rero araje ngo twishyure!”

Mama Brown-“Nonese? Ubu koko Mana yanjye mbigenze nte? ……………………………

 

 

Ntuzacikwe na Episode ya 95 ejo mugitondo

91 Comments

  • HAhahaha mbega Kasongo!

    • guhemuka nibibi cyane gasongo reka abone.

  • mbega Gasongo uberewe ni RYA Bihemu bamureke ba mukosore

  • Gasongo arasebye

  • Gadongo ni bihehe kabisanagende

  • Nelso,ukoze igikorwa cy’ubutwari pe nubwo yahemutse ariko ni umuvandimwe gusa gaju na jojo ndetse na brown sinzi niba bamwakira

  • Gasongo ni bamudugane mucaro abe ariho bamuriha!imbwa gusa!

  • Arko gasongo kweri!!!! Niyumve nyine

  • hhhhhh igisambo kirakabonye aha niho ubonera ko guhemuka bigira ingaruka ndetse mbi icyambwira icyo aba atekereza ariko isi iri kumubona too

    isomo riraha

    ubu ndibaza ese BRENDAH yabaye iki kweri ko yabuze online

  • mbayuwambere GASONGO aranze abaye iciro ryumugani.icyaha nu
    ikibi kweri ubunawe abarimubandi ntapfunnywe afite nonendebera.ibintutukabisome ngodutereriyo ahubwo bijye bitubera isomo.umwanditsi ndamushimiye cyane

  • Hhhhh!!! Gasongo yabaye rubebe kabisa

  • Gaso,ibyo byose ni inkurikizi y’inda nini amaherezo se n’ayahe bahu

  • Mbega gasongo ariko yakwiba yagira ubwo ibyo bihumbi yabyibye akubitwa benako kageni ntiyabitanga. Reka dutegereze ejo uko bizarangira

  • Ayiwe mbega gasongo ni hatari.

  • Sha ndabona gasongo agomba kugirirwa imbabazi

  • Sha Gasongo isomo araribonye….
    Ubu se John arirengagiza byose amwishyurire…?!

  • Komeza

  • hahahhah gasongo ni irofa kbsa ageze naho kwiba bamureke yumve isomo naee

  • Mama Brown imbabazi za kibyeyi zaje. Gasongo navuge aho ibihumbi magana atanu yayashyize kuko ntabwo yaba amaze kuyarya.
    Kuki John yagiye ku Gisenyi Nelson ntamutume kumushakira Brenda.
    Kuki John atazanye numugore we ngo bishimane numuryango.
    Kuki mudategereza ko Pascal ava muli gereza ngo mubone kugura ayo ma costume murirukanswa niki.
    Murakoze umuseke ariko mukemure akabazo ko gutinda.

  • Uwo Nguwo Ni Umusogongere W’ Ibyo Gasongo Yakoreye Umeze Nk’ Umuvandimwe W’ Iwe Gs Nizereko Inkoni Zigenda Zimumaramo Ubumara By’ Inzoka Buri Mu Mutima We Mw’ Imbere Bwa Muteye Guhemuka Imana Ibwogeshe Na Maraso Y’ Umwana Wayo Nibumushiramo Ijuru Ryanzuye Rigashima Umutima We Tuzongera Tumubatize, Tubone Tumwakire Nka Muzuka Mu Bantu, Tx Umuseke Courage

  • gusa karamirika ariko murikugatinza

  • Puuuuhhhh, nagende Bihehe muzamukure muriyi nkuru yacu

  • ARIKO NAMWE MURI KUTUBIHIRIZA BURIGIHE MURI WEEKEND MURASINZIRA CYANE? KO GASONGO AGEZE AHAGA?

  • Gasongo we!

  • yeweeeee,gasongo arababaje,ariko baca umugani ngo uwanze kumva ntiyanze no kubona. nareke arebe isi.

  • NDABA NUMVA ARAPFA RWOSE NTA 500.000 YO KUGURA UMWANZI NGE NATANGA

  • Ariko ngire icyo nibariza
    Ese iyi nkuru irangiye bazaduha indi?

  • hahhaahaha gasongo ko ageze kure!ageze aho yiba koko?!mana weee! gusa ntaze kuvangira iyo family yibereye mumunyenga!najyane ubugoryi bwe hirya!cg asange martin muri 1930

  • Gasongo abaye songo kabisa!! Ndabona kigali imwambaye

  • byagenze gute ko nta comment

  • Gatindi Gasongo inzara irashira ariko igihemu ntigishira.

  • Nuguhagarara police igatabara kuko wasanga Ari imipango yagasongo nabagenzi be.

  • Shitani ni umugome aragushuka agasigara agukwena nibyo bibaye kuri gasongo abakunzi ba online ko mudasoma mwagiye here

  • Gasongo rwose abaye rushati ariko niba yayibye ayasubize

  • yayayaa ese uby kok gasongo nimuzima cg numurway kweli ahaaa 500000 ayo yose ubu c ba john barabyitwaramo gute ubu x baremera kuyishyura

  • Ko bamuzanyese mumodoka akab bahise bamufata bamubaze ago yayashyizw. Iyo nimitwe di njye nta nijana namwihera

  • Gasongo nti mumuzi! N’imitwe yapanze nabo ba type. reka dutegereze ejo….

  • Mana fasha gasongo yicuze maze naba brown ,john, alliane na nelson bagire ikigongwe naho mama brown we imbabazi za kibyeyi zarangije kuza arikumva yahita atanga ibyo bihumbi50000, ntabyiza byo kuba umuhemu pe!!!!

    Twakoze group niba idahari yo kujya twunguranamo ibitekerezo no gushima cg tukanenda uko inkuru yumunsi iba imeze?
    Kuwifuza kuyifungura

    number yanjye ngiyi
    +1 920 277 6194

    • Kandi abashaka yuko nyikora, namwe mwampa number zanyu kuri

      iyo nbr ya telephone mbahaye +1 920 277 6194,

      thx gusa reka iyi nkuru twekuzajya tuyisoma kubwamatsiko gusa ahubwo tujye tugira ibyo twigiramo bitwubaka.

  • mbega GASONGO

  • Eeeeh iyo nimitwe ishaje gasongo akomeje ubuhemu rwose! Bamureke age kwangara

  • ndumva jye bahamagara police niyo yabikiza ,gasongo akerekana aho ayo frw yayashyize,kuko aracyayafite,yahamwa n’icyaha agasanga mucuti we Martin muri gerereza,bakishyura ubugome bakoze,kandi IMANA ikazabagenderera bakavamo barahindutse. Umuske murakoze cyane ,muri abantu b’abagabo..,turabakunda cyane

  • Rwose ntimwemere kumwishyurira mutamusigarana bamukubise nabi akabagwaho! Mujye mugira amakenga!Ahubwo mutabaze police.
    Nelson, usabe John musuburane i Gisenyi ukurikirane amakuru ya ta Bella bityo uzahamenyera iby’ababyeyi bawe nawe ubamenye!

  • Nihatari arko aho gasongo agezd birenze nibihano byimana gusa ihora ihoze!

  • Ariko musigaye mutinda pe!!! Gasongo akwiye imbabazi akerekana aho yayashyize ndibaza ko yayanambyeho ngo amubere impamba imusubiza mu cyaro.

  • sha ko mutaduha akandi?nariraye nubu ntamunota ushira ntarebyeho!musigaye mutinda cyane pe!amatsiko aba yenda kunyica!

  • umuseke turabasabye rwose mwisubireho inkuru yongere ijye izira igihe.nukuri birabangamye hariho abatagira ibindi binjiramo(akazi)bataramenya uko bimeze. mwisubireho

  • Umuseke, ko mutaduha indi episode

  • Bjr basomye dukomeze dutegereze twihanganye ndabona umwanditsi yatinze kuduga indi episode kandi ntiyanatwiseguyeho. nadutabare kuko rwose amatsiko aba ari yose. kdiburya kuzanira inkuru igihe bituma tumwongerera icyizereeeeeeeeeeee

    • @Nadal,erega nabonye aba bantu recommendations zacu dutanga hano mu ma comments ninkaho ntacyo bazitaho rwose.kuva ejo twabasabye kujya batumenyesha impinduka ariko baduciye amazi wangu

  • dukeneye amakuru yo mu cyaro kwa sekuru nanyirakuru wa Nelson.mushake uko sekuru yarwara bakamenyesha Nelson Jhon n’umugore bamuherekeze birumvikana ko Mama brown nawe atasigara cyangwa se basubize amaso inyuma bibuke kujya gusura abobasize ahantu baheruka bataratangira akazi?babonereho kumenyana.

  • Am still waiting for the next part please

  • Umuseke rwose ko mwari musanzwe muri ba mudatenguha byagenze bite? Ntimunisegure koko?
    Amatsiko yatumaze weeee!

  • impamvu ngarutse hano nuko 95 twayitegereje tukayibura ariko mfite nikibazo cya BRENDAH.

  • Byagenze gute? Nimudutabare rwose dutegereje turi benshi

  • Ark se mwadukuye mu rujijo mukatubwira niba indi iboneka cg itaboneka izindi gahunda zigakomeza

  • Gutegereza .com

  • yebaba we mwaduhaye indi episode koko ko twishwe nirungu

  • Noneho mwatubihirije pe ubuse koko twabuze95
    Gsa ntabwo twabura gushima gsa mudufashe muyiduhe

  • OOOhhhhh umwanditsi wacu IMANA imworohereze.

  • Murebe hejuru y’inkuru batanze impamvu. Umwanditsi rarwaye ahubwo mumusengere akire vuba.
    Yagiye kwa muganga navayo nibwo mumenya igihe episode 95 ibonekera.
    Mujye mugira ukwihngana kandi mugabanye guca imanza.
    Murakoze

  • mwatubabariye mukaduha akandi ka episode koko

  • Mwanditsi wacu turagukundaa, ku nyigisho nziza uduha humura Imana iragukiza, turagusabira.ntucike intege, ntiwihebe, ubwo ni bumwe mu buryo Imana ikoresha mu kugirango uyisingize,uyiyegereze, uce bugufi, urusheho kunoza urukundo rwawe n’Imana.
    humura urakira ku mphuwe z’IMANA.

  • @ Cicy uyu mwanditsi yaramaze iminsi arwaye akihagararaho kuva ejobundi ubanza yarayigendanaga nari nabibonye. Imana imukize kko bikomeje abarwara amatsiko baba benshi.

  • Mwaramutse neza? Umwanditsi wacu nakire vuba Imana imufashe arware ubu kira turabakunda!

  • Uburwayi ni impamvu yumvikana bakabaye bayitumenyesheje mbere yigihe.nonese namwe banyamakuru b’umuseke mwese mwarwaye kuburyo hashira iminsi itatu mutatumenyesha inpamvu?
    ahubwo bdabona ethics zigenga umwuga wanyu mutazubahiriza rwose.
    njye ntababeshya excuse nkiyi ije nyuma yigihe ntacyo iba imaze mushaka mwajya muyihorera

  • Amahoro ya Christu basomyi bagenzi banjye!Twihagane batwiseguyeko ko Umwanditsi arwaye.Tumusabire Nyagasani amukize hama akomeze atwigishe!Murakoze

  • Yoooo! Arware ubukira disi! Imana imufashe akire rwose.

  • yooo pole disi umwanditsi dukunda

  • Yoooo pole sana umwanditsi dukunda uwiteka nagufashe ukire rwose kuko waruhuraga imitima yabenshi

  • 95 wana. murabona uyu munsi mutateje ikibazo

  • Komera mwanditsi woroherwe rwose

  • Imana igukize mwanditsi dukunda, Nelly gerageza kumva umwanditsi, bakomeje kwihangana bibaza ko agaruka vuba ntibyashoboka, aho babitumenyeshereje rero nabwo tubyakire kandi tumusengere akire agatuke mu mirimo, ntitugakunde guca intege

  • UMWANDITSI MWIZA URWARE UBUKIRA KANDI NTIBAKOMEZE KUGUSHYIRAHO PRESSION UZADUHA EPISODE IKURIKIYEHO NUKIRA

    • Mwiriweho neza!nukuri turabashimye kubi nama nziza mukomeje kuduha kubwiyi episode. Umwanditsi Imana imworohereze kdi akomeze kwihangana. Murakoze

  • imana ifashe umwanditse akire kuko amatsiko aratwije gusa nizereko gasogo baza kumuhamagarira police akaba riyo ibikemura nahubundi nimitwe pe nonese ko bazanye mu modoka amafaranga yaba yaya sizehe koko njye ndufa kuvugako yibye bitumvikana kandi baribari kumwe

  • @mtg ntubona ko bakubwiye ko umwanditsi arwaye kd yagiye kwivuza? baguteje ikihe kibazo? none umwanditsi niwe udafite ikibazo?

  • Umwanditsi wacu tumusabire kurwara ubukira kdi turizeye ko Imana imuri iruhande.Twebwe tureba ibyacu ntiturebe bagenzi bacu!!nk’umuntu utemera excuse y’uburwayi arumva koko amatsiko ye aruta ubuzima bw’umuntu?ese nkubaze:wowe iyo urwaye ubasha kujya mu kazi?nonese kuki utumva ko uburwayi bugera kuri buri wese?icyo tutifuza ko batugirira ntitukakigirire abandi.Gasongo rero ayo mafranga mu by’ukuri ndumva ari imitwe yapanganye n’abo bantu cg se bakaba bamubeshyera kuko niba bamuhaye lift amafranga akabura atavuye mu modoka ngo agende yaba akiyafite.So,Maman Brown nareke guhita yumva ibyo kumwishyurira ahubwo bitabaze police irabikemura.Ndabizi M.Brown na Nelson baraza kuyamutangira!!!ariko sibyo nimutubabarire.

  • EREGA NAWE AKORA WENYINE AZASAZA VUBA AZASHAKE AKANTU AZAJYA ANYWA KONGERA IMBARAGA
    NDAVUGA CHOKORA MU CYAYI. AMATA Y’IFU, AGASHYA KA NYIRANGARAMA, UBUNDI ASHAKE ISAMBAZA.

  • Tariki zibaye icyenda unwanditsi akirwaye.
    Nibyo ntacyo yeah in durably but way I bwe usibye kumusabira kuri nyagasani akanwirohereza agakira

    ark twasabaga umuseke mudushakire nundi muntu ufite italanto yo kwandika Abe yadukomerezaho mugihe umwanditsi mukuru atarakira.

  • Mana nziza reka tukwinginge ngo udukirize umwanditsi twaragusenze blauni ntiyapfa turagusenga ukuri kuragaragara uratabara MAMAN brauni asubizwa ibyase none turakwinginze ngo udutabarire umwanditsi tubisabye tubyizeye mwizina rya Yesu Amina

  • Mwaramutse umurwayi ameze ate? Imana ibane nawe imukize tubifurije umunsi mwiza

  • Imana ikunda abayisaba bakanayi shimira umwanditsi mukunzi wacu n’imugirire neza yoroherwe kandi yumve ko anashigikiwe mugisabisho Imana iramubona

  • Ikiganza cy’Imana gitanga kititangiriye kigakiza kibe kuri we ndetse no kubandi barwayi bose baherereye hirya no hino. Twiringiye ko agiye kuhubwa neza mu izina rya Kristo Yesu, Amen.

  • Mwaramutse!!!umurwayi agereye kuki? umuseke nutubwire igihe babona azorohererwa tumenye ngo tuzongera kubona episode ryali? kuko urebye msge yo kwisegura bitugaragarira ko aho yaribuvire kwamuganga twari guhita tubona next episode. so umuseke try to be clear. for example mutubwire muti next episode muzatangiza kuzibona ku wa …./5/2017.
    Murakoze

  • Imana ishimwe rwose kuba mwalimu wacu yorohewe amasomo ye aratunyura kdi adufasha mubuzima bwa buri munsi tubamo. Thx Umuseke

  • Dieu mrci

  • Imana Ishimwe Rwose ko umurwayi WACU yorohewe Nanjye Numvaga narwaye sha so praise the Lord

  • Imana ishimwe

  • Imana ishimwe ubwo yorohewe, turategereje rwose.

  • Ese byagenze gute ko Episode 95 mwatinze kuyishyiraho? Tell us please!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish