Abacuruzi bo muri Gare ya Remera basuye ku Murindi w’Intwari i Gicumbi
Bari bamaze igihe bafite inyota yo gusura aha habumbatiye amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda. Aba bacuruzi bo muri Gare ya Remera mu Giporoso Mbere yo kwerekeza mu Karere ka Gicumbi gusura aho Perezida Kagame Paul yari yarashyize ibirindiro bya APR na FPR, babanje gusura urwibutso rukuru rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Bahageze babanje gusobanurirwa no kwerekwa uko Abakoloni babibye urwangano mu Banyarwanda kandi barahoze bunze ubumwe bushingiye ku kumenya inshingano za buri wese mu muryago nyarwanda.
Umwe mu bayobora abashyitsi ku rwibutso rwo ku Gisozi urwangano rubibwa hagamijwe kwica inzirakarengane, rugakurikirwa no kwica abo bantu hagamijwe kubatsemba kandi ibyo byarangira ababiteguye bagashishikazwa no guhakana no gupfobya ibyo bakoze.
Nyuma yo kubona uko Jenoside yateguwe guhera ku butegetsi bwa Gregoire Kayibanda, ku bwa Juvenal Habyarimana bikaba kunononsora umugambi wayo no kuyishyira mu bikorwa, abacuri bo muri Gare ya Remera ahazwi nko mu Giporoso beretswe mu mafoto n’amashusho uko umutwe wa gisirikare wa FPR Inkotanyi wahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Bahise berekeza ku Murindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi mu Majyaruguru y’u Rwanda, kugira ngo bashire inyota bari batewe n’aya mashusho n’amateka agaragaza amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Bahageze beretswe indake Perezida wa Repubulika Paul Kagame yajyagamo igihe cyose umutekano we wabaga ukeneye uburinzi kurusha ikindi gihe.
Umwe mu bashinzwe kuyobora abashyitsi basuye inzu ndangamurage yo kubohora u Rwanda yabwiye abashyitsi bari baturutse i Kigali ko kimwe mu byatumye hariya yatoranywa ngo habe ikicaro gikuru cy’Umuryango FRP Inkoranyi ari uko hari ahantu hafite ibikorwa remezo byari butume ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana bwemera kuganira nabo.
Ikindi ngo ni uburyo imisozi n’ibibaya by’aho biteye, ngo byafasha gucunga umutekano w’aho hantu neza.
Yabwiye abari aho ko Inkotanyi zimaze gufata aho hantu muri Mutarama 1991 hamaze igihe kirenga gato umwaka(Gashyantare 1992) kugira ngo hashyirwe Ikicaro gikuru cy’Umuryango FPR Inkotanyi.
Icyo gihe cyose cyari icyo kuhategura kugira ngo umutekano ube usesuye kandi abaturage bari hafi aho bamenye ko icyo Inkotanyi zashakaga ari umutekano wa buri wese ubishatse.
Imisozi myinshi ituranye n’aho hantu ngo yari irinzwe cyane kandi hari ahantu hashyizwe ‘Nyirantarengwa’.
Ibi byose byari ukugira ngo umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi ba ‘officers’ ndetse n’aba ‘cadres’ ube wuzuye.
Muri ako gace kaje kuba Inzu ndangamurage y’Intwari muri icyo gihe abahabaga babagaho mu buryo bwuje urukundo n’ubusabane.
Harimo aho baganirira, aho bakinira umupira w’amaguru n’uw’amaboko(basket) aho basomera agacupa ndetse n’aho bivuriza.
Umusozi uteganye n’aho kandi niho habaga Radio Muhabura yabwiraga Abanyarwanda ko icyazinduye Inkoranyi ari ukubaka u Rwanda ruhuriweho na buri wese.
Mu nzu ndangamurage yitwa ku Murindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi hari inzu nyinshi zerekana aho ibikorwa bitandukanye bwa FPR Inkotanyi byaberaga.
Uretse inzu irimo ibyumba birenga bine na salon Perezida Kagame yakoreshaga yakira abashyitsi n’abandi bayobizo bakuru b’ingabo ari nacyo utangiriraho usura iriya nzu ndangamurage, hari andi mazu arimo aho abagore n’abakobwa bari bakuriwe ba nyakwigendera Inyumba Aloyiziya babaga.
Muri iyo nzu niho baganiriraga uko ubukangurambaga buhagaze ndetse n’umusanzu ukahakusanyirizwa.
Muri urwo rugo rugari kandi hari aho bakiniraga na Tennis kugira ngo bagorore ingingo.
Muri rusange Inzu ndangamurange yo kubohora u Rwanda yerekana imbaraga n’ubwitange bwaranze FPR Inkotanyi n’ingabo zabo zitwara Rwanda Patriotic Army.
Umwe mu baturage bari baje baturutse i Remera witwa Consolée Uwimana yabwiye Umuseke ko nyuma yo kubona uko kubohora u Rwanda byasabye ingufu, byaba ingirakamaro buri munyarwanda ahaye agaciro ibyagezweho.
Ati: “ Ibyo twabonye byafasha buri wese kurushaho kugira umutima wo gukunda igihugu.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Rukiri I Jean Claude Nduwayezu yashimiye abacuruzi bo mu Kagali ayobora kubera ubufatanye bagize bagahuza imbaraga kugira ngo bazabashe gusura n’Urwibutso rwa Gisozi ndetse no ku Murindi w’Intwari,yongeraho ko hari n’abandi bari babikoze kandi ko bizakomeza mu myaka iri imbere.
Abaturage batuye mu Murenge wa Remera bitabiriye kiriya gikorwa bageraga ku bantu 40 ariko bari bahagarariye abantu bakorera muri iriya gare barimo abatwara abantu n’ibintu, abacuruza ibintu bitandukanye n’abahagarariye ubuyobozi bwite bwa Leta mu nzego zitandukanye.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
1 Comment
hi
Comments are closed.