Digiqole ad

Episode 93: Mama Brown araye iwabo. Gasongo we nibwo akigera i Kigali

 Episode 93: Mama Brown araye iwabo. Gasongo we nibwo akigera i Kigali

Tubanje kubiseguraho ku bibazo twagize byatumye tubagejejeho episode ya 93 dutinze

 

Gaju-“Yee? Ibyo numva ni ibiki se kandi?”

Jojo-“Ayiwee! Mana wee! Koko se John ni musaza wa Mama?”

Mama Brown-“Bana ba! Rwose munyumve ndababwiza ukuri mutege amatwi John ni musaza wanjye Data yavugaga kenshi!”

Brown-“Uuuuuh! Mama Koko se ibyo uvuga nibyo?”

John-“Ibyo mvuga ni ukuri kandi ni ibanga nari narabikiye uyu munsi, Mawuwa ni umwana wa Data, nabaye hano ndi ibanga rizitse, nakundaga gukina nawe ndetse n’abavandimwe be gusa ntabwo bari bazi ko ndi inkuru izaryohera amatwi yabo, icyambabaje kuruta ibindi nuko bigendeye igihe kitaragera ngo bamenye ukuri”

Mama Brown-“Nibyo rwose nanjye ndabihamya ko igihe cyose nanjyaga numva Data avuga ko hari umunsi umwe tuzakubona, Mama wagukundaga atakuzi agahora avuga ko umunsi azakubona azishima ubugira kabiri”

Njyewe-“Woooow! Mbega umubyeyi mwiza! Imana imwishimire!”

John-“Uramuvuga uramuzi se sha Nelson! Yari inyamibwa, yari ingenzi ntacyo atankoreye atanzi”

Aliane-“Ariko Mana! Mbega byiza mbona!”

Gaju-“Kandi kuva cyera najyaga mbikeka ariko nkabyirengagiza kuko nabonaga ntaho nahera”

Njyewe-“Mama Gaju! Ndishimye cyane bikomeye kandi Imana ishimwe ko menye ko ari wowe mwana Gigi yatubwiye wahangayikiye kwa Karekezi akangara ndetse none bibaye akarusho dusanze John ari imfura ya So ukaba bucura bwe! Woooow!”

Brown-“Sinzi icyo navuga gusa ndishimye cyane! John turishimye pe!”

John-“Gusa icyo nababwira cyo njye nabamenye cyera igihe mbasanga mu cyaro, gusa amayobera yakomezaga kuba menshi gusa aka kanya amayobera yabaye umuyoboro wo kumenya ko Karekezi akiri mu bya Data naharaniye ariko kubw’amagara nasamaga nkabisiga nkagenda,

Nahoraga nkwitegereza mwana wa Data nkumva ntacyo ntagukorera ngo ube uwo wifuza, narebaga abana wibarutse nkumva ngize impuwe ndetse nabona ibyago byagukurukiranye nkibuka wa munsi usigara uri igiti kimwe nk’uko wabyivugiye, gusa uyu munsi ni uw’ibyishimo kuri wowe n’abawe!”

Njyewe-“Woooow!”

Aliane-“Yooooh! Ongera umpobere disi ni wowe twashakaga!”

Mama Brown-“Ngo munshaka? Gute se mukobwa wanjye?”

John-“Mama! Ntawe utakurwanira ishyaka, dore Nelson na Aliane ndetse na Gigi uzi cyera bari bari kugushakishiriza kubura hasi no hejuru, Mawu! Humura wanyereye ugwa mu bawe!”

Mama Brown-“Mana wee! Ubu se koko nkore iki?”

Njyewe-“Ishimane natwe Mama wacu! Ongera uhobere imfura ya So wumve uko umutima ukuganiriza maze uhindukire uturebe twe twishimira kuguhanga amaso mu yindi sura nziza ikubereye!”

Ako kanya Mama Brown yahise ahindukira areba John maze amuhobera atamukabakaba natwe si ukubishimira twivayo maze ako kanya,

Brown-“Muze! Nonese na nubu uracyashaka kugurisha ibya Sogokuru?”

Karekezi-“Nyine mbese murareba inzu iri mu isambu ya Sogokuru wa Sogokuruza ubyara Papa! Murampaho da!”

John-“Ngo inde?”

Mama Brown-“yampaye inka! Ariko ahari uzi ko nzongera kugutinya? Umugabo w’igisambo gusa!”

Karekezi-“N’ukuntu nabacungiye inzu ngo ntihazagire uyigurisha mutaraza, ahubwo murampa icumi ku ijana”

Njyewe-“Hhhhh! Mbega Boss! Nonese na rya cumi ku ijana uraryimiriye?”

Karekezi-“Nyine, urabona mbese icumi ku ijana ni ay’umutekano w’inzu”

Mama Brown-“Kareke! Warakoze kwigabiza ibyacu ngaho kuramo akawe karenge niba utarariye ntuteze guhaga”

Karekezi-“Ahubwo reka ngende!”

Brown-“Buretse gato Muze! Nonese igihe waririye waryaga ibyawe?”

Karekezi-“Oya mwana wanjye rwose…”

Brown-“Ugomba kuyazana wana! Twiyiciye isazi mu maso se tutari dutunze? Nitwe twanze kubaho nk’abandi se?”

John-“Brown! Mureke ahubwo niba ashaka ko tunayigura nabyo abitubwire njye ndi tayari kuyigura”

Njyewe-“Oya rwose nta mpavu yo kugura ibyanyu”

Nkivuga gutyo ako kanya urugi rwarafungutse ariko ukuntu rwafungutse byari biteye ubwoba, tukikanga twahise tubona wa mugore ndetse na wa mugabo batonganye na Karekezi ivumbi rikaka mu bukwe bwa Gigi bikubise imbere yacu mu kureba neza tubona na Ganza inyuma yabo,

Karekezi-“Eeeeh! Ngaba baraje! Muze musobanure neza ibyo mwakoze reka njye mbe ngiye!”

Wa mugore wavugiraga hejuru cyane yahise yitanguranwa vuva akubita isakoshi hasi yifata mu mayunguyungu,

We-“Ererere! Erega nta soni ufite uravuga, shyira hano tuyagabane di!”

Karekezi-“Amaki?”

We-“Amafaranga! Erega wari uzi ko tutazabimenya? Tuyobewe ko waje kugurisha aya mazu se?”

Karekezi-“Uuuuuh! Ngaho munsake nimuyabona muyatware! Si ngaha aho ndi?”

Ako kanya wa mugabo wundi wari uri kumwe na wa mugore yahise aza yegera Karekezi agikora mu mufuka ahita akuramo intoki,

We-“Ndumva yananyagiwe ubanza nta n’ikintu afitemo ahubwo se aba bakiliya…”

Karekezi-“Wababajije se si nguwo John?”

We-“Ngo John?”

Karekezi-“John Ndemezo nyine!”

Agihindukira yakubise amaso John mbona umugabo muzima arikanze, asubiza amaso inyuma areba Karekezi,

Karekezi-“Ko undeba se? Si nguwo na Mawuwa? Mumuhe ibye dore we n’abana be biyiziye!”

Ganza-“Yebaba wee? Uyu ni John mbona?”

Ganza yahise yihuta vuba ageze imbere ya John arahagarara maze John ahita amubwira,

John-“Ganza! Humura ni njyewe! Uracyanyibuka se?”

Ganza-“Ndakwibuka rwose! Ntabwo nari nzi ko ari mwe bakiliya bari buze kugura ino nzu”

John-“Wabwiwe n’iki se ko ino nzu igurishwa?”

Ganza-“Ni Karekezi wabimbwiye umunsi ansaba ko muha amakuru yawe!”

Karekezi-“Ko utayampaye se uravuga iki?”

Ganza-“Boss! Ntubizi ko nari ngusize ngiye gushaka Gasongo wari watwemereye amakuru? Nagezeyo rero mbimubwiye ansaba kubanza kumuha amafaranga mubwira ko ntayo ashatse kuzana sababu mukoma icupa ry’umutwe!”

Mama Brown-“Ayiwee!”

Karekezi-“Nuko warakoze nta kindi nakubwira, ubu se iyo mba naramenye byose simba nako…”

John-“Ntacyo wari gukora Kareke! Ubu byose birangiriye aha, uremera gutanga ibyo wigaraguyemo cyera cyangwa uracyasha kunyivugana?”

Wa mugore na wa mugabo bari bari aho babuze aho bajya batangiye gusubira inyuma ako kanya Karekezi yahise yiruka tugira ngo araducitse ariko aho kugenda yabaciye imbere akubitaho urugi,

Karekezi-“Ntaho mujya ye! Ntaho mujya twarayasangiye”

Bose batangiye kwitakana Karekezi umwe ati ntayo  nariye undi ati ni wowe wariye menshi urubanza ruba urubanza twigaramiye hashize akanya tubona barafatanye ivumvi riratumuka Brown agiye gukiza,

John-“Oya mubihorere babanze bumvane ko byageze munda!”

Mama Brown-“Ayiwee! Dore baramuganitse”

Gaju-“Tikuuu! Hhhhhh! Aka ga Filime ko ari hatali kweli kweli! Uwambwira Tipe na Debande”

Twese-“Hhhhhhh!”

Twakomeje kureba inkundura ya Karekezi n’abo bari bahanganye igipfutsi kibaye ikofi tugira ikigongwe turabakiza, bagitandukana twatunguwe na Gigi winjiye ari kumwe n’umugabo we bakitubona baza bihuta,

Gigi-“Mana wee! Ndarota cyangwa? Niwe nta wundi! Mana wee!”

Gigi ako kanya yikubise imbere ya Mama Brown aramuhobera cyane maze ahita avuga,

Gigi-“Mawu! Ni wowe?”

Mama Brown-“Ayiwee! Uranzi se?”

Gigi-“Ni njyewe Gorette wa mwana mwasigaranye!”

Mama Brown-“Mana wee! Gigi ni wowe?”

Gigi-“Ni njyewe sha! Dore wa mwana wigishaga niwe mugabo wanjye!”

Mama Brown-“Ayiwee! Koko se ibi ni ibiki? Yooooh! Koko se ibyo umbwira ni ukuri?”

Njyewe-“Mama! Nibyo rwose ibyo ni ubuhamya twumvise maze tugatangira kugushaka kandi tugufite”

Ako kanya umugabo wa Gigi yahise yegera Papa we bari bagandaguye wari ugihagararanye na wa mugabo n’umugore maze arababwira,

We-“Ese ubwo koko nta soni mufite zo kurwanira mu by’abandi?”

Karekezi-“Si aba se? Babaze impamvu bankubita, nako bakubite ni wowe ufite imbaraga njye ndagiye”

We-“Ubu koko na nubu muracyashonje ku buryo mu kirwanira kurya imfumbyi?”

Karekezi-“Bakubite! Bakubite ariko”

We-“Papa! Izo mbaraga hari byinshi nzibikiye ntabwo ari izo kurwanirira iby’abandi, ahubwo Imana ishimwe niba koko ari Mawuwa mbona”

Mama Brown-“Ni njyewe rwose ntabwo wibeshya! Ubu se koko ni wowe?”

Mama Brown yasubiye mu bihe bya cyera twese tubona neza ko asubiye mu bihe bya cyera hashize akanya ahita avuga,

Mama Brown-“Nibutse byose! Ni wowe disi mwana wa Karekezi wangaga kurya atambonye, warakuze koko ugera aho ushyingiranwa na Gigi?”

Gigi-“Mawu! Nanjye nafashe umwanzuro ntazi ko amateka yavugiye muri Group ya Whatsapp twabanagamo ari ayawe gusa ku munota wa nyuma nza kumenya ko ari wowe biba igitangaza”

Mama Brown-“Mana wee! Ubu se koko mvuge iki ko bindenze?”

Mama Brown yahise ahindukira yitegereza Karekezi n’abo bari bari kumwe maze aravuga,

Mama Brown-“Kareke! Nari nzi ko wahindutse ariko ntuteze kuzahinduka ndabibonye, ubu nibwo mbonye ko uwariye utw’abandi adahaga, narabahunze nkiza amagara kugira ngo ntabahagarara hejuru murya ibyanjye…”

Mama Brown akivuga gutyo twagiye kubona tubona Karekezi ajugunye imfunguzo hasi bose birukira rimwe,

John-“Hhhhhh! Ariko noneho ibi ni ibiki?”

Aliane-“Muhagarare kubarye di! Yubububu!”

Njye na Brown mu kubavudukaho twageze hanze tuyoberwa aho banyuze turigarukira, maze dusanga Mama Brown na John bamaze gufungura inzu natwe dutangira gufungura inzu yari nziza ku buryo butangaje ariko yari yaratangiye gusaza, tumaze kwicara,

John-“Icara utuze uganze iwanyu Mukobwa wa Data! Nanjye izi ni inzozi nahoraga ndota nkabije! Rwose nushaka uve ku Gisenyi mu nzu y’ubukode uze ube aho uganje utuze usugire usagambe n’abo wibarutse”

Mama Brown-“Urakoze shenge Mfura y’iwacu! Nawe aha ni iwanyu, tuza utekane kandi abanjye bazakwirahire, Brown! Aha ni iwanyu, Gaju! Mu gitondo wowe n’aba bakobwa beza mushake imyeyo mukubure ku muharuro, Nelson ubu ntabwo ukiba mu bukode ahubwo uba iwanyu, nanjye ejo ndajya kuzana ibyanjye byose mbishyire hano”

John-“Ni byo rwose ndanagusabira ababishinzwe barebe ko bakwimura ugatangira gukorera inaha”

Twese-“Wooooow!”

Twakomeje kuganira amasaha nayo akomeza kwicuma Gigi n’umugabo bahabwa karibu mu rugo kwa Brown barataha, ubundi John ageza Mama Kenny na Kenny mu rugo agarutse dusezeranaho tujya kuryamisha ibyishimo dore ko ibyumba byari byinshi buri wese yisanzuye aho yisanga.

Nkigera aho nararaga nakoze ku kimenyetso nshimira Imana yo yari imaze kwigaragaza nsoje mfata telephone nandika aka message kuri Brendah maze gukanda send ndimiramiza ntegereza ko ansubiza ariko ndaheba niko kumuhamagara maze ntungurwa no kumva numero ye itariho.

Bwaracyeye mu gitondo ngikanguka nongera gufata telephone ngo mpamagare ma Bella ariko biranga, ndihangana njya kwitegura nsohotse nsanga imodoka yaka John na Mama Brown ndetse na Brown baradusezera bafata urugendo berekeza ku Gisenyi kuzana byose natwe dusezera Gaju na Jojo tujya mu kazi nk’uko bisanzwe tugezeyo dufatiraho turakora karahava.

Numvaga nta kintangira, ibintu byose ari amahoro n’umutuzo byageze mu masaha ya pause tutabizi maze nongeye guhamagara numero ya Brendah nanone nsanga ntayiriho mpita nimyoza,

Aliane-“Nelson! Bite se ko wimyoza bigenze gute?”

Njyewe-“Nta kibazo da! N’uko pause igeze ntari mbizi”

Aliane-“Ubyibukiye mu guhamagara se bakakubwira ko iyo numero itariho?”

Njyewe-“Eeeh! Alia! Wabyumvaga se?”

Aliane-“Erega wowe umaze kunjyamo, iyo uhangayitse ndabibona, waba utameze neza nabwo nkabyiyumvamo!”

Njyewe-“Oooohlala! Alia! Ubu ndahangayitse”

Aliane-“Kubera iki se Nelson?”

Njyewe-“Alia! Uzi ko kuva nimugoroba Brendah numero ye itari gucamo?”

Aliane-“Ahubwo Nelson! Uranyibukije, uzi ko na numero ya Dorlene itariho?”

Njyewe-“Dore ishyano re! Ngo na Numero ya Dorlene nta yiriho? Ibi ni ibiki se kandi?”

Aliane-“Sha ahubwo nari nabyibagiwe sha! Imana imfashe sinumve ko hari ukundi byagenze!”

Njyewe-“Uuuuh? Ubu se? Ko binshanze se ndabigira nte?”

Aliane-“Ihangane Nelson! Ahubwo ngwino tujyane gato kunywa amata!”

Naratuje gato maze mpita mpaguruka turasohoka turakinga dutambika tujya kuri Alimentation yari iri aho hafi mu nzira tugenda,

Aliane-“Uuuuuh! Do! Nelson reba uriya muntu!”

Njyewe-“Inde se Alia?”

Aliane-“Reba hepfo yawe yewe! Uriya si Gasongo?”

Njyewe-“Ngo? Uvuze ngo Gasongo?”

Ako kanya nahise ndeba hepho gato mbona ahantu hashungereye abantu koko mbona nguwo Gasongo abahagaze hagati maze Aliane kwihangana biramunanira ahita amuha induru,

Aliane-“Yubububu! Nguwo nguwo…”

Abantu bose bari bakikije Gaongo bahise bahindukira bareba aho twari turi Gasongo akitubona ashaka kubiyaka ngo yiruke ariko biranga bakomeza kumufata baramukomeza tumanuka tugana aho bari bari maze tuhageze,

Gasongo-“Mundekure njyewe ntabwo nabibye!”

Umugabo wari umufashe yamukomeje yahise avuga,

We-“Nta soni nguhe lift ngusanze ku muhanda, nikorere ibibazo byawe nkugeze ino i Kigali nurangiza unyibe, ndakumena ahubwo ibyo bisebe ndabyongera njye niba utanzi uraza kumbona…………………………………………

 

Ntuzacikwe na Episode ya 94 ejo mugitondo

47 Comments

  • Hahahaha, mbega byiza. Gasongo SE Koko yibye cg nuko atishyuye? Igisambo gihora ai igisambo igihe cyose.

  • Ahwiiii umutima wari wahagaze neza neza

  • gasongo aranze abaye mico mibi neze neza

    • Imana nimufashe nawe amenye yuko ibyo arimo atari byiza maze yongere agaruke mumu ryango,dore satani yari iri muri Jojo ubu yimukiye muri Gasongo.

  • Wow merci bcp umuseke

  • ampayinka Gasongo se kdi asigaye yiba!!katinze ariko ni keza

  • Umuseke murakoze nari maze kurambirwa. Nshimishijwe nuko mm brown asubiye mubye ndetse agiye kwimuka azajya ajya igisenyi agiye gusura pascal kuri gereza no gusura musaza we john. John ni hatari yari yaramenye mawuwa cyera bivuze ngo yamenye na nelson nuko atarabivuga ategereje ko nelson azamujyana kwa sekuru agahita ashyiraho akadomo.

  • Nabatanze mwese weee

  • Hahahaha gasongo ayabonye siyo.

  • Murakoze pe iyi episode ingaruriye ikizere ko ukuri gutsinda nibyinshi nigiye kuri aba bantu kandi ibi byise bibaho mu buzima bwacu .

  • Mbaye uw1 kbsa mubyuke disi me

  • AHAHAHAH!!. GASONGO ASIGAYE YIBA WEEE ! WABONA NELSON ATAMWISHYURIYE ! BRENDAH SE BYAGENZUTE SE WA ! GUSA MWATINZE CYANE KUTUGEZAHO IYI EPSODE IMITIMA YARIGIYE KUDUHAGARARANA RWOSE

  • Ndongeye ndabatanze! Gasongo we hama hamwe wumve!

  • oooooye mama brown araye iwabo,disi imfura ye igiye kumufasha kwimura ibintu,berda na dorlean babaye iki c?mana we gasongo we urababaje pee

  • Ahhhhh.ishyano rishira irindi ari umugengararo koko ubu se brendah na Dorlene kdi bo babaye iki???Gasongo Imana imufashe asabe imbabazi disi kdi azihabwe nawe siwe ni sekibi !!!Nelson hamagara john akurebere umukazana ko ntacyo yabaye .nahejo murakoze

  • Yampayinka Gasongo asigaye yiba noneho

  • Ahaaa Noneho Gasongo agiye kuba mayibobo!

  • gasongo aranze akomeje guhemuka koko??

  • Ahuuuuuu!!!
    Mbega byiza!!
    Umuryango urasubiranye!!
    Maman Brown arongeye arishimye!!
    Abahemu baramwaye!!
    Gasongo aranze yabaye rubebe!!
    Atangiye kubona ingaruka z’ubuhemu!!
    Bella na Dorlene se KO number zabo zidacamo n’amahoro???
    Bravo Umuseke!!
    Umwanditsi Imana Imuhe Umugisha.

  • Hahahhhhh, ahwiiii!!!! Nubwo watinze arko uranansekeje mwanditsi, rwa Gasongo ubanza baruherehe lift mu Gakenke kko igihe rwaziye ibirenge byarabyimbye????????????, Ckicki ntarasoma iyi nkuru ko nawe ankuraho kuri comments????????????

  • uuuuh mbaye uwambere

  • Singuwo Gasongo Ingaruka Zo Guhemuka Ntizimwivuganye!

  • Gasongo aranze abaye umujura ikimwaro ara cyo kubona Nelson aragikizwa niki! ndabona ibyo kwa maua ni sawa kabisa.

  • AH MERDE kuki Gasongo akomeje kuba mubi kweri yakwemeye ko yanyagiwe isi ko idasakaye aband bakamwugamisha Mana we ubuse ah njyewe ibibera hano ku isi birandenga pe

  • oya Gasongo bamukubite Rwose nibarangiza banamufunge Kandi ntazongere kuvugwa Pe hanyuma rero nkeneye kubona John amenya ko Nelson ari umwana We gusa iyi episode yari ntoya cyane Reka ntegereze Ejo menya aribwo bizandyohera cyane

  • hahhhhh gasongo igihemu cyiramuhemuye abaye rubebe neza.mbega ibyishi kwa jhon umuryango urongeye urasubiranye ndahamya ko noneneho namenya ko nelison ari umwana we abyishimo bizikuba .Umusecye turabera.

  • hahahahhah mbaye uwa 1 naberaaa
    wowww biranejeje ibyabavandimwe gasongo w umwaku yarawikururiye reka abone!!Imana imfashe dorlene na Brenda babe amahoro!!thx umuseke

  • Eeeeh nimuburyohe gusa!

  • Byari uburyohe ark Brenda na Dorlene batumye ibyishimo bidakomeza. Imana ibahushe ikibi ejo umwanditsi azatubwire ko babonetse. Gasongo we apuuuuuu. Upfuye nabi ark ngo nta mahoro y’umunyabyaha uzapfa nka Kaini tu!

  • Clementine arihe bahu!!!! Cya rubebe ngo ni Gasongo ntikigira isoni kiratinyuka kigaruka hariya ikigoryi kireshya ninzira iva guhaha!!! Nelson? Urimfura John yaribyaye ariko ahoho gabanya ubupadiri babanze bamukorere massage muribyo bipfuko nakabe imbwa bamwishe amahiri!!!!

  • Mbega byiza uyu munsi ntako usa pe naho gasongo we ndabona guhemukira abamugiriye neza abigize umuco we. Akabaye icwende ntikoga pe yari ikirura kiyoroshe uruhu rw’intama. Thx Umuseke

  • ibyishimo mumuryango wa mama bromn nibyose
    Gasongo ibye birahererah

  • yooo!!Brendan na dirlene semama!n’amahoro!!?byiza cyaneko kuba mawuwa amenye musazawe bagasubizwa nibyabo!ariko mutegure kujya gusura umusaza numukecuru, doreko kuba mwatangira akazi mutasubiye kubashimira uko babakiriye! ngo munabahumurize baboneko ubuzima bwongeye kugenda neza!kdi ntimuzasige John namadamuwe!cyaneko Kenny ahora abibibutsa!gasongowe?niwowe wizize,iyo uzakumva uwomwasangiye ubushomeri,ntabwo uba uri rubebe bigeze aho?!cyakora cabugufi usabe imbabazi usubire mumuryango kdi uzababarirwa.

  • hhhhhhhhhhhhh
    mbega cya gasongo
    kitazirikana ineza
    umuntu amugiriye
    ahubwo akamwitura
    kumwiba!!!!!

  • hhhhhhhhhhhhhhhh
    mbega rya gasongo
    rutazirikana ineza
    umuntu aba yamugiriye
    ahubwo akamwitura
    kumwiba!!!!!!!!!!!!!!!&

  • mbega chartine ngo Gasongo areshya ninzira iva guhaha??ireshya ite se???Nukuri nyogokuru azapfa mutamusuye kdi mwaba muhemutse pe!!!

  • Mana we satani yavuye muri jojo ijya muri gasongo

  • inkuru iri gukomeza kuba uburyohe!

  • Niko bigenda, ngo ntanzira itagira iherezo.
    Abavuga namwe ko mwabaye abambere gusoma inkuru, muge mwibuka ko hari Ababa babatanze ko Ari uko nta comments bashyiraho.

  • Gasongo pole ibi byose niwowe ubyiteye kd warumusore umaze kugira inzira yubuzima reka kwihagararaho upfukame usabe imbabazi kd urazihabwa. Mana yanjye tabara brendah na Dorlene

  • Nelson ndamwemera ariko mugayira yuko atari yajya gusura kwa Sekuru ngo ababwire ko yabonye akazi agurire na muzehe icyo kunwa birigisha kutibuka aho wavuye.

  • Kararyoshye kabisa

  • ESE ko musigaye mudutindira koko muragirango tuzarware umutima

  • Imana ifashe Brendah ntabe yagize icyo aba kugirango Nelson agume mu byishimo bye.

  • Nonese ko mwatubihirije uyu munsi nabwo muraduha episode saa sita?
    Niko mwanditsi,uko ubizi ni ryari umuntu amenyesha abandi impamvu zatumye adakora ikintu ku gihe? ni mbere cg ni nyuma? njye mbona rwode ubicurika pe.wakabaye ubitumenyesha mbere yigihe abantu bakareka gukomeza gusura urubuga bashaka inkuru idahari.iyo wanditse ngo TUKWIHANGANIRE KDI UKABYANDIKA NYUMA,Iyo Excuse mba numva ntacyo iba Imaze rwose.

  • hhhhhhhhhhh gasongo ni fek kbx

  • Can’t trace 94…..morning ther

Comments are closed.

en_USEnglish