Digiqole ad

Gisozi: Inzu yagwiriye umuryango w’abantu bane barapfa

 Gisozi: Inzu yagwiriye umuryango w’abantu bane barapfa

Inzu ba nyakwigendera babagamo yaguye yose.

Imvura yaguye mu bice bitandukanye mu mujyi wa Kigali mu ijoro ryakeye no mu masaaha y’igitondo kuri uyu wa Gatandatu, yahitanye umugabo witwa Makuza Anastase n’umuryango we barimo umugore we n’abana babiri bari batuye mu Murenge wa Gisozi, Akagari ka Ruhango bagwiriwe n’inzu.

Inzu ba nyakwigendera babagamo yaguye yose.
Inzu ba nyakwigendera babagamo yaguye yose.

Kubera imvura nyinshi igikuta cyubakishije amatafati y’ibyondo cy’urupangu rwari hejuru y’inzu iciriritse yubakishije ibiti n’ibyo ba nyakwigendera babagamo, nayo iragwa, umuryango wa Makuza wari uryamye bose barapfa.

Ba nyakwigendera bose ngo bari baryamye mu cyumba kimwe cyari neza neza munsi y’urukuta rwaguye ari nayo mpamvu bose ntawarokotse.

Nyiraminani Josephine uturanye n’uyu muryango wagize ibyago avuga ko ubwo hubakwaga igikuta cyagwiriye iyi nzu byateje impagarara kuko babonaga gishyira mu kaga abari batuye muri iyi nzu yagwiriye ba nyakwigendera.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko n’ubwo iyi nzu yabagwiriye yari yubatse mu manegeka ariko n’igikuta cyabagwiriye kitari gikomeye kuko cyari cyubakishijwe amatafari ya rukarakara.

Imibiri ya ba nyakwigendera yahise ijyanwa gukorerwa isuzuma rya nyuma kugira ngo ishyingurwe

Imibiri ya ba nyakwigendera yahise ijya gukorerwa isuzuma rya nyuma
Imibiri ya ba nyakwigendera yahise ijya gukorerwa isuzuma rya nyuma
Nyiraminani avuga ko uru rukuta rujya kubakwa bhateye impaka kuko babonaga rushyra ubuzima bw'abantu mu kaga
Nyiraminani avuga ko uru rukuta rujya kubakwa bhateye impaka kuko babonaga rushyra ubuzima bw’abantu mu kaga
Hari n'izindi nzu zishobora kugwa kubera uko zubatse
Hari n’izindi nzu zishobora kugwa kubera uko zubatse

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Oh nooo, Mana we barambabaje,,!!

  • Yampayinka. Iyi mvura ni gatumwa yo kanyagwa. Gisozi ho tumerewe nabi rwose!

  • Disi Imana ikomeze kuba hafi y’imiryango ya ba nyakwigendera!

Comments are closed.

en_USEnglish