Digiqole ad

Yiyemeje gufasha Abakobwa 139 na ba Nyina bafashwe ku ngufu muri Jenoside

 Yiyemeje gufasha Abakobwa 139 na ba Nyina bafashwe ku ngufu muri Jenoside

Uwababyeyi Honorine wiyemeje gufasha abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Honorine Uwababyeyi, w’imyaka 32, nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi yiyemeje kwita no gufasha abana by’umwihariko abakobwa bavutse ku bagore bafashwe ku ngufu n’Interahamwe muri Jenoside, Umuryango ‘Hope and Peace foundation’ yashinze ubu ufasha abagera ku 139 ariko bashobora kwiyongera.

Uwababyeyi Honorine wiyemeje gufasha abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uwababyeyi Honorine wiyemeje gufasha abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Honorine Uwababyeyi avuga ko nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, yasanze abana bavutse muri ubu buryo bafite ihungabana rikomeye, asanga ngo nta wundi musanzu yatanga mu kongera kubanisha Abanyarwanda utari ukwita ku bana nk’aba bavutse mu buryo bubatera ipfunwe mu mibereho yabo.

Mu myaka ine amaze akusanya abana nk’aba babyawe muri ubu buryo akabitaho mu bushobozi bwe. Ubu afite abana 72 yishyurira amashuri, abandi akabashakira abaterankunga babafasha mu mibereho yabo, ndetse akabaganiriza kugira ngo abafashe gukira ibikomere byo ku mutima.

Ntiyagarukiye aho kandi afite n’abagore bafashwe ku ngufu muri Jenoside 67 afasha kongera kwiyubaka no gukira ibikomere.

Uko igitekerezo cyaje

Uwababyeyi aganira n’Umuseke yagize ati “Nyuma yo kubona ibibazo twahuye nabyo nyuma ya Jenoside tukisanga benshi mu rubyiruko turi impfubyi, abandi ababyeyi babo bafunzwe kubera gufata ku ngufu abagore, nasanze twebwe nk’urubyiruko ibyo bibazo nta ruhare twabigizemo ariko dukurikiranwa n’ingaruka zabyo mpita numva nanjye hari ikintu nakora.”

Gusa kuko Jenoside yahagaritswe akiri muto (imyaka 9), ntiyabashije kugira icyo akora ariko yakuze afite intego yo kuzashinga ikigo cyafasha abana bagizweho ingaruka na Jenoside.

Arangije Kaminuza mu 2012, amaze kwiga amasomo ajyanye n’ubujyanama bw’indwara zo mu mutwe (Psychology), ngo yahise atekereza gushyira hamwe urubyiruko rwavutse ku gufatwa ku ngufu kw’ababyeyi babo muri Jenoside, kugira ngo bajye bahurira hamwe bavuge ku bibazo bahuye nabyo muri Jenoside.

Iyo ahurije hamwe uru rubyiruko aruha umwanya rukaganira, rukavuga ku bikomere ruhura nabyo ndetse rugafatanya kubishakira n’ibisubizo, kandi ngo byatanze umusaruro munini. Aha ni naho abasha guhuza abana n’ababyeyi babo.

Uwababyeyi agira ati “Turahura ngahuza abo bana b’abakobwa ariko nkanashyiramo na bariya bagore bafashwe ku ngufu kuko usanga baba bafitanye ibibazo n’abo bana; usanga abana bababaza ngo ba data ni ba nde? Nabo kubera ibikomere bafite ntibabashe kubibasobanurira, noneho hagahita hazamo amakimbirane hagati y’abana n’ababyeyi.”

Aba bana ngo basangiye ibikomere byihariye kuko usanga imiryango barimo yo kwa Nyina ngo itaborohera kuko ngo hari abacyurirwa kenshi ko ari abana b’interahamwe.

Uwababyeyi ati “Hari uwigeze kubaza nyina rimwe ngo ‘ese ubona ndi umugome nk’uwo papa?’ Kuko bahora bamubwira ngo uri icyana cy’interahamwe.”

Binyuze mu muryango utegamiye kuri Leta Uwababyeyi yashinze witwa ‘HOPE and PEACE Foundation’, bariya bana n’ababyeyi babo bafashwa gukira ibikomere byo kumutima, ndetse akanabafasha kwitabira n’izindi gahunda zo kubaka igihugu nk’Umuganda, n’ibindi bibafasha gusabana bakabasha kwatura ibibazo bafite.

Ubu Hope and Peace Foundation ikorera mu Mujyi wa Kigali, no mu Turere twa Bugesera, Rwamagana na Kamonyi kandi Honorine Uwababyeyi yifuza ko bazakomeza kwagura amashami bakagera mu gihugu hose, nubwo ngo bagihura n’ikibazo cy’ubushobozi bucye bw’amafaranga, ngo bituma hari abana benshi yakira akababurira amafaranga yo kubishyurira amafaranga y’ishuri.

Agira ati “Uyu munsi mfite abana bagomba kuzakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ariko bize babereyemo ibigo imyenda ubu byananiye kubishyurira; Ibyo bituma basubira inyuma bakongera gutekereza bati ‘Data simuzi yateye inda Mama aragenda amuhemukiye cyangwa se n’undi nyina yaranapfuye azize indwara’ ugasanga cya kintu cyagatumye akira vuba ubukene bimusubije hasi, izo nizo mbogamizi zikomeye tugihura nazo.”

Gusa, ngo bakomeje gukora ubuvugizi bategereje kureba ko hari aho bakura ubushobozi, kuko ngo ubu ibibazo bafite birenze ubushobozi bwabo.

Mukamurungi Clementine wafashwe kungufu muri Jenoside afite imyaka 21 bikamuviramo kubyara umwana w’umukobwa, yabwiye Umuseke ko ‘Hope and Peace Foundation’ ayinganya umubyeyi ngo kuko we na bagenzi be yabafashije kwiyakira no kuva mu gahinda batewe n’Interahwmwe zabafashe ku ngufu.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Disi uyu mudamu imana imuhe umugisha,aho ukura Imana ikongerere inshuro ijana,kdi abandi bishoboye bamutere inkunga.

  • Ibi nibyo byitwa kwibuka wiyubaka kandi wubaka n’abandi

  • GOD bless You Mama

  • Imana imuhe umugisha rwose! Ariko se ko afasha abakobwa, nta bahungu bavutse muri ubwo buryo? Bo bafashwa nande? numva ku bijyanye no gukira ibikomere nabo bakeneye ubufasha, bishobotse nabo yajya abaganiriza.
    Imana izakongerere imbaraga zo gufasha abababaye.

  • Uyu “Uwababyeyi Honorine” yagize igitekerezo cyiza, kandi ubona ko we muri we yumva neza ibibazo abanyarwanda bahuye nabyo, akaba agerageza kubishakira ibisubizo bimwe bishoboka.

    Leta y’u Rwanda yari ikwiye kumutera inkunga muri uyu muganda arimo guha igihugu cyamubyaye.

  • Mukarugina afite imyaka 21 kdi nyina yafashwe kungufu muri Jonocide ubwo se muri 1996 harahantu yarigikorwa cg byabaye kwibeshya mumyaka. Ngenumvaga ko umuntu wavutse icyogihe agize 23ans.

    • Ni wowe wumvise nabi. Mukarugira yafashwe kungufu afite imyaka 21. Ndumva ariko banditse. Urakoze

  • Tamara wasomye ariko ntiwumvise neza; Mukamurungi Clementine afatwa kungufu mu 1994 yari afite 21 years old. ubu nukuvuga ngo afite 44 years.

    • Thx

  • Watekereje neza pe

Comments are closed.

en_USEnglish