Digiqole ad

Lt Gen Ibingira avuga ko umurongo mwiza w’ingabo ziwukomora kuri Perezida

 Lt Gen Ibingira avuga ko umurongo mwiza w’ingabo ziwukomora kuri Perezida

Rutsiro- Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda (Army Week) mu ntara y’u Burengerazuba, Lt Gen Fred Ibingira yavuze ko ingabo z’u Rwanda zizakomeza guharanira icyateza imbere imibereho y’abaturage kuko umugaba w’ikirenga wazo Perezida Paul Kagame ahora abibakangurira.

Lt Gen Ibingira avuga ko ibikorwa byiza by'ingabo ari imbuto basarura ku nama nziza za Perezida
Lt Gen Ibingira avuga ko ibikorwa byiza by’ingabo ari imbuto basarura ku nama nziza za Perezida

Abaturage babanje gufatanya n’ingabo mu bikorwa by’ubuhinzi mu gishanga cya Bitenga kingana na hegitari 69 kiri hagati y’imirernge ya Bitenga na Ruhango, baje kugirana ibiganiro n’ingabo z’u Rwanda na bamwe mu bayobozi mu nzego za gisivile bari baje kwifatanya nabo.

Lt Gen Fred Ibingira yavuze ko ibi bikorwa by’ingabo z’u Rwanda zifite aho zibivoma kuko umugaba w’ikirenge wazo ahora azigira inama zubaka. Ati ” Perezida wa repubulika yavuze ko tugomba kuba ishingiro ry’impinduramatwara n’iterambere.”

Avuga ko ingabo z’u Rwanda zidateze kuzawutezukahouyu murongo mwiza wo gushakira ineza abaturage kuko biri mu ntego zayo.

Lt Gen Fred Ibingira avuga ko igisirikare cy’u Rwanda kizakomeza gucunga umutekano w’abanyagihugu ariko kikanaharanira ko abaturage babone iby’ibanze bakenera mu buzima birimo amashuri n’ibindi bikorwa remezo.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi madamu Gelardine Mukeshimana wari uhagarariye Guverinoma muri uyu muhango yavuze ko nka leta bashimira ingabo z’u Rwanda uruhare zigira mu guteza imbere igihugu by’umwihariko umwete zihora zigaragaza mu gushakira Abanyarwanda ubuzima bwiza.

Muri iki cyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo, hateganyijwe ibikorwa byo kuzamura imibereho y’abaturage birimo ibyo guhanga n’inzara yugarije aka karere ka Rutsiro.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi yasabye abaturage yasabye abaturage kubungabunga ibyagezweho kuko ari byo bizabafasha kugera ku bindi bifuza.

Yijeje Abanya-Rutsiro ko gutunganya iki gishanga cyatangirijwemo ibikorwa bya ‘Army Week’ bizatuma umusaruro babonaga wiyongera bityo bagakomza kwizamura.

Ibikorwa bya Army Week mu Burengerazuba byatangijwe mu gishanga bagitunganya kugira ngo kizatange umusaruro
Ibikorwa bya Army Week mu Burengerazuba byatangijwe mu gishanga bagitunganya kugira ngo kizatange umusaruro
Ingabo z'u Rwanda zivuga ko zitazetezuka ku murongo wo gushakira ibyiza abaturage
Ingabo z’u Rwanda zivuga ko zitazetezuka ku murongo wo gushakira ibyiza abaturage
Iki gishanga cyatunganyijwe kitezweho gukemura ikibazo cy'inzara
Iki gishanga cyatunganyijwe kitezweho gukemura ikibazo cy’inzara
Abasirikare mu bikorwa byo gufasha abaturage kuzagira umusaruro utubutse
Abasirikare mu bikorwa byo gufasha abaturage kuzagira umusaruro utubutse
Abaturage bishimiye igikorwa bakoze bafatanyije n'ingabo
Abaturage bishimiye igikorwa bakoze bafatanyije n’ingabo
Bashyizeho ka morali
Bashyizeho ka morali
Nyuma bagiranye ibiganiro
Nyuma bagiranye ibiganiro
Min Gelardine yasabye abaturage gukomeza guhangana n'inzara
Min Gelardine yasabye abaturage gukomeza guhangana n’inzara

 

 

KAGAME KABERUKA  Alain
UM– USEKE.RW/Rutsiro

2 Comments

  • Gen. Ibingira jye nda kwemera peeee, Afande urumugabo kabisa. usibye nibyo murimwo mukora muri Army week . ubundi vous un militaire exeptionel mon Gen. Imana iguhe umugisha

  • Afande turakwemera uri umugabo w’umunyakuri ariko gerageza kurenganura ba districts commanders bo mu magepfo bagiye bafungwa bafungurwa bakicazwa kandi bazira imyumvikanire mike na wa wundi ubayobora ndetse umwe we ibyo bapfuye byaratwumwije kdi yaradufashaga cyane nk’inkeragutabara kdi ntacyo adusabye nkuko abandi babigenza. None n’abandi bashiriye muri gereza Afande nubwo haba hari ibyo wabwiwe bitakunejeje kubita inkoni izamba bagaruke mu kazi kuko badufashaga kdi nta nyungu cg ikindi cyose badusabye.

Comments are closed.

en_USEnglish