Abakinnyi ba Rayon bahize abandi muri ‘Test physique’ y’Amavubi
Umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey yatangije imyitozo y’abakinnyi 41 yahamagaye. Yahereye ku igerageza ry’ingufu z’umubiri (condition physique). Abakinnyi bane ba Rayon sports bari muri batandatu bahize abandi.
Kuri uyu wa kane tariki 4 Gicurasi 2017 nibwo igerageza rya mbere ry’abakinnyi bashobora gukoreshwa mu mikino ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iteganya muri Kamena na Nyakanga.
Abasore 40 b’Amavubi bakoze imyitozo ntibarimo Muhire Kevin ufite ikibazo cy’imvune. Abashoboye gukora bagabanyijwe mu matsinda atandatu atandukanye. Basabwa kwirukanka ku muvuduko munini bakoresheje igihe gito (sprint), no kumara igihe kinini birukanka buhoro (test d’endurance).
Mu myitozo yombi umutoza w’ikipe y’igihugu yashimye uko abasore bakina mu Rwanda bitwaye, cyane abakinnyi b’amakipe ayoboye ayandi muri shampiyona y’u Rwanda.
Mu matsinda atandatu y’abakinnyi y’abakinnyi barindwi (7), abakinnyi ba Rayon sports barangije bayoboye amatsinda ane. Abo bakinnyi ni; Nshuti Dominique Savio, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Sefu na Manishimwe Djabel.
Andi matsinda abiri yayobowe n’abakinnyi ba APR FC Imanishimwe Emmanuel na Aimable Nsabimana.
Umusaruro wavuye muri iri gerageza washimishije Antoine Hey nubwo abona hakiri akazi gakomeye ku makipe amwe n’amwe mu Rwanda. Yabwiye abanyamakuru ati: “Nateguye iyi myitozo ngamije kugenzura ubushobozi bw’imibiri y’abakinnyi banjye kuko kuri technique bahagaze neza mu kibuga. Nshimishijwe n’uko bamwe muribo bitwaye ariko hari abakinnyi bakiri hasi. Birasaba amakipe yabo kongera imbaraga muri myitozo bakora. Ibyavuye muri iri geragezwa nibisohoka tuzandikira amakipe tuyasaba kugira ibyo ahindura bitewe n’ibyo abakinnyi babo bazaba bakeneye.”
Nyuma y’iri geragezwa abakinnyi barasubira mu makipe yabo bakomeze imikino ya shampiyona, abatsinze bazakomeze guhamagarwa bagabwe imyitozo rimwe na rimwe kuzagera tariki 29 Gicurasi 2017 Ubwo hazahamagarwa abakinnyi 23 barimo n’ababigize umwuga bazitegura Central Africa umukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika muri 2019 uzabera i Bangui tariki 13 Kamena 2017.
Roben NGABO
UM– USEKE
1 Comment
Abakinnyi bo mu Rwanda wagira nta myitozo bakora! Imyuka iba yarabashiranye ahanini kubera no gukoreshwa imyitozo iri hasi, na shampiyona yacu iciriritse ku buryo buri hasi cyane! Ubundi uzarebe iyo twahuye n’ibihugu bifite za shampiyona zikomeye, baradukinisha ukagira ngo twebwe turaziritse! hahhah
Comments are closed.