Sibomama Patrick wa APR FC agiye gusinyira AFC Tubize yo mu Bubiligi
Rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Sibomana Patrick bita Papy ari gukina umwaka wa nyuma muri shampiyona y’u Rwanda mbere yo kujya muri AFC Tubize yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi.
Ushinzwe gushakira isoko uyu musore w’imyaka 21 yumvikanye n’amakipe ane atandukanye i Burayi arimo ayo mu Bubiligi no muri Kazakhstan. Gusa AFC Tubize ni yo ihabwa amahirwe yo kumwegukana.
Amakuru agera ku Umuseke yemeza ko umwe mu bashakira AFC Tubize abakinnyi THYS Jean Pierre amaze ibyumweru bibiri mu Rwanda areba imikino ya APR FC akusanya amashusho anakomeza kumvikana na Sibomana.
Biteganyijwe ko shampiyona y’u Rwanda nirangira uyu musore azahita ajya mu Bubiligi gukora igeragezwa ry’ubuzima yatsinda agahabwa amasezerano y’imyaka itatu.
Umuseke wagerageje kuvugana na Sibomana Patrick ariko avuga ko atifuza kugira icyo abivugaho ntaho biragera kuko umutima we ngo ukiri kuri APR FC n’imyitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi arimo ubu.
Sibomana wageze muri APR FC muri 2013 akayihesha ibikombe bitatu bya shampiyona, bishobotse ko ajya gukina nk’uwabigize umwuga mu Bubiligi yagenda ari umugabo kuko azarushinga tariki 20 Gicurasi 2017.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
1 Comment
Arabikwiye kujya gukina i burayi kuko afite techinques nyinchi mu maguru ye nabona umutoza ufite ubunararibonye azamugeza kuri byinchi. Amahirwe masa
Comments are closed.